Nyuma y’uko umunsi wo kuwa gatanu Tariki ya 23 Kamena 2023 iri shuri ritangije gahunda yo gutanga amanota y’abana ngo batangire ibiruhuko bikuru, bahereye ku bibondo byiga mu Kiburamwaka, abasoje amashuri abanza nabo nibo bari batahiwe kuri uyu wa gatandatu, bakaba bagaragaje akanyamuneza ubwo bamurikiraga ababyeyi n’abarezi imihigo y’ibyo bumva bazakora.
Uretsetse abavuga bazaba abaganga n’abasirikari, hanabonetse ugomba kuzaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, cyakora ngo akazisunga ibigwi n’ibikorwa by’Indashyikirwa byaranze Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Ni igikorwa cyabimburiwe nk’uko bisanzwe n’impanuro z’umuyobozi Mukuru wa Mother Mary Interntional Schcool Complex zigamije ahanini gushishikariza ababyeyi baharereshereza, gukomeza guha abana babo uburere bwiza, babarinda ibibarangaza byateye muri kino gihe birimo imbuga nkoranyambaga, ibiyobyabwenge, ibisindisha n’ibindi bishukishwa abana bigamije kubicira ejo habo heza.

Abana basoje umwaka wa Gatandatu ubanza bafite indoto zizabageza heza bari kwifuza
Benshi mu babyeyi n’abarezi bitabiriye igikorwa cyo kumva amanota y’abana babo abinjiza mu biruhuko bikuru byo mu mpeshyi, basheshe urumeza rutewe n’imikino, imyiyereko n’ ibiganiro nk’ibyabantu bakuru byaragajwe n’abo bana bari hagati y’imyaka 6 na 13 banavuga indimi neza nk’abamaze gusoza Kaminuza.
Ababyeyi bakaba banyuzwe n’ibyifuzo byagaragajwe n’abana bigendanye n’inzozi z’ibyo bifuza kuzakorabigamije kuzamura igihgu nabo ubwabo mu gihe bazaba basoje amasomo yabo barakuze.

Mu migabo n’imigambi y’abana itandukanye, hagaragayemo abazaba Ingao z’igihugu zo mu rwego rwo hejuru, abazaba abapolisi, abaganga bavura indwara zihariye, Abubatsi bo mu urwego rwo hejuru “Enginiors, abayobozi mu nzego bwite za Leta, maze uwitwa Israel Mutware ashimangira ko yifuza kuzaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ashingiye ku bitekerezo, ibigwi n’ibikorwa by’Indashyikirwa n bya Nyakubahwa Paul Kagame.
Agira ati “nkunda gukurikira kenshi ibikorwa n’amateka ya Perezida Paul Kagame. Ni Intwari yabohoye u Rwanda nzamufataho urugero. Ndifuza kuzaba nkawe nkaba Perida wa Repubulika ariko nubakiye kubikorwa bye byamuranze n’ubwo nzongeraho ibyanjye, byaba ngombwa nkarushaho.

Uyu mwana ufite inzozi nziza zo kuba Umukuru w’igihugu avugu ko azibanda ku mibereho myiza y’abaturage, akazarwanya indwara z’ibyorezo harimo izizahaza abana n’imirire mibi yabo, akanavuga ko azongera amashuri ya Kaminuza akagira n’igisirikare gikomeye n’ibindi byinshi yarondoye, bikaba bigaragaza ibyifuzo biba bihishe mu bana bifuza kuzashyira mu bikorwa nibamara gukura.
Umuyobozi Mukuru wa Mother Mary International School Complex Rwabigwi Cyprien, kimwe no ku babyeyi bafite abana bato basoje umwaka w’amashuri kuwa 23 Kamena 2023, akomeje gusaba n’ababyeyi b’abasoje icyiciro cy’amashuri abanza, gukomeza gukurikirana uburere bwabo kubera ko bakiri bato.

Agira ati “ni mureke guhugira mu byo murimo by’akazi ka buri munsi ngo mwe kudaha umwanya aba bana. Ni mubatoze kwirinda ibyabangiriza bikababuza amahirwe y’ubuzima bwabo, birimo ibisindishsa na Social media, aho usanga umwana muto yifuza gukora iby’abantu bakuru agendeye kubyo abonye mu mafirimi.
Avuga ko Intego ya Mother Mary ari ukwigisha abana ubumenyi buzabafasha mu mibereho yabo, kubatoza ikinyabupfura no gusenga. Bityo n’ababyeyi bakaba bagombye gufatanya n’abarezi kugira ngo umwana akure neza mu bwenge no mu mico, agambiriye kuzaba umugabo n’umugore ubereye u Rwanda.
Uyu muyobozi, avuga ko bishimishije kubona abana barangiza kwiga kuri Mother Mary, uburyo bagenda bavuga indimi nk’abavaburayi, ibigaragaza ko ikigo cyabaye igicumbi cy’ubumenyi mu buryo bw’Intangaruero.
Umuyobozi atanga urugero kandi rw’umwana w’umuhinde w’imyaka 11 uvuga igifaransa kinshi n’icyongereza, aho yabajijwe umubyeyi we niba we niba hari ijambo na rimwe ry’igifaransa yamenya, avuga ko azakigishwa n’uwo mwana we.

Mukobwayire Leontine, ufite umwana wasoje amasomo mu mwaka wa 6 ubanza, avuga ko adashobora kuvuga ibyishimo yagize ubwo yabonaga umwanya mu kigo gitanga uburezi buhamye nka Mother Mary, aho umwana we yagaragaje ubuhanga budasanzwe abikisheje abarimu b’inzobere babigisha akaba anasoje ari mu myanya ya mbere.
Agira ati “iki ni ikigo kiturera neza turagishima twese. Muby’ukuri ikizakubwira ibanga ry’iki kigo ni uburyo usanga umuybyeyi ahafite abana be bose n’uvutse agahita aza kuhamurereshereza.

Ni ikigo gitanga ubumenyi, ni ikigo cy’abakristu, ku buryo uhazanye umwana aba yizeye ko azahakura imico myiza, uburere n’ubuhanga mu ngeri zitandukanye.
Ndakubwiza ukuri uyu mwana arangije amashuri abanza hano, ni naho agiye gukomereza ay’isumbuye, ningira Imana akanarangiza haraje na Kaminuza ni hano azayiga.”
Asoza asaba ababyeyi kuzana abana babo ari benshi muri uyu mwaka mushya ugiye gutangira, kugira ngo bafatanyirize hamwe kurerera ku kigo kigisha kigatanga ubumenyi buhamye neza uko bikwiriye.
Kayumba Princiane warangije amashuri abanza muri Mother Mary mu mwaka wa 2013, muri kino gihe akaba ari muri Kaminuza y’igisha iby’ubuvuzi bya Butaro.

Avuga ko ubumenyi yakuye kuri Mother Mary bwamubereye impamba ikomeye cyane ku buryo aho ari kwiga atsinda neza masomo, abikesheje ahanini impanuro yagiye ahabwa kuri Mother Mary.
Agira ati “iki ni ikigo utasanga ahandi mu Rwanda. Cyaratureze turabyishimira kandi nzahora nkiratira abandi, ari nayo mpamvu nakwifuza ko ababyeyi benshi bazana abana babo hano muri ibi bihe bari kwandikwa, bityo bakabona ubumenyi mu masomo meza atangirwa hano.
Muri rusange, baba abana ndetse n’ababyeyi, bose bashima cyane Mother Mary International Complex, uburyo ikomeje guha agaciro abana irera, bikagaragzwa n’iminsi mikuru babategurira iyo basoje umwaka w’amasomo no mu yindi minsi mikuru itandukanye.
Ubuyobozi bukuru bwa Mother Mary International School Complex, bugasoza buvuga ko mu rwego rwo gusubiza ababyeyi benshi, bifuje ko hashingwa ishami mu gace ka Gahanga, mu kwezi kwa cyenda ngo biteguye kurihatangiza kuko ibisabwa byose byabonetse, bityo ababyeyi ba Kagarama, Gahanga, Kicukiro, Niboyi, Bugesera n’ahandi, bakaba basabwa kuza kwandikisha abana babo kuko imyanya yabo ibateganyirijwe.






Ubwanditsi