Nyuma y’uko Uwayoboraga FERWAFA Mugabo Nizeyimana Olivier yeguye agakurikirwa n’abandi bagenzi be batatu mubo bafatanyaga bigatanga icyuho, kuri uyu wa mbere Tariki ya 15 Kamena 2023, mu nteko rusange idasanzwe y’iri shyirahamwe bitoyemo abantu batatu bazayobora inzibacyuho kugeza ku munsi w’amatora y’abayobozi bashya ateganyijwe kuwa 24 Kamena 2023.
Abatorewe kuyobora Ferwafa by’inzibacyuho ni Bwana Habyarimana Marcel bita Matiku wari usanzwe ari Visi Perezida wa mbere, Muzeye Hadji Yussouf Mudaheranwa uyobora ikipe ya Gorillas FC na Madame Munyankaka Ancilla uyobora Inyemera WFC.

Mu biganiro n’ibitekerezo by’abitabiriye Inteko rusange, harimo abifuje ko hajyaho Komite y’abantu 13 y’inzibacyuho bahwanye n’umubare w’abagize Komite muri rusange.
Hari kandi n’abifuje ko bitewe n’uko hari amategeko mashya ari kugenda avugururwa, umunsi w’amatora abazagirirwa icyizere bakagombye kumara manda y’imyaka ine, aho kumara imyaka ibiri Komite yasezeye yari ishigaje ngo babe basoza ikivi cyabo.
Ikindi cyagiweho impaka, ni ukumenya niba batatu batowe mu nzibacyuho, bafite uburenganzira bwo kuba bakwiyamamaza mu matora ataha.
Ushinzwe amategeko uri FERWAFA, akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire Jules Karangwa amaze kubasomera icyo amategeko y’Ishyirahamwe abivugaho, byemejwe ko babifitiye uburenganzira nta kibibabuza.

Nyuma yo kumvikana ku ngingo zose hemejwe ko abazatorwa, bagomba gusoza manda y’imyaka ine Komite icyuye igihe yagombaga kumara, banemeza ko hazatowa Komite nyobozi yonyine bitewe n’uko buri muntu azajya yiyamamaza ku giti cye bitandukanye n’uko byakorwaga mbere, aho Perezida yatoranwaga n’abazamufasha 12, bityo abagize za Komisiyo zitandukanye bo bakazatorwa nyuma mu Nteko rusange izakurikiraho.
Habyarimana Marcel Matiku wagiriwe icyizere na bagenzi be, akaba yari visi perezida wa mbere uri Komite ya Mugabo Nizeyimana Olivier weguye ku mpamvu ze bwite zikomeye nk’uko yabisobanuye, yashimiye abamutoye ariko abasaba kumuba hafi muri iyi minsi 39 avuga ko igoranye cyane akaba atari Kado ahawe.
Agira ati “Murantoye, ndabyishimiye cyane. Gusa icyo mwamenya ni uko munshinze ibintu bikomeye bitari Kado ku buryo ntagomba kuzagoheka na gatoya.
Inkunga yanyu ndayikeneye, muzambe hafi mumpe ibitekerezo dutegure inteko rusange neza, imirimo y’ishyirahamwe nayo nkabizeza ko izakomeza gukorwa neza mfatanyije na bagenzi banjye n’Ubunyamabanga bukuru, byose ariko mubigizemo uruhare cyane nk’uko mu bisanganywe.”
Hadji Mudaheranwa Yussouf, ashimira cyane abamugiriye icyizere uyu munsi ndetse no mu myaka umunani yose yamaze bari kumwe muri Komite mu bihe bishize.

Gusa avuga ko n’ubwo abatowe bashobora no kwiyamamaza muri Komite nshya izatorwa, avuga ko we nka Yussouf asoje ikivi cye.
Agira ati “mbyemeye kubera ko ari iminsi 39 gusa. Iyo harengaho n’undi umwe sinari kubyemera. Igihe mbaye muri Komite ni kinini ngomba kubirerekera abandi bagakora.
Mu byukuri hari byinshi nshinzwe no hanze ya FERWAFA, nkaba nabyo ngomba kubiha umwanya. Nishimira cyane ko dufite inararibonye zihagije kandi zifite ubushobozi bwo kudukorera mu ngata tukaruhuka.”

Inteko rusange idasanzwe yemewe n’amateeko agenga FERWAFA, iyaterane kuri uyu munsi yitabiriwe n’abarenga 51 ho gato kuri 58 bayigize.
Inteko rusange ikaba ubusanzwe ibumbiye hamwe abayobozi b’amakipe 16 yo mu cyiciro cya mbere , abo mu cyiciro cya kabiri 28, abagize ikipe y’abari n’abategarugori 10, hiyongereyeho Komite y’ishyirahamwe ry’abasifuzi, iry’abatoza, n’abashinzwe irerero ry’abana bato.
Inteko rusange yafunguwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri ya Siporo Niyonkuru Zephanie, washimiye abagize Ishyirahamwe FERWAFA, uburyo bakomeje guharanira guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, bityo abasaba gukomeza gusigasira ibyagezweho ari nako bitegura neza amarushanwa yimirije imbere yaba ayo mu gihugu imbere na Mpuzamahanga.
Amatora ya Komite isimbura iy’inzibacyuho yatowe uyu munsi akazaba itariki ya 24 Kamena 2023, abazatorwa uko ari 13 bakazamara imyaka ibiri yuzuza ibiri yari irangijwe na Komite bazaba basimbuye.





Photo: IGIHE&FERWAFA
E.Niyonkuru