Mu bukangurambaga bugamije gukangurira abaturage bo mu Ntara y’i Burasirazuba gukomeza kwirinda Virus itera SIDA, hari umwe mu babyeyi wo mu murenge wa Rwimiyaga uvuga ko ababajwe n’uburyo yagiriye inama umugabo we ko yajya kwisiramuza, ababazwa n’uburyo yamwutse inabi barashwana cyane kugeza ubwo yirukanwe.
Muri icyo gikorwa cy’Ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA bwari bukomereje mu murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, aho abaturage bashishikarijwe gukomeza kwirinda SIDA cyane ko igihari itaracika.
Muri ubwo bukangurambaga, abaturage banibukijwe ubudahemuka ku bashakanye, kwifata byakwanga bagakoresha agakingirizo.
Ikindi ni uko banashishikarijwe akamaro ko kwisiramuza ku bagabo cyane ko ari isuku kandi ko birinda kwandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina kuri 60%.
Madame Umuhoza twahinduriye amazina agira ati “Maze imyaka irenga 10 dushakanye n’umugabo wanjye. Namushishikarije kenshi kwisiramuza kuko ari isuku ahitamo kuntuka inabi ambaza ho nabonye abagabo basiramuye.”

Avuga ko muri kino gihe bari mu nkiko baburana gatanya, umugabo akaba yaramaze kwnjiza mu rugo inshoreke, intandaro ikaba ar’iy’uko yamugiriye inama yo kwisiramuza, akarakara amubaza aho yaboneye abagabo basiramuye.
Cyakora n’ubwo bwose uyu mudamu ari kuzizwa n’umugabo we ko yamusabye kwisiramuza Rukundo Sylvestre ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 avuga ko kwisiramuza ari ingenzi cyane ku bagabo kuko ngo n’ubwo bwose bitanga amahirwe ya 60 yo kuba umuntu atakwandura virusi itera SIDA ngo umusore usiramuwe agira igikundiro mu bakobwa kuko aba arangwa n’isuku.

Agira ati “Uretse kudasobanukirwa nta mugabo wakagombye kubaho adasiramuye. Nkatwe abasore ugira ipfunwe ryinshi iyo ushatse guhuza urugwiro n’inshuti yawe y’umukobwa kuko abenshi muri bo ntibakwemerera ko mujya mu rukundo udasiramuye. Ndakangurira urubyiruko bagenzi banjye badasiramuye kwihutira gukoresha icyo gikorwa ku bigo nderabuzima bibegereye kandi bahita bakira vuba nta yindi ngaruka ibaho.”
Ku bigendanye no gusiramurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza Murekatete Juliet, avuga ko ari byiza ko buri mugabo amenya akamaro ko kwisiramuza kuko ari imwe mu mpamvu yamufasha kutanduzwa SIDA mu gihe y’aba akoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’uwanduye Virusi itera Sida.

Agira ati “Turashimira RBC n’abafatanyabikorwa bayo kuri ubu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu bose kwirinda SIDA. Mu kuyirinda hari uburyo bwinshi buhari twavuga ubudahemuka ku bashakanye, ukwifata byananirana hagakoreshwa agakingirizo. Muri uko gukumira ubwandu harimo n’uko abagabo bagomba kwisiramuza kugira ngo bagabanye impamvu zo kuba bakwandura Virus itera Sida nk’uko abahanga mu by’ubuzima ngo babivuga.
Avuga ku bigendanye n’ikoreshwa ry’agakingirizo avuga ko bafite umufatanyabikorwa ubafasha kugeza udukingirizo mu bigo nderabuzima 20 ku buryo ntawe ushobora kuhagera ngo akabure cyane ko ari Ubuntu, aboneraho kwiyama ababucuruza bagahenda abaje babushaka cyane mu masaha ya n’ijoro.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virus itera Sida Basile avuga ko SIDA ikiriho ntaho yagiye bikagaragazwa n’uburyo hari kugenda hagaragara ubwandu bwayo bushya cyane cyane mu rubyiruko.

Avuga ko zimwe mu nyigisho baha abantu buri gihe harimo no kwisiramuza kugira ngo uwabikorewe abe yagira amahirwe yo kutandura Virus itera Sida mu gihe cyose y’aba akoze imibonano idakingiye akayikorana n’ufite iyo virusi.
Agira ati “Abantu bagomba kumenya kwirinda Virus itera SIDA birinda kwishora mu ngeso mbi w’ubusambanyi zishobora kubakururira ubwandu bwa Virus itera Sida. Nta muntu kandi ukora imibonano mu buryo bw”impanuka, ni ngombwa ko ugiye gukora imibonano n’umuntu wo hanze atizeye yakoresha agakingirizo kuko hashyizweho uburyo bwo kutubona mu buryo bworoheje.”
Yishimira ko mu mujyi wa Kigali hari henshi hamaze gushyirwa amazu yabigenewe afasha abantu kubona udukingirizo hafi yabo, gusa akemera ko ubwo buryo butaragera henshi mu Ntara no mu duce tw’icyaro.
Gusiramurwa ni bumwe mu buryo abahanga bagiramo inama abantu gukora bitewe ahanini n’ubushakashatsi byagaragaje ko bigabanya kwandura Virus itera Sida ku gipimo cya 60% gusa abantu bagasabwa kuba menge kuko 40% isigaye nayo aba ari umubare munini.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC igaragaza ko abantu ibihumbi 219 aribo bafite ubwandu bwa Virus itera Sida kandi bafata imiti igabanya ubukana bwayo bihwanye na 3% by’ubwandu buri mu Rwanda. Mu gihe ubwandu bushya buboneka ari abantu 8 mu bantu igihumbi (8/1000). Mu rubyiruko hakaba ariho haboneka ubwandu bwinshi bushya buhwanye na 35%.



