Abaforomo n’ ababyaza mu Rwanda bizihije umunsi mukuru mpuzamahanga

admin
3 Min Read

tariki 12 Gicurasi buri mwaka haba umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe abaforomo n’ababyaza, abo mu Rwanda bawizihije bagaragaza ko bugarijwe n’ibibazo binagira ingaruka ku service batanga ku babagana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi w’uru rugaga Gitembagare Andre yavuze ko abakora akazi k’ubuforomo n’ububyaza mu Rwanda bafite imbogamizi nyishi zituma badatera imbere, Yagize ati:”Duhereye ku mashuri kugirango umuntu abashe kwiyishyurira Kaminuza ashaka kongera Dipolome birahenze cyane, kurangiza amasomo ya kaminuza ikiciro ya kabiri bimusaba Miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.“

Ibyishimo by’umunsi mukuru w’abaforomo n’ababyaza

Yagaragaje ko bakora amasaha menshi yikirenga harimo n’ijoro kubera ko hari abaganga barara izamu, ati:”Umukozi wa leta , ubusanzwe akora amasaha 40, twe siko bimeze amasaha yacu y’akazi agera hagati ya 48 na 50, birumvikana ko tuvunika cyane kandi ayo yikirenga ntituyishyurwa”.

Yongeho ,ati:”Umushahara wacu ntacyo utumariye , duhembwa amafaranga make cyane adahwanye n’ibiciro biri ku isoko, aha niho duhera dusaba leta kudutekerezaho kubera ko benshi mu baganga bari kubuvamo bakigira mu bucuruzi cyangwa gukora Indi mirimo ibafitiye inyungu”.

Umuforomo ukorera ku bitaro bya Muhima

Bamwe mu baforomo banganira n’itangazamakuru bakora mu bitaro bya Muhima, bahurije hamwe ikibazo cy’umushara wabo udahagije bagaragaza ko ndetse ko bakora amasaha menshi ,Ati:’”hashize igihe kinini tugaragaza ibibazo dufite ariko twabuze igisubizo. nkuko leta ihora itekerereza abanyaRwanda natwe turasaba ko ya twubuka nk’abibagiranye kandi dukora akazi kagoranye”.

Viviane Umuhire Niyonkuru , umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y’ubuzima yavuze ko , ibibazo by’abaforomo n’ababyaza leta ibizi ariko imbogamizi zihari n’ingengo y’Imali, Ati:”Turabizi ko bavunika cyane , ariko twibuke ko leta nta handi ikuru ubushobozi usibye kwishakamo Ibisubizo, icyo twavuga nuko ibibazo byabo bizwi kandi birimo gushakirwa ibisubizo icyotubasaba nuko baba bihanganye ”.

Urugaga rw’Abaforomo n’ababyaza mu Rwanda ruhurije hamwe abasaga ibumbi 12,000 bakaba bakora mu turere dutandukanye mu Rwanda.

Umwe mu banyeshuri bingira ubuforomo n’ububyaza yishimiye byinshi biri kuvungururwa
Ibitaro bya Muhima byahaye Nyirashimyumukiza Helen igihembo cyishimwe mu baforormo witwaye neza kurusha abandi
Umuganga ukorera ku Bitaro bya Muhima yishimiye igihembo cyahawe Helen anashishikariza abandi guharanira inyugu nyamwishi na Service inoze
byishimo ku bana babana n’ubumunga bugiye butandukanye
Igikorwa cyo gutanga ifunguro ku bana babana n’ubumunga Nyamirambo, Kabusuzu
Herekanywe ibikoresho n’uko barera abana babana n’ubumunga

Alex RUKUNDO

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *