Iyi ni insanganyamatsiko y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yahisemo mu gikorwa cyo kwegera abaturage, hagamijwe ahanini kubatega amatwi kubakemurira bimwe mu bibazo bafite, kubashishikariza gukomeza kugira uruhare mubibakorerwa kugira ngo biteze imbere kurushaho n’ibindi.
Ni igikorwa bise “NJYANAMA MU BATURAGE” batangije kuri uyu wa kane Tariki ya18 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2023, aho abagize Njyanama bafashe gahunda yo kugenderera ababashyize mu myanya y’Ubuyobozi barimo nk’uko Perezida w’Inama njyanama y’Akarare ka Rwamgana Dr Rangira Rambert abivuga.

Avuga ko ari Intego ya buri gihe bihaye yo gufata umwanya wo kujya mu mirenge itandukanye bagasanga abaturage babatoye, bityo bagafatanya gukemura no gushakira umuti bimwe mu bibazo bafite bakanungurana ibitekerezo ku bibakorerwa muri rusange.
Agira ati “ kuri iyi tariki ya 18 nibwo twatangiye gahunda yo gusura abayobozi bacu (ba Boss) mu mirenge itandukanye. Ndavuga abayobozi bacu kuko aribo baduhaye aka kazi dukora bifashishije amajwi yabo.

Birakwiye rero ko tubagenera umwanya uhagije wo kuganira nabo, aho tugomba kugera mu mirenge yose 14 igize Akarere kacu tugasabana, kurebera hamwe aho bageze mu bikorwa byabo, byaba iby’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi byose bigamije iterambere ry’umuturage ndetse n’ibimukorerwa bituma akomeza kwitwa Umuturage ku isonga.”
Muri iki gikorwa kizamara iminsi itatu, abagize Njyanama bakaba bari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere ari nabo bagira uruhare rugaragara mu gutuma Akarere kabasha kwesa imihigo kaba kariyemeje kugeraho.
Mu bibazo bitandukanye abagize njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere bashubije itangazamakuru nyuma yo kuva kubonana n’abaturage ku munsi wa mbere, harimo ibirebana n’umuriro muke muri Rwamagana, ibigendanye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere, amazi, aho bageze besa imihigo, igwingira ry’abana, inda ziterwa abangavu, imihanda, iterambere n’ibindi.

Ku birebana n’amashanyarazi, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ibura ry’umuriro atari umwihariko muri Rwamagana, ko ari ibice byinshi by’igihugu kubera IBIZA bimaze iminsi biriho, byagiye byangiza ingomero z’amashanyarazi, cyakora umucyo watangiye kuza, bakizera ko ikibazo kizakemuka bidatinze.
Ku birebana n’amazi, nabyo avuga ko hari amatiyo yagiye aziba kubera ibitaka byinshi byakururwaga n’isuri.
Iby’uko amazi nayo ari make, avuga ko hari inyigo yo gukura amazi ku urugomero rwa Karenge ruzava kuri M3 Ibihumbi 15 rukagera kuri M3 ibihumbi 45 ku munsi, umushinga uzatwara hafi Miliyoni 52 z’ama EURO u Rwanda ruzaterwamo inkunga n’igihugu cya Hongriya.
Ku bigendanye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’ Akarere, avuga ko Urwibutso rwa Mwurire arirwo rwatoranyijwe igice cya mbere cy’imirimo yo kurwubaka kikaba cyaratangiye.
Ku bigendanye n’Ubukungu agira ati “Muri rusange twavuga ko Akarere ka Rwamgana kamaze kugera kuri byinshi mu iterambere haba mu nganda, mu bucuruzi, mashuri, amavuriro, isoko rya kijyambere naryo rikaba rigiye gutangira kubakwa, imihanda itunganyije n’ibindi. ku birebana n’imihanda twavuga ko abaturage ba Rwamgana cyane abatuye Umurenge wa Nyakariro basonje bahishiwe kuko bazabona Kaburimbo vuba. uriya muhanda uhuriwe n’Uturere dutatu twa Rwamagana, Kicukiro na Bugesera, uri ahantu heza hazaba n’ihuriro ry’umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza u Rwanda n’ibihugu duturanye, ukaba ari umushinga mugari w’igihe kirekire.”

Ku birebana n’inda ziterwa abangavu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Jeanne Umutoni, avuga ko kuva mu kwezi kwa 7 umwaka ushize wa 2022 kugeza uyu munsi, hamaze kubarurwa abagera kuri 240, muri bo abagera kuri 70 bakaba baratanze ibirego biri gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha kugira ngo bahabwe ubutabera.
Agira ati “ dukora ubukangurambaga kenshi, tubagira inama yo kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya. tukaba dukangurira abarimu n’ababyeyi kubasobanurira kenshi ibirebana n’imyororokere no kubatoza kumenya guhakanira abagambiriye kubangiza bavuga ijambo rya OYA.
muri ubwo buryo tukaba twizera ko buri wese bireba, baba ababyeyi, abarezi n’inzego bwite z’ubuyobozi, ikibazo cy’aba bana bazakigira icyabo, bityo tukarushaho kurengera abana bacu harwanywa kurushaho ababakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Ku birebana no kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Madame Jeanne Umutoni, avuga ko buri mwaka hubakwa amazu agera kuri 30 yabo, muri uyu mwaka bakaba ngo bari gusana inzu 22 zari zisanzwe zubatse n’izindi 6 ziri kubakwa bundi bushya.
Muri rusange amazu ateganyijwe kubakirwa abarokotse Jenoside akavuga ko ari 163 mu gihe agomba gusanwa ari 693.
Ku birebana n’Urubyiruko rwiteje imbere uwitwa Munyaneza Isaac, asobanura uburyo yiteje imbere muri Company ye yise AIC Ltd yifashishije igihingwa cya Avoka, akaba agemura ku masoko y’I Burayi na Aziya Toni 10 buri cyumweru.

Akangurira urubyiruko rugera ku 130,746 rubarizwa mu karere ka Rwamagana, guhaguruka bagateza imbere Akarere kabo nabo ubwabo muri rusange.
Avuga ko akazi garahari kandi iyo ko gakoranywe ubushake ngo nta kabuza gatunga nyirako n’abandi benshi bagenda bamufasha.
Muri rusange Igikorwa cyiswe “Njyanama mu baturage” ni ikigamije kugera ku baturage bo mu mirenge itandukanye mu karere, kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’Ako n’uburyo bagomba gukomeza kwesa imihigo.
Umuyobozi w’Akarere Mbonyuvunyi Radjab, akavuga ko bafatanyije n’abaturage mu mihigo 107 biyemeje guhigura, bageze ku gipimo cya 95,4% .
Avuga ko mu bukungu bari bahize imihigo 28, ikaba imaze kugerwaho kuri 95,3%.
Mu mibereho myiza yari 58, ikaba imaze gushyirwa mu bikorwa kuri 94,7%, mu gihe mu miyoborere myiza bari bafite imihigo 21 imaze guhigurwa kuri 97,4%.
Akarere ka Rwamgana ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, kagizwe n’imirenge 12 kakaba karatoranyijwe mu turere dutatu twunganira Umujyi wa Kigali aritwo Rwamagana, Bugesera na Muhanga.



E.Niyonkuru