Iki ni Ikigo cy’Icyitegererezo Highland School gihereye mu karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata, aho kuri uyu wa gatanu Itariki ya 14 Nyakanga 2023, Ubuyobozi bw’’ikigo n’ababyeyi baharereshereza bifatanyirije hamwe mu gikorwa cyo gutangariza abana amanota asoza umwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Ni umuhango waranzwe n’Akarasisi ka abana bazengurutse umujyi wa Nyamata bishimira ko basoje neza umwaka w’amashuri ari bazima, bakaba bagiye mu biruhuko, abo mu mwaka wa gatandatu bitegura ibizamini bya Leta, abana bato basoje umwaka wa gatatu w’ikiburamwaka nabo banyotewe kwimukira mu waka wa mbere w’amashuri abanza.
Muri abo babyeyi barereshereza kuri icyo kigo kimaze gukundwa na benshi bitewe ahanini no gutanga ireme ry’uburezi buhamye kubana bose bahiga, harimo Bwana Junior bita “GITI” Umusobanuzi wa za Filimi zitandukanye umaze kumenyekana cyane mu Rwanda.
Uyu muhanzi, avuga ko amenya bwa mbere iki kigo, yakizanyweho na mukuru we Nyakwigendera YANGA wahamukundishije, maze nawe ahageze arahishimira kugeza ubu.
Agira ati “ ubwo nari maze kuzana umwana wanjye kuri iki kigo kiza, nasanze narahisemo neza kubera ubumenyi buhambaye mbonana abahiga barimo n’ uwanjye. Ni ishema rikomeye kurereshereza ku kigo cyiza nk’iki gifite isuku n’ibyangombwa byose bikenerwa.
Birashimishije kuba abana ba hano bahorana umucyo. Ni byiza cyane kuba abana batsinda ibizamini bya Leta byose 100%. Birakwiye rero ko mbwira n’abandi babyeyi, kuza kurereshereza kuri iki kigo, kugira ngo bige ahasobanutse, bityo nabo bazasoze basobanutse.”

Umuyobozi Mukuru wa Highland School ari nawe warishinze Edouard Munyaburanga, ashimira ababyeyi ubufatanye bukomeje kubaranga kugira ngo uburere bwiza bashakira abana babo, bugerweho uko bikwiriye.
Agira ati “ ni kenshi dukenera inama n’ibitekerezo byanyu byubaka mukatuba hafi. Tuzakomeza gukorana neza cyane, kugira ngo turere u Rwanda abana barukwiriye, nkaba nizera ko tuzabigeraho, na cyane ko abo turera bakomeje kugaragaza umuhate wo kwiga no gutsinda amasomo yose.”
Bwana Munyaburanga , avuga ko kugira ngo imikoranire y’abo bafatanyije kurera ikomeze kuba myiza kurushaho, bafashe gahunda yo kutongeza amafaranga y’ishuri uyu mwaka, bakizera ko hazavamo umusaruro nyawo, bityo ababyeyi nabo bagatangira ku igihe ayo basanzwe batanga, kugira ngo n’ubundi gahunda z’akazi zirusheho kugenda neza.

Ababyeyi bakaba bishimiye icyo gitekerezo cyiza Ubuyobozi bwafashe bakaba nabo ngo bagiye gushyiraho akabo, kugira ngo ibyo basabwa byose umwaka mushya wa2023-2024 uzatangire byaratunganye byose.
Umuyobozi w’ishuri Rusanganwa Charles, avuga ko uyu mwaka w’amasomo basoje wagenze neza, ku buryo basoje bafite abanyeshuri basaga 800 mu byiciro by’amashuri y’inshuke n’abanza.
Agira ati “hari byinshi byo kwishimira muri Highland School, twatsindishije abana bose 100% bakaba bari kwiga mu mashuri atandukanye mu gihugu kandi bagatsinda neza. Ikiruse hejuru y’ibyo, tukaba twaragize abana batsinze no ku urwego rw’igihugu babihemberwa mu ruhame. Muri uyu mwaka nabwo icyo navuga, ni uko intego ari ugukomeza gutsinda.

Ibyo Uyu muyobozi avuga, binashimangirwa na Patience, ukomoka mu gihugu cya Uganda akaba yigisha mu Kiburamwaka umwaka wa gatatu.
Avuga ko muri Highland bisangije ibanga barusha abandi ryo kwigisha abana no kubakunda banabakundisha amasomo.
Agira ati “ aba bana turera tubafata nk’abacu bwite. Tubereka urukundo, tukabaha icyo bifuza cyose, kandi tukabereka uburyo bwiza bwo kwiga no gusubiramo amasomo kugira ngo babashe gutsinda uko bikwiriye.”

Nishema Davina Kamikazi, wiga mu mwaka wa gatanu akaba afite n’impano zo kuvuga neza ururimi rw’igifaransa n’icyongereza yishimira ko yiga kuri Highland.
Muri izo mpano ze, avuga ko bimufasha kubumbira abana bagenzi be mu matsinda bagasoburirana amasomo mu buryo bwiza bikaba bibafasha gucengerwa n’ibyo bize bakabasha kubitsinda.
Agira ati” ndi kwiga nshyizeho umwete, ndashimira ababyeyi banjye banzanye kwiga kuri iki kigo cy’ikikitegerer ezo mu Rwanda. Bakuru bacu bakomeje gutsinda amsomo neza turabashimira ko bahesha ishema ikigo cyacu. Natwe twiteguye gukomeza kwiga neza no kuzatsinda uko bikwiriye, mu ndoto zanjye nkaba nifuza kuzaba Dogiteri uvura abantu.”

Urertse uyu Kamikazi ushima ikigo yigaho, n’abandi bana benshi baganiriye n’ikinyamakuru igisabo, bagaragaje akanyamuneza ko kuba biga ku kigo kigisha neza cya Highland.

Aba bana bahamagarira ababyeyi benshi, kuzana abana babo kugira ngo bafatanye nabo kwiga, cyane ko ngo bafite abarimu b’abahanga bazabafasha kugera kuri byinshi.
Highland School ni Ikigo gikomeje gushimwa na benshi kubera ahanini ireme ry’uburezi bubereye rihatangirwa.

Ni ikigo kimaze imyaka itari myinshi gishinzwe, ariko kikaba kimaze kwandika amateka, kubera kugira abana b’abahanga n’abarimu babigize umwuga.
Ni ikigo giherereye mu Karere ka Bugesera, hafi neza ya Palast Rock Hotel.
Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri Tel. 0786831279 cyangwa 0788351500 mugahabwa ibindi bisobanuro bigendanye n’iri shuri
Andi mafoto.









Ubwanditsi