Rubavu : Gusimbuza Kambogo bikomeje kwanga

admin
1 Min Read

Itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, rigaragaza ko ibikorwa by’amatora byari biteganyijwe kuwa 11 Kanama 2023 hagamijwe kuzuza Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere ka Rubavu byasubitswe.

Ni mu itangazo iyi komisiyo yashyize hanze kuri uyu wa 1 Kanama 2023, rishyizweho umukono na Perezida wayo Gasinzigwa Oda.

Ibikorwa byo gutegura aya matora bisubitswe nyuma y’uko kuwa 31 Nyakanga 2023 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, asabye iyi komisiyo kubisubika kugira ngo hitabwe ku guhangana n’ingaruka z’ibiza byibasiye ako karere muri Gicurasi 2023.

Nzabonimpa Déogratias ni we muyobozi w’Akarere w’agateganyo guhera tariki 5 Gicurasi ubwo Kambogo Ildephonse wari Meya yeguzwaga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *