Visi Meya w’Akarere ka Nyagatare Murekatete Juliette yibukije urubyiruko ko arizo mbaraga z’ Igihugu n’ahazaza hari mu biganza by’urubyiruko rufite ubuzima buzira umuze.
Ati;” urubyiruko nirwo mbaraga z’iguhugu n’iterambere, ko kandi bangomba kwirinda ibikorwa bibi harimo kunywa itabi n’inzoga urugomo n’ibindi biteye isoni nye ndetse no kwirinda imibonano mpuzabitsina idakigiye cyane ko igihugu gikeneye urubyiruko rufite ubuzima bwiza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare, Julliet, yasabye urubyiruko kwirinda agakoko gatera SIDA, harimo no kwipimisha kenshi, kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye. Kandi yasabye abagabo batari bisiramuza kugana ibigo nderabuzima bi begereye kuko iyi serivisi iri gutangwa ku buntu.
Ati;” Ndashiahikariza abagabo batarakorerwa iyi serivisi ko bakwihutira kuyisaba kuko ntakinguzi isaba kandi ikindi gusiramura ni bumwe mu uburyo bugendanye n’isuku ikorwa ku mubiri w’igitsina gabo by’umwihariko ku bwambure bw’umugabo cyangwa mu yindi mvugo havugwa Igitsina cy’umugabo cyangwa igitsina cy’umwana w’umuhungu.

ubukangurambaga bwo kwirinda SIND bwakomereje mu murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare abaturage basabwe kwipimisha Virusi itera Sida, gufata udukingirizo ku bigo nderabuzima, kwipimisha mu gihe batwite kugira ngo bamenye uko bahagaze no gukurikirana ubuzima bw’umwana kugirango burusheho kumera neza.
Abatuye Rwimiyaga akarere ka Nyagatare bishimiye ubukangurambaga bahawe bwo kwirinda no kurwanya Virusi itera SIDA, cyane cyane mu rubyiruko,bukaba bwitabiriwe na ASOC Murekatete Juliette. Bukaba bwarateguwe na RBCRwanda k’ubufatanye na StriveFunds AbbottNews.
Ku bufatanye na RBC hakozwe ubukangurambaga bugamije kurwanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA.


Alex RUKUNDO