Perezida Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Kornhauser–Duda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Aba bombi bageze ku Rwibutso rwa Gisozi baherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi bari mu itsinda bari kumwe i Kigali.
Basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, uko umugambi wo kuyitegura wacuzwe ndetse ukanashyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali, Nagiriwubuntu Dieudonné, yasangije Perezida Andrzej Sebastian Duda na Madamu we Agata Duda, ingaruka zasizwe na Jenoside n’urugendo rw’igihugu mu kongera kwiyubaka no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 30 ishize.
Perezida Andrzej n’itsinda ryamuherekeje basuye ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mbere yo kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 250.
Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi aho mu gihe cy’iminsi 100 gusa abasaga miliyoni bishwe bazizwa uko bavutse.
Nyuma y’imyaka 30 gusa u Rwanda ruhanganye n’ingaruka z’akaga karugwiririye ubu rwabaye igihugu gitangarirwa n’amahanga kubera iterambere rumaze kugeraho.
Perezida Andrzej Sebastian Duda, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko u Rwanda rwabaye igihugu cy’abanyamurava kandi bafite icyerekezo cy’aho bashaka kugana.
Ati “U Rwanda ni igihugu cy’abantu bakora cyane, bafite intego, bashaka kubaka ubusugire bwabo kandi bita ku gihugu cyabo.’’
Perezida Paul Kagame yavuze ko amateka y’ibihugu bitandukanye afasha mu kubaka sosiyete ndetse hari amasomo bisiga.
Ati “Urebye ku mateka y’u Rwanda na Pologne, aragoye cyane, arimo imbogamizi ndetse n’ibyago bikomeye. Icyo twiteze ni ugukomeza kubaka dufatanyije, dushingiye kuri ayo mateka no kwirinda akandi kaga katugwira cyangwa kubaka uburyo bwo guhangana na ko.’
Perezida Andrzej na Madamu we Agata Duda bari i Kigali kuva ku wa Kabiri aho bari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, rugamije kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Pologne.