Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana yagize icyo Abanyarwanda baba mu mahanga

admin
1 Min Read

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ishingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana arasaba Abanyarwanda baba mu mahanga gusigasira umuco Nyarwanda batoza abana babo indangagaciro ziranga abanyarwanda. 

Ni mu gihe abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga bari mu Rwanda muri gahunda yo gutozwa umuco w’u Rwanda.

Muri gahunda yo gutoza abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda umuco barigishwa bimwe mu bigize umuco Nyarwanda nk’imbyino, ururimi rw’ikinyarwanda, indangagaciro ziranga abanyarwanda n’ibindi. 

Bamwe muri aba bana bagaragaza ko bishimiye kuba muri iki gikorwa ndetse ko banahigira byinshi.

Ababyeyi b’aba bana bagaragaza ko iyi gahunda ari ingirakamaro kuko ifasha abana mu rwego rwo gusobanukirwa kurushaho inkomoko yabo n’umuco wabo.

Ku munsi wa 2 w’itorero aba bana batorezwamo ibijyanye n’umuco, Minisitiri Dr Bizimana yabaganirije ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, asaba ababyeyi gutoza abana babo umuco w’u Rwanda mu rwego rwo gusigasira indangagaciro z’abanyarwanda.

Abana n’urubyiruko rw’abanyarwanda baba mu Busuwisi, u Bubiligi n’u Bwongereza bagera ku 140 nibo bari mu Rwanda muri iyi gahunda yo gutozwa umuco w’u Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *