Gatsibo: Baratunga agatoki abafite Virusi itera SIDA bajya gufatira imiti aho batabazi bagamije kwanduza abandi

admin
5 Min Read

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo baravuga ko hari bamwe mu bafite Virusi itera SIDA bajya gufatira imiti igabanya ubukana bw’iyi Virusi kure y’aho batuye, ibintu bishobora no kuba intandaro yo kwiyongera k’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, ngo kuko umuntu uhisha ko yanduye ashobora no kwanduza abandi benshi ku bushake.

Aba baturage bavuga ko akato gahabwa abafite Virusi itera SIDA katakigaragara, ariko ngo hari abagira ipfunwe bakanga gufatira imiti aho batuye, ndetse binashoboka ko hari ababikora bagamije kwanduza abandi.

Mukaruzima avuga ko hari bamwe mu bafite Virusi itera SIDA banga gufatira imiti hafi y’aho batuye bakajya kuyifatira za Kayonza n’ahandi, akaba yemeza ko bishobora kugira uruhare mu kwiyongera k’ubwandu bushya aho batuye.

Yagize ati: “Baba babizi neza ko bafite Virusi itera SIDA, ariko ntibajya gufatira imiti hano iwacu bajya Kayonza, ko nta kato abo duturanye baduha, ubundi se ikindi baba bashaka kugeraho ni iki, nyine bashobora no gushuka  urubyiruko bakarwanduza.”

Mukamanzi nawe avuga ko impungenge zitabura kubaho kuko umuntu wanga gufatira imiti aho atuye ashobora kuba afite ipfunwe, cyangwa bikaba byanashoboka ko aba hari ibindi bibi aba agamije.

Abaturage bo muri Gatsibo bavuga ko kubona aho bafatira imiti igabanya ubukana bwa Virus itera Sida bikigoranye

Yagize ati: “Urumva nyine ntihaburamo n’ababa bagambiriye kwanduza abandi, kubera ko baba babihishe kugira ngo hatagira umenya ko banduye.”

MUKAMANA Marceline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ikibazo cy’abajya gufatira imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA bakibona ku bigo nderabuzima byose byo muri aka karere.

Yagize ati: “…ariko nanone tukagaruka ku myitwarire y’abantu bafite Virusi itera SIDA, ibi bibazo turabibona ku bigo nderabuzima hose, aho usanga dufite abava muri zone batuyemo bakajya mu zindi gufatirayo imiti, natwe mu Karere ka Gatsibo hari abantu twakira bavuye mu tundi turere, natwe tukagira abava mu karere bakajya gufatira imiti ahandi.”

MUKAMANA Marceline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Uyu muyobozi avuga ko nta muntu ufite Virusi itera SIDA ukwiye guhabwa akato ndetse akemeza ko ubu muri aka karere ariko biri, gusa aba bavuga ko iyo umuntu agiye gufatira imiti ahandi aba yamaze kwiha akato ubwe.

Yagize ati: “ibyo bintu rero ni ibintu bigendanye n’imyumvire iri hasi, buriya umuntu we aba yamaze kwiha akato kandi mu gihugu cyacu umuntu ufite Virusi itera SIDA ni umuntu nk’abandi ari mu iterambere nk’abandi, nta kato akwiye guhabwa.”

Akomeza avuga ko rimwe na rimwe aba bantu banga gufatira imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ari imbogamizi ngo kuko umuntu wihishahisha gutyo ashobora gukwira kwiza ubwandu bushya mu bandi batari basanzwe banduye.

Yagize ati: “…kandi abo bantu rimwe na rimwe n’imbogamizi tugira iyo yihisha gutyo ni na bamwe bakwirakwiza ubwandu bwa Virusi itera SIDA, kuko ntabwo aba yari yakiriye, ntaba ashaka ko n’abandi bantu babimenya, ugasanga ni bo bari gukwirakwiza ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.”

Visi Meya MUKAMANA Marceline yakomeje asaba abaturage ubufatanye mu kwirinda Virusi itera SIDA ndetse abamaze kugira ibyago byo kandura Virusi itera SIDA, bakagira uruhare mu kurinda abandi kuyandura.

Dr. Murerwa Mireille Joyce, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe ubundi buryo bwo kwirinda Virusi itera SIDA, avuga ko kuba umuntu yafatira imiti aho yumva hamunogeye ndetse yumva yisanzuye nta kibazo kibirimo, ndetse agira inama abagifite imyumvire yo gushaka guha akato abafite virusi itera SIDA kuba babicikaho.

Dr Umurerwa Mielle Joyce, umukozi wa RBC ushinzwe ubundi buryo bwo kwirinda Virusi itera SIDA

Yagize ati: “Umuntu wifuza gufatira imiti ahantu aho ariho hose biremewe, aho yumva yisanzuye kujya gufatira imiti nta kibazo, …tubashishikariza kuba bafata neza iyo miti kugira ngo babashe kutagira izo ndwara z’ibyuririzi ndetse bakaba bakongera iminsi yo kubaho.”

Imibare igaragaza ko mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu, umubare w’abandura Virusi itera SIDA wagiye ugabanuka, mu Ntara y’Iburasirazuba ho wiyongereye ukava kuri 2.1% mu mwaka wa 2010, ugera kuri 2.5% mu mwaka wa 2018/2019.

Nzabakurana Innocent, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzim cya Gakenke
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *