Mu gihe hari amwe mu ma Paruwasi ategereza imyaka n’imyaka ngo abashe kubona Umupadiri uyavukamo, Paruwasi Rusasa yo muri Arikidiyosezi ya kigali imaze imyaka ibiri ishinzwe, kuwa 30 Nyakanga yibarutse Umupadiri mushya Gwiza Joseph wanasomye Misa ye ya Mbere «Umuganura » kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023.
Ni mu birori bikomeye byizihirijwe muri Santarari ya Gitambi imbere y’Abakristu baturutse impande n’impande, bari baje gushyigikira iyo mfura ya Paruwasi itaramara imyaka ibiri, nyamara ikaba ibahaye Umusaseridoti Gwiza Joseph, ufite intego igira iti « Nimureke Imana ibigarurire ».
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rusasa Gaudiose Mpabwanayo Avuga ko ari Umugisha udasanzwe kuba Paruwasi ayoboye, mu gihe gito ibonye Umupadiri uyivukamo, bikaba ngo ari Ingabire ikunze kubonwa na bake, cyakora kuba Rusasa ari Paruwasi abayigize basengana ukwizera no kwiyambaza Impuhwe za Nyagasani n’Umubyeyi Bikiramariya kenshi byabaye amahire, bakaba babonye Umupadiri wabo mu gihe gito bari bakishimira no kuba barabonye Paruwasi nshya yari ibyawe na Rutongo.
Agira ati « Turashimira Imana yaduhaye Umusasaridoti muri Paruwasi yacu dukunda. Ntabwo byadufashe igihe kirekire. Mu gihe gito Paruwasi ya Rusasa ishinzwe ndetse nanjye nta gihe maze hano, ariko ni ibyishimo umuntu atabona uko asobanura kuba Intama za Kristu muri Rusasa, zibonye Umushumba uzivukamo.
Ni ngombwa ko Padiri Gwiza tumutwerera isengesho ryacu buri gihe nk’Abakristu kugira ngo inzira yahisemo azayigendemo neza uko abyifuza, aho yashaka gutsikira tukamwunganira cyane ko tumuri hafi. »
Avuga ko ari ngombwa kandi ko ababyeyi bakomeza kugira uruhare rugaragara mu kurera neza abana babo Gikristu, kugira ngo bazabonekemo barumuna ba Gwiza bazajya kwiha Imana , cyane ko inyuma ye nta wundi uhari, ndetse bakaba nta n’undi wihaye Imana bafite nk’ababikira n’abandi baba bavuka muri Santarari ye ya Gitambi

Padiri Gwiza Joseph wasomeye Misa ye ya Mbere Abakristu ba Santarare ya Gitambi avukamo, avuga ko nta byinshi yumva afite birenze gushimira Imana yamutoye muri benshi, ikamugira umugabuzi w’Intama ze, bityo agashimira buri wese wagize uruhare mu gutuma agera ku umunsi wo guhabwa Ubusaseridoti.
Agira ati “ Nshime mpereye he, ko umuntu adashobora kubona icyo avuga ku umunsi w’ibyishimo nkibi ngibi, aho Nyagasani yatoreye umugaragu we w’Intamenyekana nkanjye uvuka I Rusasa Gitambi akangira Umusaseridoti we Iteka.
ni byo byatumye nange mbwira Imana yanjye nti “Nimureke Imana ibigarurire”
Mboneyeho kandi gushimira buri wese wagize uruhare mu mu mikurire yanjye, ndavuga kuva mvutse nkitabwaho n’ababyeyi n’abavandimwe.
Ndavuga kandi Abarezi bandeze mu mashuri abanza, abanyigishije mfata amasakaramentu, abandeze mu mashuri y’isumbuye no muri Seminari nkuru kugeza kuri uyu munsi nahereweho Ubusaseridoti maze nkaba nsomye Misa ya mbere, ikimenyetso cy’uko ntangiye ubutumwa nahamagariwemo na Nyagasani.”

Padiri Gwiza, avuga ko Isakaramentu ry’Ubusasiridoti yahawe, arituye by’umwihariko Ababyeyi n’abavandimwe be, akaritura abo biganye, abagiye bamufasha mu maparuwasi atandukanye yaruhukiyemo n’abakristu ba Paruwasi Rusasa, by’umwihariko Santarari yamwibarutse.
Ikindi agarukaho ni uko aho azoherezwa na Nyiricyubahiro Arkepiskopi wa Diyosezi ye ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, azabukora yishimye kandi ko Paruwasi ye ya Rusasa, azayihoza ku mutima ayisura kenshi aho azaba ari hose.
Abakristu bagaragaje Akanyamuneza bafitiye Padiri wabo Gwiza Joseph

Urukundo n’ibyishimo Abakristu bafitiye Padiri wabo uvutse bwa mbere muri Paruwasi yabo ya Rusasa, Santarari ya Gitambi byagaragajwe cyane n’Impano zitandukanye bamugeneye zirimo imyambaro yifashishwa batura igitambo cy’ukaristiya, ibitabo bya Misa na Bibiliya, akarusho kakaba guhabwa inka n’andi matungo magufi nk’inkoko n’inkwavu.
Bwana Biziyaremye Elysee Umukristu wa Santarari ya Gitambi, avuga ko nk’Abakristu ba Santarari ye,bakiranye ibyishimo inkuru nziza ivuga ko babonye Umusaseredoti uvuka iwabo.
Agira ati “ N’undi wese byamushimisha. Kubona mu gihe gito Paruwasi yacu imaze ivutse, twibarutse umupadiri. Ndashishikariza urubyiruko rwacu ruri kwiga, kugira umutima wo Kwiha Imana kugira ngo bazagere ikirenge mu cya mukuru wabo Gwiza wamaze kubarebera izuba.
Ndashishikariza kandi ababyeyi, abakuru b’imiryango remezo n’Ama santarari kubigiramo uruhare rugaragara, kugira ngo Rusasa yacu izage yunguka buri mwaka Abasaseridoti n’abandi bihaye Imana.

Madame Umutesi Anne Marie, na we ni umukristu wo muri Santarare ya Gitambi, avuga ko ibyishimo afite birenze iby’abandi, cyane ko Padiri Gwiza, amuyobora mu muryango remezo ayoboye. Bityo akaba anejejwe no kuba umuryango remezo wabo, ariwo wafashe iya mbere mukwibaruka Umupadiri wa Rusasa.
Kimwe na Mugenzi we, ashishikariza ababyeyi kurera abana Gikristu babakundisha kwiha Imana, kugira ngo Paruwasi yabo ikomeze igwize Abasaseridoti n’abihaye Imana bo gukorera Nyagasani iteka.

Uwari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Madamu Mugishawimana Immaculee, ashima cyane ibikorwa by’Indashyikirwa Kiliziya Gatolika ikomeza gufatanyamo na Leta. Bityo asaba abaturage n’abakristu muri rusange, kwirinda amakimbirane mu ngo ,kuko ariyo asenya imiryango n’aba bana bifuzwaga ngo bazihe Imana bakabura uburere bubibatoza gutyo.
Agira ati “ niba dushaka kurera abana bacu bakazavamo n’abaziha Imana ni ngombwa ko twamagana amakimbirane yo mu ngo aho yaturuka hose. Ibyo bizatuma tugira umuryango utekanye, dutoze uburere bwiza abana bacu, bityo imbuto nziza bazera zizabe arizo baheraho, zizabafashe kwiyegurira Imana nk’abakuru babo.”

Paruwasi ya Rusasa Padiri Gwiza Joseph wasomye Misa ye ya mbere kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023 avukamo, ni imwe mu ma Paruwasi agize Arikidiyosezi ya Kigali.
Ni Paruwasi Imaze imyaka ibiri ishinzwe, nyuma y’uko ibyawe na Paruwasi ya Rutongo.
Ni Paruwasi ibarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana.
Abakristu bayo, barangwa n’Ishyaka, bakaba bishimira byinshi bamaze kugeraho mu gihe gito bamaze babonye Paruwasi, birimo no kwibaruka Umusaseridoti ubavukamo Gwiza Joseph




















Ubwanditsi