Bagendeye ku byifuzo by’abakiliya bagana ku Gahembe kenshi, bitewe kandi na Serivise igendanye n’Akaboga “BROCHETTE” itunganyije neza, Ubuyobozi bwa GAHEMBE BAR bwamurikiye abanyarwanda kuri uyu wa 22 Kamena 2023, Motel y’icyitegererezo ifite icyumba cy’inama, Akabyiniro kagezweho n’ibyumba by’amacumbi bigendanye n’igihe nk’uko ababyiboneye babitangira ubuhamya.
Ni mu gikorwa cyo gufungura iyi Motel igendanye n’ibihe byiza Akarere ka Bugesera karimo byo gusatirwa n’ibikorwaremezo byinshi, birimo Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera, ibyanya byahariwe inganda. Amashuri nka RICA, NTARE HIGH Scool.
Igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Kamena 2023, bikaba byashimishije abakiriya n’abagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Bugesera, bashimiye Bwana Karemera Innocent nyiri Gahembe Motel, watumye Gahembe yabo yandika izina mu gihugu cyose kubera Brochette ihokerezwa, akaba anabashije gushinga Motel izafasha abagana mu Bugesera kuruhuka neza.
Bwana Karemera Innocent Rwiyemezamirimo wamurikiye abakunzi be iyi Motel, avuga ko ari igikorwa agezeho yiyushye akuya mu buryo bwose nyuma yo kubisabwa n’abakiriya be ko yabashakira aho bashobora kuruhukira, bityo akaba atangiranye ibakwe ryo kwakira abahagana bose, baba abafata amafunguro bari gutaha n’abashaka kuryama bakaruhuka.

Agira ati “byadusabye imbaraga nyinshi. Gusa ndashima Imana yabidufashijemo, nkaba nizera ko izaduhora iruhande ikadushoboza gutanga Servise neza muri iki igo, tugacuruza tukunguka tukanabasha gusubiza inguzanyo twatse kugira ngo dusoze igikorwa twiyemeje gukora ..”
Bwana Karemera avuga ko yibuka uburyo batangiye gokorera ku Gahembe ari icyaro cyuakishije ibiti, bagakomeza kwagura ibikorwa bisunze ubunararibonye n’inama zitandukanye z’abayobozi.
Avuga ko yishimiye kuba yujuje Motel ya mbere muri Gahembe, nyuma y’uko hamaze kwamamara bitewe ahanini na Brochette nziza bokereza abakiliya iba itunganyije neza.
Muri rusange avuga ko bisangije ibanga utasanga handi ryo kotsa inyama igashya neza, ikotswa nta kirungo ibyo byose ngo bakabikesha abakozi bafite ubuhanga n’ubunaribonye mu kotsa.
Asoza asaba abantu kugana Gahembe Motel ari benshi, bakazakirwa neza, ubwo bazaba barya inyama itunganyije, bakareba umuziki nyarwanda na mvamahanga mu cyumba cyagenewe imyidagaduro, abarushye bagahabwa ibyumba baruhukiramo mu buryo buhendutse.
“RIBE RIMWE URINYWERE KU GAHEMBE”
Iyi ni imvugo y’abamwe mu bafatanyabikorwa ba Bwana Karemera Innocent ba Rwiyemezamirimo nabo bakorera ibikorwa byabo mu Bugesera, basaba buri wese ukeneye icyo kunywa n’icyo kurya kujya agifatira muri Gahembe Motel kugira ngo banatere inkunga nyirayo Bwana Karemera Innocent ashimirwa ubutwari yagize bwokubonera abantu aho baruhukira hiyubashye amafaraga y’inguzanyo yakoreshejwe akaba agomba kuyahabwa n’abakiliya bazagana Gahembe Motel ari benshi kandi bishimye.
Bwana NKUNDIYE Jean Marie Vianney umuyobozi w’abikorera mu Murenge wa Mayange, akaba n’umwe mu bagize ihuriro ry’aba nyamahoteli, ashimira Karemera ubabimburiye yubaka igikorwa remezo kije kuzamura agace kabo.

Agira ati “twaburaga aho twiyakirira hisanzuye none twujurijwe Motel nziza cyane ahasigaye ni ugukomeza kumushyigikira. Ndasaba buri wese muri twe n’inshuti zacu ngo ribe rimwe ariko urinywere ku Gahembe.”
Avuga ko Gahembe Motel iziye igihe cyiza kuko isanze ikibuga cy’indege cya Bugesera gisatira umusozo abazajya bakigangana ngo bakaba bashyizwe igorora, bakazajya bacumbika hafi banafata ku mafungurio meza na Brochettes zotsanye ubuhanga.
Ahamagarira abikorera kuza gushora imari yabo mu Bugesera, akisegura kubazabyibuka ibibanza n’ubutaka byarashize.
Bwana Nkundiye Jean Marie Vianney yunganirwa na mugenzi we Muhizi Patrick uhagarariye abikorera mu Murenge wa Nyamata nawe washimiye cyane nyiri ukubaka Gahembe Motel, ibishimangira ko Umurenge wa Nyamata ukomeje gutera imbee cyane.

Avuga ko kugira Motel nziza ku gasozi keza ka gahembe mu masangano y’imihanda yerekeza mu bice by’Akarere ka Bugesera no hanze yako ari ukureba kure mu buryo bw’ishoramari maze asaba abantu bose kujya bagana kenshi Gahembe Motel.
Bwana Jean Claude Dukuzumuremyi umuhanga mu by’ubwubatsi “Engenior”, avuga ko Gahembe Motel yubakanye ubuhanga, ikaba yubatswe mu buso buto bushoboka, bityo agira inama yabagira ko ikibazo cyo kugira ubutaka buto kutitinya na gato.

Agira ati “iyi nyubako ya Gahembe Motel yuzuye itwaye miliyoni zisaga gato 260 Frw, akaba ari make ugereranyije n’uburyo yubatse n’ibiyigize byose.”
Asaba abashaka kubaka kubagana bakabagira inama z’uburyo batura heza kandi hadasaba ubuso bunini bw’ubutaka.
Nk’uwubatse gahembe Motel, asaba abantu kuyigana ari benshi ngo ibyumba biyigize ni binini kandi byisanzuye, aho gukorera inama no kwidagadururira hose hakaba harateganyijwe.
Madame Jhoana Asimwe umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Karere ka Bugesera, wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere, avuga ko ari amajyambere akomeje gusatira Akarere ka Bugesera, kimwe n’abandi ashimira Umushoramari Karemera ku gikorwa cyiza yagezeho cyo kubaka Motel yo gufasha abagana mu Bugesera kugana aho bacumbika no gufatira amafunguro hisanzuye.

Agira ati “twari dusanzwe twiyakirira hano ku Gahembe, uyu munsi bibaye akarusho kubera iki gikorwa cyiza mwagezeho.
Birakwiye mukomeza kunoza serivisi zitangirwa ahangaha muhugura abakozi musanganwe, munashyiramo abandi bashya kugira ngo murusheho gukora ibitunganiye abazabagana bose.”
Avuga ko Akarere ka Bugesera gashyikira kenshi abikorera, bityo na Gahembe Motel ikaba igomba ugushyikirwa cyane ko ije kunganira amahoteli na Moteri z’indi zikorera mu Karere ka Bugesera.
Gahembe Motel ni Motel ije gufasha abagana Akarere ka Bugesera kubona aho baruhukira bisanzuye banafata amafunguro atunganyijwe neza aherekejwe na Brochette yokeje neza nk’uko bene yo n’abahagenda babishimangira.
Gahembe Motel iherereye mu murenge wa Nyamata muri birometero 2 werekeza ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.
Ni Motel iri hafi y’umuhanda byoroheye abahagana, ikagira na Parking ihagije.
MU BURYO BURAMBUYE MU MASHUSHO:
Ibindi bisobanuro mwahamagara 0788797189, 0788653518 mugahabwa amakuru yose n’ababishinzwe.








