Mu rwego rwo gukomeza kugira inzobere mu gucunga umutekano w’abakiliya babo n’ibyabo, ikigo gishinzwe gucunga umutekano cya High Sec Ltd kiri guhugura abakozi bacyo bo mu ngeri zitandukanye, ku ikubitiro kikaba cyarahereye ku bakuriye abandi, aribo basoje amahugurwa kuri uyu wa 23 Kamena 2023.
Ni amahugurwa yahuje abasore n’inkumi bayobora bagenzi babo “Supervisors” mu bice bitandukanye byo mu gihugu, bene guhugurwa bakavuga ko bungutse ubumenyi bwinshi bugendanye n’akazi bakora, bityo bakaba biteguye gukomeza kuba intangarugero imbere y’abo bashinzwe, bakazakora batikoresheje ari nako batanga raporo buri gihe ku babakuriye.
Mukandanga Clarisse, ni umwe mu bahuguwe akaba ashinzwe Zone ya Nyarugenge Cercle Sportif.

Avuga ko mu by’ukuri yari asanzwe akora akazi neza ntakibazo, icyakora nyuma y’amahugurwa yabonye, akaba agiye gukora atikoresheje kugira ngo akomeze atange umusaruro mu kigo akorera ndetse abo ashinzwe kurinda nabo akizera ko bazarushaho kugira umutekano usesuye hamwe n’ibyabo.
Agira ati “aya mahugurwa twungukiyemo byinshi. Twahuguwe uburyo bwo kwicungira umutekano no kuwucungira abandi. Kubika amakuru agacungirwa umutekano ntawuyinjiriye n’umwe. Kumenya gukora raporo y’akazi kakozwe. Kumenya kubana neza n’abo dukorana, abo tubana, abayobozi bacu n’ibindi.”
Umuyobozi Mukuru wa High Sec Ltd RTD SSP Hermes Murayire, avuga ko mu mikoranire myiza n’ubufatanye na Leta ibigo byigenga bicunga umutekano, byasabwe gukoresha no kugira abakozi bafite amahugurwa ahagije mu byo bakora, kugira ngo barusheho gutanga no kunoza Servise mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse buri kigo kikaba kigomba kugira ahagomba kubera amahugurwa.

Agira ati “muri urwo rwego ikigo dushinzwe cya High Sec Ltd, dusanzwe dufite abakozi b’inzobere kandi bashoboye akazi ku buryo banashimwa n’abakiliya bacu.
N’ubwo bwose bimeze bityo ariko twasanze ari ngombwa ko dukomeza kubongerera ubumenyi kurushaho maze hashyiraho iki kigo cy’icyitegererezo kiri hano ku Kimironko ahahoze hakorera Polisi. Turizera tudashidikanya ko aya mahugurwa bari guhabwa azabakarishya mu bwenge kurushaho, bityo bagakora ibyo bazi neza kurushaho.”
Avuga ko ku bufatanye kandi na Polisi y’igihugu ari nayo ishinzwe kugenzura bya hafi ibigo byigenga bicunga umutekano w’abantu n’ibyabo, bari guhabwa amahugurwa n’inzobere zabo bakaba bizera badashidikanya ko bizatanga umusaruro nyawo.
Ikindi avuga, ni uburyo abakiliya bakorana babanye neza bitewe ahanini no gukoresha abakozi bajijutse kandi barangwa n’ikinyabupfura bikaba bigaragazwa n’amasoko menshi bafite mu gihugu hose, haba ku bantu ku giti cyabo, ama Sosiyete, inganda, ibigo by’ubucuruzi, ama banki n’ibindi.
Ku birebana no kuba hari imwe mu ma Sosiyeti icunga umutekano ifite imbunda ikoresha abandi bigenga ntibazigire, Bwana Murayire, avuga ko mu by’ukuri nta kigo gishinzwe umutekano kitemerewe kuyikoresha cyangwa se cyazisabye ngo kizibure. Gusa ngo bisaba ibintu byinshi, ariyo mpamvu ibigo byabo bihitamo gutoza no kongerera ubumenyi abakozi, bahabwa imyitozo ihagije yo kumenya kubungabunga umutekano w’abo bashinzwe n’ibyabo.
AMASHUSHO Y’IGIKORWA CYOSE:
Ikindi kandi ngo kuba mu gihugu cy’u Rwanda harangwa umutekano usesuye, Ingabo na Polisi bakaba bawucunga neza uko bikwiriye, ntacyababuza gucunga umutekano w’abo bashinzwe bifshishije ubumenyi n’imyitozo y’ibanze bagenda bahabwa kenshi.
Ni muri urwo rwego asoza asaba abahugurwa kujya bashyira mu bikorwa ibyo bize, by’umwihariko abahuguwe basoje amasomo bahagarariye abandi, bakaba bafite umukoro ukomeye wo gufasha abo bashinzwe gukora bashyizeho umwete, kugira ngo babone umusaruro uhagije mu kazi ka buri munsi.
Ikigo gishinzwe gucunga umutekano cya HIGH SEC LTD, n’ikigo kimaze kuba ubukombe mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu Rwanda.

Ni ikigo gifite amashami atandukanye mu gihugu, abakigana, abagikorera bose baka bashimira serivise nziza zihatangirwa n’uburyo bakira aba bagana.
Mu gukomeza kunonza serivise no gukoresha abakozi bafite ubumenyi buhagije HIGH SEC LTD ikaba yarafunguye ikigo gihoraho cy’amahugurwa ahahoze hakorera sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, ikigo ntangarugero kiri gufasha ikigo kongerera ubumenyi buhagije abakozi bacyo.





E. Niyonkuru