Abanyarwanda baba hirya no hino mu Bubiligi bahuriye mu gikorwa cyo kwihiziza ‘Umuganura’ ufatwa nk’umunsi ukomeye mu muco Nyarwanda.
Mu muco nyarwanda Umuganura ni umunsi mukuru uhabwa agaciro gakomeye mu muryango Nyarwanda muri rusange, kuko ufatwa nk’uburyo bwo kwizihiza umusaruro abaturage bagezeho mu ngeri z’imirimo itandukanye.
Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihijwe ku wa 4 Kanama mu 2023, gusa n’Abanyarwanda baba mu mahanga nabo bakomeje kugenda bawizihiza, aho k uwa Gatandatu hari hatahiwe ababa mu Bubiligi.
Kuri uwo munsi Abanyarwanda baba mu Bubiligi bahuriye mu Mujyi wa Knokke-Heist uherereye mu nkengero z’inyanja ya ruguru (Mer du Nord).
Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibumbiye mu kizwi nka ‘diaspora rwandaise section Flandre Occidentale’.
Mu ijambo rye, Chargé d’affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, yashimiye abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye igikorwa cy’Umuganura.
Ati “kuba mwigomwe uyu munsi w’ikiruhuko, umunsi wa weekend mukaza tukifatanya kwizihiza Umuganura, umunsi mukuru ushingiye ku muco nyarwanda, byerekana ko mugikomeye ku muco wacu nk’Abanyarwanda, ko mukunda Igihugu cyacu cy’u Rwanda aho muba hano mu Bubiligi, kandi ko mukomeye ku ndangagaciro z’ubumwe, gukunda Igihugu no gukunda umurimo. Ubumwe bugaragarira mu bufatanye, gutabarana no gusangira.”
André Bucyana yakomeje ashima ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ku bwo gusubizwa gahunda yo kwizihiza umunsi w’Umuganura.
Yavuze ko “mu muco wacu, Umuganura uhuza abayobozi n’abaturage bakishimira umusaruro bagezeho, bagasabana, abejeje bakaganuza abarumbije, ariko bagafata n’ingamba zo kongera umusaruro mu mwaka utaha. Ibi biratwereka ko umuco wo gukorera ku mihigo no kwishimira umusaruro wagezweho, ari igikorwa gikomoka ku bakurambere bacu. Natwe uyu muco mwiza ugomba kuturanga mu buzima bwacu bwa buri munsi.”
Yagaragaje ko uyu munsi w’Umuganura ukwiriwe gukoreshwa n’Abanyarwanda mu kongera kuzirikana uburyo bashobora gufasha bagenzi babo bagezweho n’ingaruka z’ibibazo byibasiye igihugu.
Ati “By’umwihariko muri uyu mwaka, turizihiza Umuganura dusubiza amaso inyuma, tureba uburyo ubumwe bwacu budufasha kudaheranywa n’amage Igihugu cyacu cyanyuzemo mu itumba ry’uyu mwaka, aho imvura nyinshi yahitanye ubuzima bw’abantu barenga 130 n’ibintu byinshi bikangirika, mu Turere tumwe two mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.”
“Nkaba ngira ngo nongere mbashimire uburyo twashyize hamwe mu gutabara abavandimwe bahuye n’ibyo biza, aho Abanyarwanda baba mu Bubiligi batanze inkunga ingana n’Amayero 12,500. Bigaragara ko iyo dushyize hamwe, bitwongerera imbaraga, bikaba ishingiro ryo kudaheranwa n’amage.”
Muri uyu muhango wo kwizihiza Umuganura, abana bahawe amata, baganirizwa no ku mateka yaranze Umuganura nk’igikorwa cyihariye cy’Umuco nyarwanda utasanga ahandi.
Nyinawase Purcherie watanze ikiganiro ku mateka y’Umuganura yagaragaje ko ari umunsi ukomeye udakwiriye kuzima.
Ati “Ni umunsi mukuru udakwiye gufatwa nk’indi yose yizihizwa tuzi mu Rwanda, kuba warakomeje no kubaho ni andi mateka aho habaye igihe cy’amage, abanyamahanga bakaza bakawukuraho, hanyuma ku mahirwe n’umuhate, Abanyarwanda bakagera igihe bakawugarura.”
Mu mateka y’Igihugu, Umuganura wizihizwaga ku mwero w’amasaka. Umunsi mukuru wawo watangiraga muri Kamena, ugasoza muri Nzeri, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda.
Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe.
Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu.
Nyuma y’umuhango wo kuganura hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo. Muri ibyo birori, Umwami yamurikirwaga umusaruro unyuranye w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’Igihugu, hakaba amarushanwa y’ indashyikirwa.
Kuri uwo munsi kandi, imiryango nayo yarateranaga maze umutware w’umuryango akayobora imihango n’ibirori byayikurikiraga.https://www.youtube.com/embed/VMM-gG_MQOAhttps://www.youtube.com/embed/l0yknRXACCc






