Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo

admin
2 Min Read

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Kanama, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Park Jin uri mu Rwanda.

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko ibiganiro by’aba bombi byibanze ku buryo bwo kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mbere y’uko Park Jin yakirwa na Perezida Kagame, yari yabanje kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Muri uwo mubonano abayobozi basinye amasezerano y’ubufatanye mu guhanahana ubunararibonye mu bya politiki n’iterambere ry’ubukungu.

Hari hashize igihe gito uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’iki gihugu, Jongmoon Choi agiriye uruzinduko mu Rwanda, kuko yari ahari mu Ugushyingo 2021.

Mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wamwakiriye, yavuze ko bagiranye ibiganiro aho biyemeje gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Choi yashimye gahunda u Rwanda rwihaye yo gutangiza uruganda rukora inkingo ruzajya rugemurira Umugabane wa Afurika.

Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu 2016, iki gihugu cyari cyasinyanye amasezerano na Leta y’u Rwanda ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi. Mu 2020 na bwo Korea y’Epfo yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi.Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo, Park Jin

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *