Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yagaragaje ko gushyira imbaraga mu butubuzi bw’imbuto bugezweho, bizafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kuba igihugu gifite ubukungu buringaniye bitarenze mu 2035 ndetse no kuba igihugu giteye imbere bitarenze 2050.
Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa 01 Kanama 2023, ku munsi wa kabiri w’inama y’abafite aho bahuriye n’ubutubuzi bw’imbuto mu Rwanda yateguwe n’Ihuriro Nyarwanda ry’Abatubuzi b’Imbuto.
Akamanzi yavuze ko kugira ngo izo ntego zigerweho, ari uko u Rwanda rubanza guhangana n’imbogamizi zitandukanye zirimo izibangamiye intego yo kwihaza mu biribwa ndetse n’indyo yuzuye no kurwanya iyangirika ry’ikirere nka kimwe mu ibangamira urwego rw’ubuhinzi.
Yashingiye k’uko u Rwanda rukomeje gutera imbere mu nguni zitandukanye ari nako Abanyarwanda biyongera, agaragaza ko ibyo bituma hakenerwa ibikomoka ku buhinzi bugezweho ku rugero ruri hejuru kugira ngo bikoreshwe mu mirimo itandukanye.
Ati “Aha ni ho abari mu rwego rwo gutubura no guteza imbere imbuto z’indobanure bagira uruhare kugira ngo tube twahaza isoko ndetse tunazamura ubuhinzi bw’u Rwanda bukagera ku rwego rwisumbuye.”
Uyu muyobozi yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byagaragaje ubushake bukomeye mu gutanga ahahirwe ku bashaka kurushoramo imari, cyane cyane ku bo mu rwego rwo guteza imbere imbuto z’indobanure.
Ati “Ayo mahirwe arimo gufasha ku bijyanye no kuboneka kw’ibigo bitubura imbuto, ndetse no korohereza abari muri uru rwego barimo, abazigeza ku bahinzi ndetse no gukorana n’ibigo by’ubushakashatsi bifasha kugira ngo abahinzi babone imbuto.”
Yerekanye ko u Rwanda rwashyizeho gahunda ihamye yo kurengera abashoramari, kugira ngo bagabanyirizwe ibibatwara amafaranga ndetse bibafasha no kongera inyungu bakura muri iryo shoramari ryo mu Rwanda ndetse no kwagura isoko.
Akamanzi yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bushakashatsi ukorwa muri uru rwego kugira ngo abahinzi babe babona imbuto nziza zizafasha mu guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe n’ibindi.
Ati “Ibyo bizajyana n’uko abashoramari bashora mu kubaka ibikorwaremezo, nk’ubuhunikiro bugezweho, uburyo bw’ubwikorezi bugezweho ku buryo buri muhinzi wese atazacikanwa ku kubona imbuto.”
U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zo gufasha abahinzi guteza uyu mwuga imbere, zirimo Nkunganire igera kuri 60% by’igiciro cy’imbuto, gukuraho umusoro ku nyungu ku byifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, gukuraho umusoro kugera kuri 50% ku bigo byongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi.
Akamanzi ati “Ibyo byiyongera ku gukuraho umusoro ku mashini zikoreshwa mu buhinzi n’ibijyana nazo kugira ngo uru rwego rutere imbere. Nizera ko ayo mahirwe yashyizweho azafasha buri wese ushaka gushora mu buhinzi no gutunganya umusaruro ubikomokaho.”
Yakomeje yereka abitabiriye ko uretse ayo mahirwe, u Rwanda rwashyize imbaraga muri porogaramu zijyanye no gufasha abikorera mu nzego zitandukanye mu kuzahuka cyane ko Covid-19 yari yarazahaje ubukungu bw’ibigo bitandukanye, agaragaza ko zagize uruhare mu kugera ku bukungu igihugu kiriho ubu.
Ati “Iyo urebye urugero tugezeho nyuma ya Covid-19, ubona ko izo gahunda zafashije cyane. Mu mwaka washize ubukungu bw’igihugu bwazamutseho 8.2% ndetse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ubukungu bwacu bwarazamutse bugera ku 9.2%, ibyatejwe imbere n’izo gahunda.”
Mu gukomeza muri uwo mujyo, Akamanzi yavuze ko hakenewe no kwagura ibikorwa mu guteza imbere imbuto z’indobanure ndetse yizeza ko, u Rwanda rutazahwema gushyiramo Nkunganire kuko “twizera ko abikorera ari imwe muri uru rwego ari moteri ifasha abaturage kubona akazi ariko n’abahinzi bakabona ibyo bakeneye.”
U Rwanda ruri mu bihugu byateye intambwe mu kugabanya imbuto zatumizwaga hanze, rushyira imbaraga mu kuzituburira mu gihugu aho nk’imbuto z’ibigori, soya n’ingano zatumizwaga hanze ku ngano ya toni 3000 ku mwaka, ubu yahagaze kuko ubu rushobora gukuba gatatu imbuto yatuburiwe mu Rwanda.
