Green Party yerekanye abazayihangararira mu matora y’Abadepite

admin
2 Min Read

Kuri uyu wa 11 Gicurasi ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party mu Rwanda ryakoze inteko ya biro Politiki yari ifite intego nyamukuru yo kwemeza imigabo n’imigambi y’ishyaka rizakoresha mu kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite biteganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 15.

Ni biro politiki yari inagamije kwemeza Abakandida Depite bazahagararira ishyaka mu matora y’abadepite, Hanashyizweho kandi urwego rwa Komite ngenzuzi y’umutungo w’Ishyaka.

Umuyobozi w’Ishyaka depite Frank Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka mu Rwanda Depite Frank Habineza yavuze ko intego bari bafite muri uyu mwaka bayigezeho ku kigero cy’Ijana ku Ijana

Iyi biro politiki yabaye kuri iki cyumweru ibaye ikurikira iyabaye mu kwezi kwa gatatu yemeje umukandida uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ikaba yaremeje Frank Habineza nk’umukandida uzahagararira ishyaka mu matora.

Muri iyi Biro politiki ishyaka Green Party ryagaragaje ingingo rizakoresha mu matora aho nk’ishyaka rirengera ibidukikije bashaka ko imyanda yose ikusanywa mu gihugu igomba kubyazwa umusaruro ariko nanone idateje umwanda mu baturage bigakorwa mu buryo bugezweho kuburyo imyanda yose iva mu mujyi wa Kigali n’ahandi izajya igira aho ijya kuburyo bugezweho ariko itangije ubuzima bw’abaturage.

Bamwe mubagize Ishyaka Green Party

Ishyaka Green Party ryagaragaje ko bimwe mubyo ryari ryifuje mu matora aheruka byagezweho ku kigero gishimishije birimpo kugaburira abana ku mashuri, kongera umushahara wa Mwarimu, kongera umushahara w’abasirikare, kuzamura icyogajuru ku mbibi z’igihugu cyo gucunga umutekano, kongera amafaranga ahabwa abanyeshuri ba kaminuza, kuba abanyeshuri bajya muri kaminuza hadashingiwe ku budehe, kuvugurura ikigega cya mituwele kuburyo uwishyuye wese ahita yivuza, kugabanya ubwoko bw’imisoro n’ibindi.

Ibi byose byashyizwe muri Politiki y’Igihugu biranakorwa ishyaka rikaba ribyishimira cyane.

Ishyaka rikaba rishimira Leta y’U Rwanda kuko yarebye ibyo ishyaka ryari ryarasabye ikabishyira mu bikorwa ndetse bikanakorwa bikaba bigaragaza ko Demukarasi iri gutera imbere mu Rwanda.

Nk’ushaka kuyobora igihugu, hagaragajwe ibyo bazashyiramo imbaraga kandi bazanereka Abanyarwanda babasaba kubatora hifashishijwe inzego zinyuranye.

Kandi Dr Habineza agaragaza ko afite icyizere cy’uko abanyarwanda bazamutorera kuyobora igihugu nubwo mu matora aheruka yatsinzwe afite amajwi 0,48%.

Alex RUKUNDO

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *