Home UncategorizedPerezida Kagame yasabye abagize Guverinoma guhoza umuturage ku isonga

Perezida Kagame yasabye abagize Guverinoma guhoza umuturage ku isonga

by admin
0 comments

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abagize Guverinoma wari umaze iminsi ibiri ubera ku Intare Arena i Rusororo., asaba abawitabiriye guhora bazirikana iterambere ry’umuturage.

Ni umwiherero waganiriwemo ingamba zitandukanye zigamije iterambere rirambye, biturutse ku gukorera hamwe.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugaragaza ko Perezida Kagame yasabye abayobozi kugira ibakwe ryo gushyira imbere abaturage mu byo bakora byose, bagamije gufasha igihugu kugera ku ntego cyihaye.

Intego y’uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe, ni ukurebera hamwe uko aba bayobozi barushaho kugira uruhare muri gahunda zigamije kugera ku ntego u Rwanda rwihaye mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ni mu gihe u Rwanda rushaka kuba igihugu gifite amikoro aringaniye mu 2035 ndetse n’igihugu gikize mu 2050.

Umwiherero ni igikorwa kimaze kumenyerwa kuva mu 2004, aho abayobozi mu nzego zitandukanye bava mu biro bagahurira hamwe kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo barushaho kunoza inshingano zabo.

You may also like

Leave a Comment