Ni ibigarukwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Gahanga Rutubuka Emmanuel, ku munsingarukamwaka wahariwe amahoro muri uwo murenge cyabaye ku nshuro ya 3 kuri uyu wa24 Gicurasi 2024.
Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya gatatu mu murenge wa Gahanga, nyuma y’uko umusaza Ngarambe Francois Xavier warokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 agaragaje umutima wo kubabarira uwitwa Bucyana wamwiciye umuryango akaza kumusaba imbabazi nyuma y’uko yireze muri Gacaca akicuza, maze umurenge ubibonamo ikimenyetso cyabera abandi urugero rw’urugendo ruganisha ku mahoro agamije ubumwe n’ubwiyunge.
Bwana Rutubuka Emmanuel avuga ko nyuma y’imbabazi za Ngarambe yahaye Bucyana,, inama njyanama ngo yarateranye yemeza ko hagomba kubaho itariki ngaruka mwaka abantu bazajya bahuriraho bakazirikana ku gikorwa cy’amahoro, ubwiyunge n’ubudahenwa bagendye ku rugero rwiza Ngarambe yari amaze kugaragaza aha imbabazi uwamwiciye umuryango, igikorwa Ngarukamwaka kikaba ari umwihariko w’umurenge wa Gahanga abawutuye bahisemo.

Agira ati “Ubu ni ku nshuro ya gatatu habayeho iki gikorwa cy’amahoro cyabanjirijwe n’urugendo rw’amahoro rwatugejeje ku iriba ry’amahoro rikoreshwa n’abatuye umudugudu wa Murinja utuwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu babiciye n’abandi baturage basanzwe, bose bakaba babanye mu mahoro, iryo riba rikaba ryarabaye ikimenyetso cy’amahoro, bikanagaragazwa n’igiti kihateye cy’amahoro bavomerereye uyu munsi, ikimenyetso cy’uko amazi ari ubuzima, bityo ababanye neza nabo nk’uko bigaragara muri uwo mudugu, baba bari guharanira ubuzima no kubaho mu mahoro hagati yabo.”
Avuga ko mu gutegura iki gikorwa cy’amahoro hakorwa ibikorwa byinshi bigamije gushimangira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ariyo mpamvu igikorwa kitagarukira ku umurenge gusa, ahubwo ngo cyamanutse kikagera no mu isibo n’imidugudu yose. Bityo, abaturanyi bakaba ngo bafashanya muri byose, bagahana inka n’abageni, muri make ngo nta wagira icyo abura mu genzi we agifite, bakaba ngo muri Gahanga baramaze kubona ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ikageza igihugu habi n’uburyo yateguranwe ubugome bukabije, abari abaturanyi bakica bagenzi babo, bityo abatuye Gahanga bakaba barafashe ingamba zihamye zo kwamagana ikibi bakimakaza amahoro nkuko byagaragajwe mu buryo burambuye n’abafashe ijambo bose.
Ngarambe Francois Xavier wagize uruhare mu gutuma habaho igikorwa ngarukamwaka cy’amahoro mu murenge wa Gahanga, avuga ko bitari bimworoheye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kubona imva ishyinguwemo abavandimwe inshuti n’abaturanyi yari kuri Kiliziya y’Abasaleziyani ku Kimihurura aho yarokokeye n’umufasha we, cyakora ngo atazi aho ababyeyi baguye ngo nabo bashyingurwe, bikaba ngo byaramuteraga gutekereza ko nawe yakagombye kuba ubwe ariho ashyinguye iyo Imana itamurindira ubuzima, bityo ahitamo guha imbabazi uwaje amugana yirega ko yishe abe, abikora agendeye ku Ijambo rya Kristu risaba abantu kubabarira, bakababarira n’abanzi babo.

Agira ati “Nyuma ya jenoside sinarinzi ko nzongera kugira amahoro bibaho, ibikomere byayo byari byinshi, cyakora umugabuzi w’amahoro ariwe yezu kristu udusaba kudaheranwa n’urwango n’agahinda nk’uko tubisanga muri yohani wa 1, Umutwe wa 3,15-15 yabimfashijemo cyane ko adusaba kudaheranwa n’urupfu n’urwango. Byari ngombwa ko nkomera kandi nkakomeza na bagenzi banjye barokotse Jenoside cyane ko twari turokokeye kubaho no kubera abandi urugero rwiza rwo kubiba amahoro, kurwanya urwango kubera ko ahanini abarangwa n’ibyo bibi mvuze baba bikururira urupfu nta kindi”.
Muri uko gushakisha igisubizo cy’ubuzima burambye, nibwo ngo ngarambe yaje kumenya inkuru y’uwitwa Bucyana wo mu Murenge wa Gahanga wireze akanasaba imbabazi ko ariwe wishe ababyeyi be, byatumbye ngo asaba ababishinzwe ko bazamuhuza n’ababo barokotse, maze ngo umurenge wa Gahanga urabahuza Bucyana asaba imbabazi uwo yiciye, Ngarambe arazitanga, bityo Umurenge wa Gahaga uhita ushyiraho urwibutso rw’ubwo butwari bwa Ngarambe hashyirwaho gutyo itariki Ngarukamwaka y’igikorwa cy’urukundo kizajya kiba buri wa 26 Gicurasi, kuba byabaye kuwa 24 ngo bikaba byatewe n’uko bari kuzahura n’icyumweru.

Umusaza ngarambe Francois Xavier, asaba urubyiruko kurangwa n’umuco w’amahoro kandi amahoro akaba intego ya buri munyarwanda, ababyeyi ngo bagatoza ababakomokaho kutagira urwango n’inzika bakarangwe n’ubumwe n’ubwiyunge, bityo asaba ko ikimenyetso cy’igiti bateye muri Gahanga ngo kivomerere amahoro, ko cyakura kigasakara mu rwanda hose, bityo ibiti byose bihari bikavomerera u Rwanda rugatemba amahoro igihe cyose.
Muri icyo gikorwa cy’amahoro mu Murenge wa Gahanga, abitabiriye basomye no ku ntango y’amarwa y’ikigage agaragaza umuco wo gusangira waranze abanyarwanda kuva cyera, habaho kubira no koroza abatishoboye byakozwe n’abaturage hagati yabo ndetse umurenge wa Gahanga ugabira muzehe Ngarambe inka umushimira ko yafashije umurenge kumenyekanisha akamaro ka mahoro no kugirana urukundo.

Tumuhayimpundu Dismas ari mu baturage bagabiye bagenzi babo inka akaba yaroroje Ernestine, avuga ko nyuma yo kwigishwa agacengerwa n’ibyiza byo kubana mu mahoro, umubyeyi we akaba yaramusigiye inka ikabyara ikororoka ngo yahisemo koroza umubyeyi yabonaga ko atishoboye kugira ngo nawe ajye anywa amata.
Uwingabire Ernestine wagabiwe yishimira Inka ahawe. Avuga ko agiye kuyibyabyaza umusaruro abona ifumbire akanywa n’amata. Yishimira ko abanye n’abagenzi be neza n’ubwo ngo yiciwe ababyeyi inshuti n’abavandimwe ngo kimwe n’abandi ngo bamaze gucengerwa n’ubudaheranwa, bakaba bari guharanira kwiteza imbere no kubona amahoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije w’imibereho myiza madame Huss Monique ashimira umurenge wa Gahanga wagaragaje ubudasa mu gikorwa ngarukamwaka cyo kubaka no guaranira mahoro.

Agira ati ”mu gukora ibi byose biganisha ku mahoro, ubumwe n’ubwiyunge, turabikora tuzirikana imyaka 30 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Turibuka kandi imyaka 30 iyo Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi. Birakwiye ko tuzirikana imbaraga byasabye kugira ngoabanyarwanda bagere kuri aya mahoro arambye turimo. Dushimire cyane iterambere u Rwanda ruri kugeraho n’uri ku isonga kugira ngo ibyo byose bigerweho.”
Avuga ko igihe cyose abanyawanda bazakomeza guharanira mahoro kandi nta kabuza bizakomeza kugerwaho cyane ko Ubumwe n’Ubudaheranwa byabaye Intego ya buri wese, bityo asaba buri wese bireba kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya, asaba urubyiruko gufata iya mbere mu kubirwanya, ndetse yifuza ko igikorwa cyiza kigamije kubaka amahoro kibera mu murenge wa Gahanga buri mwaka, ko cyakwaguka kigakorerwa mu gihugu hose, cyane ko amahoro ngo ariyo ntego iranga buri munyarwanda aho ari hose.
Umurenge wa Gahanga wizihije Igikorwa Ngarukamwaka cy’urugendo rwo kubaka amahoro, ni umwe mu mirenge igize akarere ka Kicukiro. Ubuyobozi bwawo buvuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorwe Abatusi 1994 byari bigoye guhuza abayirokotse n’ababigizemo uruhare. Gusa ngo Intambwe yatewe mu myaka 30 irashimishije kuko iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, Ubudaheranwa bikomeje kuranga mmyarwanda, muri uwo murenge nabo ngo babigezeho ku gipimo gishimishije, abarokotse Jenoside yakorewe Abatusi bakaba babanye nza mu maho na bagenzi babo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa gahanga bukaba kandi bwishimira ko buri Kagari byibura gafite ikigo cy’amashuri, buri Sibo ikagira irerero ry’abana bato, bitandukanye n’uko mbere ya Jenoside abana ngo bajyanwaga kwiga kuri Paruwasi ya Kicukro na Ste Famille ahabonekaga amashuri honyine. bishimira ko Umurnge ukomeje kurangwa n’iterambere ry’imihanda ninganada n’inyubako bigezweho bitigeze bihaba na gato mu bihe bya cyera, byose ngo bakaba babikesha kuba mu Rwada rurangwa n’amahoro bagejejejwe na Nyakubahwa Perezida Paul wayoboye Ingabo za FPR Inkotanyi zigahagarika Jenosode yakorerwaga Abatutsi akimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.





