Nkuko Abanyarwanda bakiri mu minzi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku nshuro ya 29 .Abarezi, abakozi n’abanyeshuri ba G.S Kimironko ya 2 riherereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, I Kigali bafatanyije n’izindi nzego zitandukanye bibutse abatutsi bahitanywe na Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu n’abarokokeye muri Kimironko,akaba ari igikorwa cyari giteguwe ku nshuro ya mbere mu rwego rw’iri shuri.
Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku cyicaro cy’iri shuri giherereye mu kagari ka BIBARE ho muri Kimironko kugeza ku Riwbutso rwa Kibagabaga aho aba bose bashyize indabo ku mva z’abatutsi barenga gato ibihumbi makumyabiri na bitatu baruhukiye muri uru Rwibutso.
Perezidante wa IBUKA mu kagali ka Bibare akaba anavuka muri uyu murenge wa Kimironko aganiriza abari aho ku mateka y’uru rwibutso yatangiye ashima iri shuri kuko mu mashuri yose muri uyu murenge ribaye irya mbere mu gutegura igikorwa cyo kwibuka.
Agira ati”Uru Rwibutso rurimo abatutsi 23.141 hakaba harimo imibiri y’abatutsi ba Nyarutarama ,Kibagaba na Kimironko urebye abari hano bose n’inkumuryango kuko kera watemaga ishymba hano kibagabaga mu gahita muhatura muri umuryango rero abenshi bari hano ndabazi.”
Akomeza agira ati”Ubutegetsi bubi nibwo bwateye ibibyose mbere uwabaga atuye hano hirya yaragusuraga mu gasurana mugasangira ariko nyuma siko byagenze habaye ho issubirana mo uwo wari uziko ari umuvandimwe wawe akaba ariwe uguhitana ….”

Yasoje ashishikariza abanyeshuri gushyira hamwe bakamenya ko bose ari abanyarwanda birinda amacakubiri kugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi.
Bihozagara Dominique uyobora G.S Kimironko yavuze ko mu gihe abarezi n’abanyeshuri bo mu bihe bya Jenoside bari barimitse urwango nivangura bo biyemeje gukora itandukaniro.
Ati”Ni igikorwa twahisemo kandi kizakomeza kuba ngarukamwaka kugirango twiyubake twiyubaka ,twubaka amateka meza,tuzi ko muri ayo mateka asharira twebwe nk’abarezi abayobozi n’abanyeshuri bari barazanye amacakubiri mu mashuri nk’aya ngaya ariko twebwe b’uyu munsi turi gukora ikinyuranyo kugira ngo abana turera ari bo Rwanda rw’ejo tubarere nta vangura tutabahagurutsa ngo “UMUHUTU, UMUTUTSI ” ahubwo bashingira ku isano dufitanye ryo kuba turi abanyarwanda.

Groupe Scolaire Kimironko ya 2 ikaba yateguye iki gikorwa ku nshuro ya mbere ari nayo ya mbere mu bigo byose bihereye muri uyu murenge ,ubuyobozi bukaba buhamya ko iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka.
ANDI MAFOTO









Raoul Nshungu