Bugesera:Byasabye ko bategereza imyaka 40 ngo Paruwase ya Rilima ibone umupadiri wa mbere muri 2013

admin
8 Min Read

Ni ibyagarutsweho muri Misa ya Mbere ya Padiri Ndatimana Francois Xavier wahawe Ubupadiri na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda kuwa 15 Nyakanga 2023, Misa ya mbere y’umuganura ikaba yabaye kuri uyu wa kane Tariki ya 20 Nyakanga 2023.

  Ni igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri mushya Ndatimana Francois Xavier imbere y’Abapadiri bagenzi be baturutse impande n’impande baje kumushyigikira, abagize umuryango we, abakristu ba Santarare Paruwasi ya Rilima yubatsemo n’abandi benshi.

Padiri mushya Ndatimana Francois Xavier

Padiri Francois Xavier ashimira Imana cyane yamutoye muri benshi kugira ngo ayibere Intumwa y’ibihe byose, bityo akaba yiteguye kuyikorera aho azoherezwa hose n’Umushumba we cyane ko Intego yiyemeje ari Ukumvira no gukorera Intama za Nyagasani.

Agira ati «  Ndashimira Imana cyane kuri uyu munsi nturiyeho igitambo cya Misa ya mbere,  imbere y’umuryango wanjye, inshuti, abavandimwe n’imbere y’imbaga y’Abakristu muri rusange.

Muri make, Ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Archiveque bunyemerera kwiha Imana,  nabubonye mu mwaka wa 2014. Kuva ubwo  nahise nakirwa muri Seminari nkuru ya Rutongo. Rwari urugendo rukomeye cyane ku buryo  muri iki gihe cy’imyaka hafi icyenda yose,  twatangiye turi 11 tuza gusoza turi barindwi.

Icyo  navuga ni uko niteguye gukorera Kristu Yezu we wangize Umugabuzi w’Amahoro ye,  nkaba nshimira cyane  buri wese wabigizemo uruhare kugira ngo mbashe gusoza neza umugambi nari niyemeje,  uyu munsi nkaba ntuye igitambo cya Misa. »

Padiri Francois Xavier, avuga ko mu myigire ye yagiye ahura n’ibibazo bigamije kumuca intege  nk’umuntu uvuka mu muryango ukennye, aza no kubura  Se umubyara, cyakora ngo ntiyacitse  intege cyane ko yari afite  abamuba hafi bamukomezaga  barimo Ubuyobozi bwa Paruwasi  ya Rilima bwamubaye hafi igihe cyose, kugeza abaye Umudiyakoni agakomezanya n’Ubuyobozi bwa Paruwasi ya Rulindo yakoreyemo imenyerezwa ndetse na Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu yaruhukiyemo.

 Avuga ko abo bose  bagiye bagira uruhare mu kumukomeza no kumukundisha umurimo wa Gisaseridoti yaharaniraga kuzakora, akaba yarabigezeho kuwa 15 Nyakanga 2023, ubwo yasigwaga Amavuta y’ubutorwe bwe, maze akaba yabishimangiye ashobozwa n’imbaraga za Kristu yiyeguriye asoma misa ye ya Mbere.

Padiri wa Paruwasi ya Rilima Twagirayezu Patrice avuga ko yishimiye cyane kwakira Umupadiri wa gatandatu uvuka muri Puwasi abereye muyobozi, Paruwasi yagize ibibazo by’igihe kirekire nta mu Padiri uyivukamo igira mu gihe cy’imyaka 40 yose.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rilima Twagirayezu Patrice

Agira ati «  ni byiza ko dushima intembwe yatewe n’urubyiruko rwacu, rwo rwahisemo Inzira yo gukorera Nyagasani bakagana inzira yo kuba Abasaseridoti. Kuva iyi Paruwasi yashingwa mu 1973 byasabye  gutwara imyaka 40 yose,  kugira ngo haboneke Umupadiri uhavuka kugeza muri 2013, ubwo Umupadiri wambere yabonekaga, none mu myaka 10 yonyine  hamaze kuboneka batandatu barimo 4 bakomoka muri Santarairi ya Rilima Paruwasi yubatsemo. »

Avuga ko n’ubwo bimeze bityo bwose,   Intama  zigikeneye abashumba ngo ni nyishi, ku buryo  abo batandatu badahagije byatuma abantu birara.

 Ni muri urwo rwego asaba urubyiruko rubishaka, kugera ikirenge mu cya bakuru babo, maze  bagaharanira kuzaba Abasaseridoti nkabo, cyane ko inyuma y’abo batandatu,  ngo bafite umwe wenyine ugiye kujya gutangira mu mwaka wa mbere wa Filosofi i Kabgayi,  inyuma ye hakaba habereye aho,  ariyo mpamvu asaba amasengesho y’Abakristu kugira ngo hakomeze haboneke abandi  basaseridoti benshi,  kugira ngo bitazongera gusubira kuba  nko mu gihe cy’imyaka 40  yabanjirije 2013 haboneka umupadiri wa mbere.

Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard yungirije Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rililima. Uyu niwe wabaye Padiri wa mbere uvuka muri Paruwasi iyo Paruwasi.

Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard yungirije Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rililima

 Avuga ko atewe ishema no kuba yarabaye Imfura mu bapadiri bavuka i Rilima muri 2013, hakaba hari hashiz imyaka 40 yose nta mu padiri n’umwe barabona.

Agira ati « Mu by’ukuri  nta kuntu bitadushimisha jye na bagenzi banjye dukomoka muri Paruwasi ya Rilima uko turi batandatu, cyane ko twabigezeho  mu myaka 10 yonyine. Nishimiye cyane kwakira kuri uyu munsi mugenzi wacu  Padiri  Francois Xavier Ndatimana,  mugenzi wacu wujuje umubare wa batadtu bavuka muri iyi Paruwasi. »

Avuga ko ikindi kimushimishije ari ukuba Paruwasi yabo bakunda,  iri kwizihiza Yubile y’Imyaka 50 aribo bayiyobora , mu gihe hanyuze  Abapadiri benshi bifuje kuzagera kuri iyo Yubile, nyamara ntibibashobokere. Bityo agahaamya ko ari Ishema we na Padiri Mukuru we,  nn bagenzi be bahavuka, kuba aribo Imana yashatse ko Imyaka 50 ya Yubile, yazuzura  aribo bari muri iyo Paruwasi yagiye igira amteka atandukanye.

Ababyeyi n’abavandimwe ba Padiri Francois Xavier Ndatimana bishimiye ko mu muryango wabo babonye Padiri

Umubyeyi wa Batisimu wa Padiri Francois Xavier Ndatimana Bwana Athanase Haragiriyaremye wari uhagarariye Umuryango we, avuga ko bafite ibyishimo byo kuba mu muryango wabo  baribarutse umusaseridoti ugiye kumenya Ubushyo bwa Nyagasani Yezu.

Umubyeyi wa Batisimu wa Padiri Francois Xavier Ndatimana Bwana Athanase Haragiriyaremye

Agira ati «  ibyishimo twatangiye kubigira ubwo yatubwiraga ko yemerewe kujya kwiga muri seminari nkuru kugira ngo akurikirane inyigisho zigendanye no kwiyegurira Imana.

Twakomeje kumusengera no kumufasha mu mbaraga nke zacu , uyu muni turi gushimira  Imana, ko yamaze kuba Padiri,  akarusho kakaba Misa nziza amaze kudusomera. Ni ibyishimo bikomeye  twagize mu muryango  avukamo. »

Madame Alphonsine mu izina ryumunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima MURWANASHYAKA Oscar , avuga ko  nk’ubuyobozi,  bakomeje kwishimira imikoranire iri hagati yabo n’amadini n’Amatorero, by’uwihariko Kiliziziya Gatolika bafataanya mu bikorwa byinshi bigamije imibereho myiza y’abaturage nk’amashuri, amavuriro n’ibindi.

Madame Alphonsine ushinzwe icungamutungo mu murenge wa Rilima

Ashimira ubuyobozi bwa Paruwasi Gatolika ya Rilima,  akavuga ko bazakomeza kugirana imikoranire myiza, hagamijwe ko imibereho y’abaturage n’abarkisu muri rusange, ikomeze kuba Ntamakemwa.

Agira ati «  muri iyi  mikoranire myiza isanzwe ituranga,  duhaye ikaze Padiri mushya Francoixs Xaviee Ndatimana. Padiri arisanga mu mu murenge wa Rilima avukamo. Tubonereho kumwizeza ko  aho azoherezwa gukorera  hose, tuzaba tumuri inyuma cyane ko ari ishema rya Paruwasi  n’umurenge wa Rilima muri rusange avukamo. »

Padiri Francois Xavier Ndatimana wasomye Misa ya Mbere y’Umuganura imbere y’ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abakristu muri rusange, yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti kuwa 15 Nyakanga 2023 na Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda, akaba yaseranye kumvira no kwitangira Umurimo wa nyagasani.

Abaye Umupadiri wa gatandatu uvuka muri Paruwasi ya Rilima.

 Abakristu bo muri Paruwasi ye, bakomeje gusaba Imana ko yaha urubyiruko rwabo,  imbaraga n’Ingabire zo gukomeza Kwiyegurira Imana no kuyikorera  kugira ngo  bitandukane cyane n’imyaka yashize ari 40,  kuva mu 1973 Paruwai ya Rilima yashingwa kugeza muri 2023 ubwo habonekaga  Umusaseridoti wa mbere uhavuka,  Jean Leonard Dukuzumuremyi.

Ubwanditsi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *