Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belén Calvo Uyarra, yagaragaje ko ibihugu binyamuryango ahagarariye i Kigali bishyigikiye inzira y’ibiganiro bidaheza impande zose zirebwa n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Kuva umwaka ushize Umutwe wa M23 uri mu mirwano n’Ingabo za FARDC, aho usaba Guverinoma ya RDC kubahiriza amasezerano bagiranye.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa RDC bukomeje gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe nubwo rudahwema kubitera utwatsi rugaragaza ko ari ibinyoma ahubwo ibibazo bya Congo bikwiye gukemurwa n’Abanye-Congo ubwabo.
Raporo iheruka y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye [Loni], yongeye kugaragariza Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, ko RDC ikorana ndetse ikanatera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yiganjemo iya Mai Mai ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko umuryango ahagarariye ukurikirana ibibera muri RDC by’umwihariko mu Burasirazuba bwayo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Belén yavuze ko ibibera muri RDC bihangayikishije Isi n’u Burayi muri rusange ari yo mpamvu basaba ko impande zose zirebwa n’ikibazo guhagarika imirwano.
Yagize ati “EU irebwa cyane n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kandi duhamagarira impande zose guhagarika imirwano cyangwa gushyira hasi intwaro.”
Yakomeje ati “Ikindi duhamagarira impande zose zirebwa n’ikibazo kukiganiraho mu biganiro bidaheza bamwe.”
Ku wa 23 Ugushyingo 2022 ni bwo i Luanda muri Angola habereye Inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.
Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa Kumi n’Ebyiri.
Imitwe y’iterabwoba nka FDLR/FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.
Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma ya Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, ikomeje gushyira amananiza kuri ubwo buryo bwashyizweho n’akarere mu gukemura ibibazo.
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushima kandi ushyigikiye uburyo bwatangijwe n’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo.
Yagize ati “Ndagira ngo nshishikarize ko izo nzira za politiki, ibyo biganiro bidaheza gukomeza kugira ngo hakemurwe impamvu muzi z’amakimbirane.”
Muri Gashyantare 2023, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyizeho gahunda nshya y’imikoranire no gutera inkunga ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hagamijwe gufasha mu kwimakaza umutekano n’amahoro.
Ambasaderi Belén Calvo Uyarra ati “Icyifuzo ni ugushyiraho isura nshya ku kibazo gihari no gushyigikira imbaraga zose zigamije kubaka imikoranire hagati y’impande zose no kuzana ubufatanye mu bijyanye n’ubuhahirane mu bucuruzi no gukemura ibibazo by’umutekano muke n’amahoro muri iki gice cy’Umugabane.”
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza impungenge ku mutekano warwo rushingiye ku ikaze Guverinoma ya Congo yahaye Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kugeza ubwo winjijwe mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Belén Calvo Uyarra, yasabye RDC kutagira umutwe iheza mu biganiro bigamije kugarura amahoro
FARDC ikorana n’Inyeshyamba zirimo iza FDLR mu kurwanya M23