U Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Rio Tinto bwo gucukura Lithium

admin
1 Min Read

Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga, Rito Tinto Minerals Development Company Limited yo gufatanya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Lithium mu ntara y’Uburengerazuba.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe mine, peteroli na gazi, Ambasaderi Yamina Kalitanyi, yavuze ko isinywa ry’aya maserano riri mu murongo wa guverinoma wo kuvugurura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagize ati “Gukorana na Rio Tinto kujyanye na gahunda y’u Rwanda yo kuvugurura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Aya masezerano ni kimwe mu bikorwa byacu byo kongera no gushyira ubucukuzi ku rwego rugezweho, bigendanye n’ibipimo bya ESG.”

Umuyobozi wa Tinto ushinzwe abakiliya ku rwego mpuzamahanga, Lawrence Dechambenoit, yatangaje ko iki kigo cyiteguye kwifashisha ubunararibonye bwacyo mu gushakisha no gucukura Lithium mu Rwanda.

Yagize ati “Rito Tinto yishimiye gukorana na guverinoma y’u Rwanda, ikifashisha uburararibonye ifite ku rwego mpuzamahanga mu kongera imbaraga mu gushaka aho Lithium y’ibanze iherereye mu ntara y’Uburengerazuba.”

Rio Tinto ni ikigo cy’Abongereza n’Abanya-Australia cyashinzwe mu 1873. Cyatangiriye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku mugezi utukura (Red River) muri Espagne, ukaba ari na wo gikomoraho izina. Ubu gikorera mu bihugu 35 ku mugabane itandukanye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *