Urubyiruko rwitabiriye itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, ruvuga ko rwishimiye kumenya mu buryo bwimbitse amateka y’igihugu n’umuco nyarwanda.
Iri torero ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera rizamara iminsi mirongo ine, aho rigamije kurwubakamo indangagaciro, kirazira na kiraziririzwa by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore.
Iri torero ryitabiriwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye biga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, indashyikirwa zivuye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi n’abayobozi b’urubyiruko bose bari hagati y’imyaka 18 na 25.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Damascene yasabye abanyeshuri biga mu mahanga kwiga imico myiza ariko bakagendera kure ingeso mbi zibayo.
Yasabye urwo rubyiruko guca ukubiri n’ubusambanyi bukorwa n’abaryamana bahuje ibitsina nk’ingeso mbi zimitswe muri ibyo bihugu, ababwira ko bitari mu muco n’indangagaciro by’u Rwanda.
Yasabye urubyiruko kwiga gushungura, bagahitamo ibyiza byubaka igihugu cyabo, nk’uko izina ry’itorero ribivuga bakaba indangamirwa, bandebereho muri byose.
Yongeye gusaba urubyiruko rwiga hanze kuzana ubumenyi bafite bakubaka igihugu cyabo.
Urubyiruko rurenga 400 rwitabiriye iri torero ruzafashwa kuba intagamburuzwa mu bibazo ruhura na byo, kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino, gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’igihugu no kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda.
Amateka agaragaza ko mu Rwanda itorero ryatangiye mu mwaka wa 1312.