Bugesera : Hizihijwe Yubile y’imyaka 50 ya Paruwasi ya Rilima hakirwa n’Umusaseridoti mushya wa 6 uhavuka

admin
6 Min Read

Itariki ya 04  Werurwe 1973, nibwo Paruwasi ya Rilima yari igizwe n’ibihuru n’amashyamba yavutse. Abayisengeragamo biganjemo impunzi z’Abarundi zari zarahahungiye, bakaba barasengeraga  munsi y’igiti cy’Umujwiri n’ubu kigihari, mu myaka 50 Abakristu bakavuga ko hagezweho byinshi,  ku buryo uwahabaye muri iyo myaka yishingwa ryayo yakeka ko yayobye.

Ni amwe mu magambo agarukwaho n’Abakristu  bo mu ngeri zitandukanye, ubwo hizihizwa Yubile y’imyaka ishize iyo Paruwasi ivutse,  bikaba byaranahuriranye n’itangwa ry’Ubusaseridoti by’umupadiri Francois Xavier Ndatimana ubaye uwa 6 uvuka muri iyo Paruwasi.

Ni Umuhango wayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rilima Patrice Twagirayezu, avuga ko ari ngombwa gushimira Nyagasani mu ijwi rihanitse  ku byiza yakoreye Abakristu ba Rilima, cyane ko yabakuye aho basengeraga   mu bihuru bataha mu nzu z’ibyatsi n’inkorogoto mu myaka y’ 1973 , uyu munsi Rilima ikaba ituwe n’abantu benshi batuye heza mu iterambere rishimwa na bose.

Agira ati «aha ni ahantu hahoze ari ishyamba ry’inzitane rigizwe n’amoko y’ibiti atandukanye. Ni ahantu hari hatuye abantu mbarwa nabo  kandi babayeho mu buryo butari bwiza.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rilima Patrice Twagirayezu

Ikindi ni uko hagiye  haturwa n’abantu bafite imico itandukanye cyane ko hari hinganjemo n’impunzi zari iz’abarundi.  Imyaka 50 irashize iterambere ni ryose.  Hubatswe Kiliziya nziza isimbura ibihuru byasengerwagamo, amashuri, amavuriro n’ibindi byinshi bigaragaza iterambere byagezweho,  ni ibyo gushimira Imana cyane.

Ibyo Umuyobozi wa Paruwasi ya Rilima avuga bigendanye n’iterambere ryagezweho rigasibanganya amateka y’uburyo Paruwasi yatangiriye munsi y’igiti, bishimangirwa n’umusaza w’imyaka 65 wo muri Santarari ya Nyabagendwa,  uvuga ko yageze muri Rilima mu 1976.

Avuga ko kugira ngo babashe kugera kuri Paruwasi  byari ingorabahizi, kuko uretse no  gusezera mu bihuru ngo  nta n’imihanda bagiraga.

Agira ati «  ntabwo byari byoroshye,  twibaniraga n’inyamaswa, kuko wagendaga ucengana nazo ngo zitakugirira nabi. Cyakora turashima Imana idushoboje tukaba tugeze kuri Yubile y’imyaka 50, hakaba hamaze kugerwaho byinshi byo kwishimirwa.

Turashimira Ubuyobozi bwa Paruwasi yacu na Arkidiyosezi ya Kigali, umuhate bakomeje kugaragaza kugira ngo Paruwasi yacu ikomeze itere imbere. »

Uyu musaza amaze imyaka hafi 50 asengera muri Paruwasi ya Rilima

Mukamuyoka Francine, nawe ni Umukristukazi uri mu kigero cy’imyaka  irenga 60.

Ashimangira ko  ko yasengeye muri icyo giti we n’ababyeyi n’abandi ba kristu bari bariho muri icyo gihe.

Kimwe n’abandi, yishimira ibyagezweho muri iyi myaka 50 ya Yubile ishize,  agahamya ko nta kabuza abakistu nibakomeza guhuza imbaraga, indi myaka 50 iri imbere byagezweho bikazaba byarikubye inshuro nyinshi bitewe ahanini n’iterambere rikomeje kuza ribisatira ririmo nk’ibuga mpuzamahanga kiri hafi kuzura,  kikaba kiri muri Paruwasi yabo.

Mukamuyoka Francine avuga ko yishimira ibyiza Paruwasi ya Rilima igeze ho dore ko mbere basengeraga mu giti

Mu gitambo cya Misa cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Paruwasi ya Rilima imaze, hanatanzwe Ubudiyakoni ku bafaratiri babiri, hanatangwa Isakaramentu ry’Ubusaseridoti kuri Diyakoni Francois Xavier Ndatimana ubaye Umupadiri wa uvuka muri Paruwasi ya Rilima.

Avuga ko yishimiye kuba nk’umuntu  w’Intamenyekana Imana yaramutoye ikaba yamusize Amavuta y’Ubutore, ariyo mpamvu yahisemo intego igira iti « Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga Fil 4,13.

Agira ati « ndishimye cyane kuko sinari mbikwiriye, ariko Nyagasani yarantoye ngo mubere Intumwa mu bantu, kugira ngo nogeze Ivanjiri kandi yitorera uwo yishakiye ku mpamvu yishakiye kugira ngo imutume mu murima w’umuzabibu wayo.

Avuga ko azashyira imbere ineza ya Nyagasani , bityo aboneraho gushimira ababyeyi be bamwemereye kwiga muri Seminari, akaba ageze ku ntera yo kuba Umusaseridoti.

Francois Xavier Ndatimana ubaye Umupadiri wa uvuka muri Paruwasi ya Rilima.

Ashimira Nyiricyubahiro Archeveque Tadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’Izabukuru, wamwemereye kujya muri Seminari nkuru, by’umwihariko ashimira Niriyubahiro Antoni Cardinal Kambanda Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali wamuhaye Isakaramentu ry’Ubusasaridoti.

Mu nyigisho ye, Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigaki Antoni Carinal Kambanda, ashima  cyane abakristu ba Paruwasi ya Rilima, ku bw’ urugendo n’intambwe bateye zibagejeje kuri Yubile y’imyaka ya Paruwasi yabo yatangiriye mu nsi y’igiti ikaba iri gukorera mu mazu meza, hakaba haragezweho n’iterambere mu ngeri zitandkanye.

Agira ati « ndifuza gushimira abakristu ba Paruwasi ya Rilima n’abayobozi babo. Hakozwe byinshi kuva mu 1973 ubwo Padiri Joseph MINGHET yayishingaga ikorera mu ishyamba none dore uyu munsi mu myaka 50 imaze, abamukurikiye bakaba barakomeje kuyizamura ikaba igeze kuri byinshi biri kwishimrwa na bose. »

Avuga ko ari ngombwa gukomeza gushyigikira ibimaze kugerwaho kugira ngo mu myaka 25 iri imbere, hazizihizwe indi Yubire y’imyaka 75 ibizaba byagezweho byaramaze kwikuba inshuro nyinshi.

Antoine Cardinal Kambanda ashima abakristu ba Rilima ko bazi kwera imbuto za Gikristu

Urugendo rwo gutegura iyi Yubile, rwatangiye kuwa 03 Mata 2022. Paruwasi ya Rilima ikaba mu myaka 50 imaze yarabashije kwibaruka izindi ebyiri, arizo Nkanga na Rushubi zari ama Santarari ayigize.

Paruwasi Rilima kandi muri iyi myaka yibarutse  Abapadiri 6, Abihaye Imana 16.

Ni Paruwasi igizwe n’Abakristu basaga ibihumbi 19 ,  imaze inamaze gukorerwamo n’ Abapadiri 36 muri iyo myaka ya 50 ya Yubile izihijwe kuri uyu wa 15 Nyakanga 2023.

Andi mafoto

Francois Xavier Ndatimana (Hagati) wahawe Ubusasaseridoti
Iki ni cyo giti basengeraga mo mbere ko babona inyubako

Ubwanditsi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *