Kumbuka Afrika irimo gufasha Akarere k’ibiyaga bigari kubona amabuye y’agaciro yuzuje ibisabwa

admin
4 Min Read

Ubuyobozi bw’umuryango utegamiye kuri Leta Kumbuka Afrika binyuze mu mushinga “ITSCI”(International Tin Supply Chain Initiative), ushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu cya Mine,Peteroli na Gazi (RMB) buvuga ko ikibazo cya Forode cyavugwaga mu icuruzwa ry’amabuye y’agaciro cyamaze kubonerwa umuti nyuma y‘uko  amwe mu mahanga yakemangaga ubuziranenge bw’amabuye ahakomoka.

Iki kigo gihuza abacukura, abacuruzi n’abagura amabuye y’agaciro kikaba gikorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye, Mine na Gaz kugira ngo harebwe neza icukurwa n’igurishwa ry’amabuye ryujuje ubuziranenge kugira ngo ashyirwe ku isoko mpuzamahanga nta makemwa arirangwaho.

Bwana Niyonsaba Ildephonse Umuyobozi wa Kumbuka Afrika mu Rwanda, aganira n’ikiyamakuru Igisabo, avuga ko ari umushinga waje ukenewe nyuma y’uko hari hakomeje gukemanga amabuye aturuka mu bihugu birangwamo intambara byo muri kano Karere bavuga ko hari acukurwa akanacuruzwa n’imitwe yitwaje intwaro mu buryo butemewe, ayo mabuye akaba iyo ageze hanze ahita ateshwa agaciro.

Agira ati “byari ngombwa ko hashingwa iki kigo kugira ngo harengerwe amabuye aboneka muri aka karere, ahabwe agaciro. ibintu byagize akamaro gakomeye kuri ibi bihugu byo mu Karere urugero nko mu Rwanda, abacukuzi bafashwa mu burenganzira bwabo,abagura bakizera ubuziranenge bw’amabuye baguze Leta nayo imisoro yariyongereye kuko abaguzi ni benshi cyane kuko bamaze kumenya ko u Rwanda rufite amabuye menshi bitandukanye cyane n’ibyabeshywaga ko rucuruza ayo muri Congo.”

Bwana Niyonsaba Ildephonse uyobora Kumbuka Afrika mu Rwanda avuga ko iki kigo gikomeje gutanga umusanzu ukomeye gufasha abacukuzi gushyira ku isoko amabuye yujuje ubuziranenge

Avuga ko mu bugenzuzi bakora hirya no hino muri bino bihugu byo mu karere bashinzwe ,bagenda banigisha uburyo bwo kurengera ibidukikije, abacukura bagasabwa gukora kinyamwuga bambaye imyenda yabugenewe ndetse bakanamenya gusibanganya ahacukuwe.

Ku urundi ruhande avuga ko bihanangiriza kenshi abacukura mu buryo butemewe cyane ko bikunze gutwara ubuzima bwa benshi nk’uko bikunze kugaragara iyo batengukirwaho n’ibirombe akenshi biba bikomwe.

Amabuye ikigo cya Kumbuka Afurika gikurikirana ni Koruta, Gasegereti na Wolufuramu, bitewe n’uko amategeko mpuzamahanga ariyo aha uburenganzira bwo kugenzurwa , muri iyi minsi Zahabu nayo ikaba yarashyizwemo ariko bo ngo ntabwo baratangira kuyikurikirana ariko ayandi yo ngo bayagenzura ku buryo buhagije.

Avuga ko bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye, Mine na Gaz, hagenzurwa amabuye yose cyane ko Leta ifite ibikoresho byose bishinzwe kugenzura amabuye bityo igenzura iyo rirangiye bashyira ibimenyetso ku mabuye, akajya hanze ku isoko yizewe ubuziranenge bwayo.

Abajijwe icyo bafasha bimwe mu bihugu bihana urubibi n’ibihugu byo mu karere birangwamo intambara , avuga ko bafitanye imikoranire ya hafi ku buryo babagira inama zo kwita ku mabuye y’agaciro yabo kugira ngo agere ku isoko yuje ubuziranenge buzira forode.

Ku birebana n’aho Kumbuka Afrika yaba ivana ubushobozi avuga ko bakorana n’ibigo byo mu karere bikora akazi ko gucuruza amabuye,  ku buryo imisanzu itangwa yifashishwa mu kazi ka buri munsi kabo.

Koruta, Gasegereti na Wolufuramu ni yo mabuye iki kigo gifitiye uburenganzira bwo kugenzura

Ku birebana n’ingorane bahura nazo avuga ko abacukura mu buryo butemewe bakomeje gutera ikibazo kuko akenshi bahuriramo n’ibibazo birimo n’imfu zibabaje bityo agasaba ababikora kubireka bagasaba akazi mu bigo bifite ibyamgombwa bakora akazi ntacyo bishisha.

Kumbuka Afrika ni ikigo cy’ikoranabuhanga kimaze guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere k’ibiyaga bigari, cyane ko kigenera amahugurwa abakora ako kazi bagakora bafite umutekano usesuye mu byo bakora.

guhera mu mwaka wa 2011 iki ikigo gifatanya na Leta zo mu biyaga bigari kugira ngo amabuye abikomokamo agere ku isoko mpuzamahanga yujuje ibisabwa cyane ko aba ariho ibirango bigaragaza ubuziranenge bwashyizweho n’ababifitiye ubushobozi.

Raporo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye, Mine na Gaz, ivuga ko mu mwaka wa 2023 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 1.1 z’amadorali y’Amerika,uyu musaruro wazamutse ho 43% ugereranyije na 2022 kuko byari miliyoni 772.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *