Intara y’Iburengerazuba,RURA,WASAC byahawe abayobozi bashya

admin
1 Min Read

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagama yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Lambert Dushimimana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Tessi Rusagara agirwa Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Devolopment Fund.

Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Mu bandi bahawe imyanya ni uko Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG, Dr Omar Munyaneza agirwa Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Umuhumuza Gisele agirwa Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi, Evariste Rugigana aba Umuyobozi Mukuru wa RURA naho Dr Carpophore Ntagungira agirwa Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere wa RURA. 

Lambert Dushimimana wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yari asanzwe ari Umusenateri akaba asimbuye Habitegeko François.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *