Amb Gatete Claver asanga bibabaje kuba hari ibihugu bikiganyira guhana abakekwa ho Jenoside

admin
5 Min Read

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Gatete Claver, yanenze ibihugu bikomeje kwinangira no kugenda biguruntege mu guhana abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abyibutsa ko ‘ubutabera butinze buba butakiri ubutabera’.

Mu cyumweru gishize Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside atagifite ubushobozi bwo kuburana.

Ni icyemezo cyafashwe kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, bitewe n’uburwayi bujyanye n’izabukuru.

Ibi byakozwe kuri Kabuga w’imyaka 90 ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo byakiriwe neza n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko ubutabera bwifuzaga atari bwo bagiye guhabwa.

Mu ijambo yagejeje ku kanama k’umutekano ka Loni kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kamena 2023, Amb. Gatete yifashishije urubanza rwa Kabuga, yibutsa ko guha ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse atari urubanza gusa, ahubwo ari ubutabera butanzwe ku gihe.

Ati “Gukomeza gukererwa muri uru rugendo, bingana no kudatanga ubutabera. Birababaje kuba gutanga ubutabera bigenda gake kubera kutagira ubufatanye kwa bimwe mu bihugu nubwo hari umurongo w’akanama k’Umutekano ka Loni ubitegeka ubwo bufatanye”.

Amb. Gatete yavuze ko uko gutinda kutabangamira gusa kugera ku butabera ahubwo binatuma abakekwaho ibyaha batagezwa mu butabera ngo baryozwe ibyaha byabo nk’uko bimeze kuri Kabuga.

Ati “Ni icyemezo cy’urucantege rukomeye ku barokotse Jenoside, abayizize ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange”.

Kugeza muri uku kwezi, u Rwanda rumaze gutanga inyandiko 1148 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu 33 hirya no hino ku Isi ndetse no mu bunyamabanga bwa polisi mpuzamahanga, Interpol.

Amb. Gatete yanenze ibihugu bigenda biguruntege mu gufatanya n’u Rwanda mu kugeza mu butabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside, byanga kubarwoherereza cyangwa kubaburanishiriza mu nkiko zabyo ‘bikaba ari ukwimika umuco wo kudahana’.

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu bikomeje kwinangira mu kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside bucumbikiye. Abagarukwaho cyana ni Charles Munyaneza, Ugirashebuja Célestin, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka. Nta kimenyetso ubutegetsi bw’u Bwongereza bugaragaza cyo kuzababuranisha cyangwa ngo boherezwe mu Rwanda.

Buri mwaka muri Mata ibihugu bihuriye muri Loni byifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakarwereka umutima mwiza ndetse bakanashima ubudaheranwa bwarwo.

Amb Gatete ati “Ariko, iyo tuboherereje inyandiko zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha, ubusabe bwacu bugonga urukuta. Dukeneye ko ibihugu binyamuryango byerekana ubufatanye mu gushaka ubutabera nk’uko babikora iyo twibuka”.

“Ku bw’ibyo, turasaba ibihugu byashyikirijwe izo nyandiko gukuba kabiri imbaraga zabyo mu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside bakidegembya bakabageza mu nkiko”.

Amb. Gatete yasabye ibihugu gutekereza ku bukana bw’ibyaha bya Jenoside, akababaro k’abayirokotse ndetse n’ingaruka mbi ziri mu muco wo kudahana ukomeje kwimikwa.

Ati “Mureke dutekereze ku gahinda k’abarokotse Jenoside bakomeza kubuzwa amahoro no kuba ababiciye bakidegembya…kurwanya umuco wo kudahana ntabwo ari inshingano z’u Rwanda gusa, ni inshingano dusangiye twese kandi tugomba kwitaho”.

Mu kwezi gushize, ibitangazamakuru byo ku Isi yose byagarutse ku ifatwa rya Fulgence Kayishema bishingiye ku kuba uyu mugabo ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari amaze imyaka isaga 20 yihisha ubutabera.

Amb. Gatete yashimiye Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, ku ifatwa rya Fulgence Kayishema uri mu bashakishwaga cyane n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Ati “Twishimiye ubufatanye bukomeye bw’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko muri Afurika y’Epfo, Mozambique, Eswatini n’abagenzacyaha ba Loni bwatumye Kayishema Fulgence atabwa muri yombi nyuma y’imyaka 22 yihisha. By’umwihariko turashimira Afurika y’Epfo ku ruhare yagize muri uru rugendo”.

Hari ibihugu byafashe iya mbere mu kohereza mu Rwanda cyangwa kuburanisha abakekwaho Jenoside birimo; u Bubiligi, u Bufaransa, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, u Buholandi, Canada, Norvège, u Budage, Denmark, Suède, Malawi, Repubulika ya Congo, Finland n’u Busuwisi.

Mu 2021, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku muri Afurika, igihugu cyoherejwemo impapuro nyinshi zisaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yoherejwemo izigera kuri 408. Muri Uganda hoherejweyo 277 mu gihe ibihugu bimaze koherezwamo nke ari Ghana na Benin, rumwe kuri rumwe.

Nubwo bimeze bityo ariko usanga ibi bihugu byo muri Afurika bitaratera intambwe ngo biburanishe abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo harimo bike byagiye

byohereza mbarwa

.

Amb. Gatete yanenze ibihugu bikomeje kugenda biguruntege mu guhana abakoze Jenoside

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *