Mu murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mata 2024, abaturage bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Umurenge wa Masaka ukaba hamwe mu hantu hafite amateka akomeye yaharanzwe mu bihe bya Jenoside, ubwo Abatutsi bo muri uwo murenge bicwaga n’Interahanwe n’abasirikari, bityo Abatutsi bawubarizwagamo bakicwa hafi ya bose bagashira.
Abarokotse bake bari batuye muri uwo murenge, bavuga ko bitari biboroheye na gato, bitewe ahanini no gukikizwa n’Ingabo zarindaga uwari Umukuru w’Igihugu Juvenal Habyarimana, Ikigo cy’Abasirikari cya Kanombe n’Interahamwe nyinshi zari zarahawe imyitozo igamije kurimbura Abatutsi.
Mu kiganiro kigendanye no kwibuka no kuzirikana ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatanzwe na Kayumba Bernard, Perezida w’Inama njyanama y’Umurenge wa Masaka, ashimira cyane Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bwashyizeho umwanya ukomeye Ngarukamwaka wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bikaba ari uburyo bugamije guha agaciro amateka akomeye igihugu cyanyuzemo.

Avuga ko amateka atandukanye yaranze u Rwanda, ariyo ahanini yarwubatse, akaba agomba gusegasirwa na buri wese, n’ubwo bwose hari abayaciye murihumye bakayagoreka, bagambiriye gukurura inzangano n’amacakubiri mu banyarwanda, ubwo bateguraga bakanashyira mu bikorwa Jenoside kuva mu1959 kugeza mu 1994, ubwo hicwaga Abatutsi basaga Miliyoni.
Ni muri urwo akangurira urubyiruko rwo mbaraga n’amizero y’igihugu h’ejo hazaza, kurushaho kugira inyota yo kumenya no gukunda amateka yaranze u Rwanda, bagamije ahanini gukorera igihugu no kugiteza imbere muri byinshi.
Agira ati “ kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigenwa n’Itegekoshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Amateka y’u Rwanda akwiye gusigasirwa no kwigishwa buri wese, ariko cyane cyane hakibandwa ku urubyiruko rugera kuri 65.5%, maze narwo ubwarwo rukarushaho kugaragaza umuhate n’ubushake bwo kuyamenya. Bityo bakabasha kwamagana abashaka kuyagoreka, kugira ngo muri make ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi, aho Abatutsi barenga Miliyoni batakaje ubuzima bwabo, bishwe n’Interahamwe n’abandi bari barasabitswe n’Ingengabitkerezo y’ubugome bigishijwe kuva cyera.”

Asaba abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, gukomeza gukumira no guhangana n’abapfobya Jenoside n’abarangwa n’Ingengabitekerezo yayo.
Ikindi ni uko abantu bose ngo bakwiriye kwirinda icyakurura ivangura iryo ariryo ryose, bakirinda ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa n’abatifuriza amahoro u Rwanda, baba bagamije gusubiza abanyarwanda mu bihe bibi bahozemo kandi byarasezerewe burunduna Leta iriho irangwa n’Imiyoborere iboneye, ibereye buri wese.
Kuri iyi ngingo Bwana Kayumba Bernard, agira ati “ ubusanzwe ushaka gukira indwara arayirata. Ndabasaba nshikamye gukomeza kwirinda ibihuha no gukomeza gusigasira ibyagezweho, cyane cyane urubyiruko nimwe mbwira, nimwumvireho ko arimwe Rwanda rwejo dukesha kuzakomeza gusigasira Amateka y’u Rwandan’ibyagezweho byose
Mu buhamya butangwa n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madamu Mbonekure Therese utuye mu mudugudu wa Cyugamo, akagari ka Gako ari naho Jenoside yabaye atuye, asobanura birambuye inzira y’umusaraba ndende banyuzemo.

Avuga ko na mbere y’aho indege ya Habyalimana yabaye urwitwazo rwo gukora Jenoside itaranahanurwa, ngo hari abantu benshi bakomeje kujya bicwa mu gace bari batuyemo, bagahohoterwa gutyo bazira ko ari Abatutsi
Avuga ko nyuma yo kuwa 7 Mata 1994 iyo ndege yaraye irashwe, babyutse mu batangira guhunga, cyane ko babonaga ko gahunda yari ikurikiyeho kwari ukwicwa nta kindi.
Muri icyo gihe, abicanyi ngo bahereye ahitwa ku Muyumbu bagenda bica uwitwa Umututsi wese bose babamaraho, igikorwa bagisoreza i Rugende.
Avuga ko hamwe nabo bari kumwe bagerageje guhunga, bicamo ibice buri wese agahunga ukwe, cyakora ngo abasha kwihisha mu gishanga abandi ntiyongeye kumenya ibyabo cyangwa ngo amenye aho baguye.
Avuga ko ubwo buzima bwo kwicwa no guhigwa babugumyemo, aho bacaga hose bakavugirizwa induru, babwirwa ko abantu bose bamaze kwicwa ndetse ko na Nyirasenge yishwe.

Asobanura inzira ndende yanyuzemo kugira ngo abashe kurokoka amacumu y’abicanyi agira ti “
Nabonye binaniye gukomeza kwihishahisha, mpitamo gusubira iwacu kugira ngi babe ariho banyicira, gusa ntungurwa n’induru nyinshi nahasanze n’imiborogo. mpitamo kwihisha mu rutoki umunsi wose inzara irahanyicira, gusa nza kugirirwa ineza n’abashumba bakomokaga i Byumba bampaye ibyo kurya no kunywa, cyakora birananira cyane ko ntari mbizeye.
Avuga ko n’ubwo yari amaze kumenya ko abo mu muryango we bose bamaze kwicwa batemaguwe, ko we yaje gukomeza kugendagenda aza no guca kuri bariyeri yari ahitwa ku Kivoka kwa Kabalisa ubwoba ari bwinshi, ahungira ngo mu rugo rw’uwitwa Paul basenganaga ariko banga kumuhisha ajya ku rusengero kuko ngo yari arambwiwe gukomeza kuzerera akifuza n’icyamwica akakibura, aribwo ngo yaje gucumbikirwa n’undi mugiraneza, ageze ku Murindi akomezanya urugendo n’abandi banya Byumba bahungaga, cyakora Interahamwe ngo ziza kumukura mu bandi benshi bagendanaga bamwita icyitso cy’Inyenzi ngo bamwice.
Asoza avuga ko yari yamaze gufunga umwuka yashyize Roho ye mu biganza by’Imana, ayisaba gupfa vuba kugira ngo ye gukomeza kurushywa n’iminsi.
Ku bitangaza by’Imana ngo yaje kurokorwa n’uwari ukuriye Bariyeri yo ku Murindi wamubonye ntiyabyitaho aratambuka, cyane ko bari benshi ngo birangira bageze muri Stade Amahoro ari naho yarokokeye.
Kimwe n’abandi bose, Mbonebakure Theresa, ashimira Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, ngo zabarokoye zikabinjiza mu buzima bushya, muri kino gihe akaba amaze kwiteza imbere abikesheje amahoro n’umutekano u Rwanda rufite. bityo akishimira kuba bamaze imyaka 30 mu mahoro asesuye
Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka Nduwayezu Alfred, avuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Masaka, avuga ko Masaka ari agace gafite amateka menshi, cyane ko ubwicanyi bwahabereye ari Ndengakamere, by’umwihariko ahitwa mu Gahoromani Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye, hakaba ngo haraguye umubare w’Abatutsi utabarika nk’uko binashimangirwa na Madame Coletta watanze ubuhamya.

Umurenge wa Masaka wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu mirenge igize Akaree ka Kicukiro.
Ni kamwe mu gace kavugwa ko kabayemo ubwicanyi bukabije bwakorewe Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe ahanini n’uburyo bari begeranye n’ingabo zarindaga Perezida Habyarimana n’ abo mu kigo cya Kanombe, bose bafatanyje n’Interahamwe kwica no gutsemba abatutsi bagambiriye kubamaraho bose.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashima cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, zabarokoye bakongera kwigiramo icyizere cyo kubaho.
Urubyiruko rurashishikarizwa gukomeza gusegasira amteka y’igihugu cy’u Rwanda, barwanya kurushaho uwashaka gusubiza inyma ibyagezwho byose bigamije kuzamura igihugu.









E. Niyonkuru