Abikorera babishoboye bahawe uburenganzira bwo gucunga za Postes de Sante

admin
4 Min Read

Nyuma yaho imiryango itegamiye kuri leta ku bufatanye na platform ya sociyete civile (RCSP) igaragaje ko hari amavuriro y’ibanze, poste de sante, menshi adakora neza, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hamaze kujyaho gahunda inoze yo kwagura amarembo kugira ngo abikorera bafite ubushobozi bahabwe rugari rwo kuba bacunga za Poste de Santes ziri mu gihugu. Ibi bikazafasha abaturage kugerwaho na   Serivise zo kwa muganga zihatangirwa mu buryo buboroheye.

Ibi ni ibyagarutsweho na Dr Corneille NTIHABOSE, Umuyobozi ushinzwe amavuriro n’ibigo bya Leta muri Ministeri y’ubuzima, mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu ky’Itangazamakuru(RBA), kuri uyu wa 20 Werurwe 2024. Akaba yibanze ku buryo hashyizweho amavuriro y’ibanze Postes de Sante, agamije  gufasha abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza ku bigo Nderabuzima bakagerayo bibagoye.

Muri icyo kiganiro cyabaye ku bufatanye bw’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta “Rwanda Civil Society Platform” yari ihagarariwe na HDI, umuryango ugamije ubukangurambaga ku bigendanye n’Imyororokere n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye na SIDA, Madame Alliance Ishimwe wari mu kiganiro, yavuze ko bakora ubukangurambaga no gutanga amakuru yaho serivisi z’ubuvuzi zikorera. HDI ikorana bya hafi na Leta y’u Rwanda aho ibereka ahakwiye gushyirwa imbaraga.

Madame Alliance Ishimwe avuga ko umusanzu wa HDI ari ubukangurambaga no gutanga amakuru yaho serivisi z’ubuvuzi zikorera

Igenzura ryakozwe  n’umuryango IDA Rwanda mu karere ka Ngororero ryagaragaje uko hari ama poste de sante yasanzwe akora kabiri mu cyumweru, andi atanakora na gake, izindi nazo ugasanga nta bakozi zifite, bitewe ahanini n’uko hari bamwe banga kujya muri ayo mavuriro gukorera mu cyaro.

Dr Coroneille, yemera ko hari mavuriro y’ibanze adakora mu buryo bukwiriye urugero postes de sante 5% zidakora na gato.

Igenzura ryakozwe na Leta ryasanze ko hari ama Postes de Sante, yari ashingiye ku baforomo gusa aribo bayagenzura kandi batamenyereye gukora iby’ubucuruzi, kugira ngo babashe kuyabyaza  inyungu. Ikindi ni uko wasangaga hari umukozi umwe gusa ku ivuriro, ibyo bikaba ntacyo byari gufasha abarwayi mu gihe babaye benshi.”

Dr Coroneille Ntihabose, avuga ko muri iryo genzura ryagaragaje  ko hari Postes de Sante zigera ku 193 mu gihugu zitagiraga abazikoresha,  ariyo mpamvu bahisemo kuziha abikorera nyuma y’ipiganwa ryabaye  agera kuri 50 muri yo akaba yarabonye abagomba kuyakurikirana kandi n’ayandi nayo ngo azabona abayashinzwe bidatinze.

Dr Corneille NTIHABOSE Dr Coroneille, yemera ko hari mavuriro y’ibanze adakora mu buryo bukwiriye urugero postes de sante 5% zidakora na gato.

Muri icyo kiganiro kandi,  bavuze ko ubusanzwe  Politiki ya Leta yo gushinga za Poste de santes,  yatangiye muri 2009,  zikaba zaratekerezwaga  nk’ivuriro riri ku urwego rw ‘Akagari. Muri kino gihe hakaba habarurwa Postes de sante 1,287 ku Utugari 2,148 Minisante ishaka ko twagerwaho n’izo servisi.

Ni muri urwo rwego, avuga ko izamaze  gushingwa zaje zisanga centre de sante 515 ziri mu gihugu hose ndetse n’ibitaro bya Leta bigera kuri 55 biri ku Urwego rw’Akarere.

Postes de sante zeguriwe zigiye kwegurirwa abikorera

Asoza yishimira uburyo bwashyizweho bwo guha uburenganzira abikorera batari  abaganga  bamenyereye Business,  kuko bizatuma bashaka abaganga bashoboye bazabafasha kubyaza umusaruro ayo mavuriro,   akanavuga ko mu minsi ya vuba za Poste de Sante zizaba zibasha no kwakira Mutuelle de Sante na MMI, bityo abaturage bazakarushaho kubonera Serivise iwabo,  batarinze gukora ingendo za kure bajya kwivuza.

Igikorwa cyo kwegurira abikorera amavuriro y’ibanze Postes de sante cyakozwe nyuma y’isesengura ryakozwe n’umuryago IDA Rwanda ku bufatanye bwawo n’imiryango yibumbiye muri Sosiyeti Sivile(Rwanda Civil society platform , ubwo bagaragazaga ko hari imbogamizi zikibangamiye za postes de sante. Bagasoza basaba Leta  ko ba rwiyemezamirimo bahawe amavuriro bahabwa ibibafasha harimo guhabwa inzu za leta batishyura, gusonerwa imisoro ku nyungu no ku bakozi, kunoza imikoranire n’ubwishingizi butandukanye n’ibindi.

E. Niyonkuru 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *