Urubyiruko rusoje amasomo mu kigo cyita kikanafasha Urubyiruko kwiteza imbere no kwigiramo icyizere cyo kugira ubuzima bwiza gikorera mu Karere ka Kayonza, SACCA Complex Tvet School, bavuga ko bajyanye impamba ihagije izabahindurira ubuzima babikesha imyuga itandukanye bigishishwe.
Ni abasore n’inkumi bagera ku 160 basoje amahugurwa y’amezi ane bari gufashwa kumenya no gusobanukirwa ibyo bize bakaba biteguye kujya gushyira mu bikorwa.
Umuhango ubanzirizwa isoza ry’ amasomo yabo wabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 09 Gicurasi 2023 muri icyo kigo gihereye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, Intara y’i Burasirazuba bakaba barakurikiye amasomo agendanye no Gutunganya imisatsi (Hairdressing), Ubudozi (Tailoring), Gutunganya amfunguro (Culinary Arts) ndetse n’ubwubatsi Masonry).

Aba basoje amasomo babanje kumurikira abarezi n’ubyobozi bw’ikigo ibyo bize n’uburyo bacengewe n’amasomo abategurira kuzaba abagabo n’abagore babereye u Rwanda, nyuma hatanzwe amanota agaragaza ko bose batsinze ku kigereranyo kiri hejuru ya 80%.
Umuyobozi w’ishuri rya SACCA Complex Tvet School Mukamuyenzi Valentine, avuga ko abana basoje amasomo barenga 160 kandi ko bakurikiye neza ibyo bize batsindira ku kigero cyo hejuru.
Avuga ko ubwitange bwabaranze bitanga icyizere cy’uburyo bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize, akizera ko bagiye gutera ikirenge mu cya bakuru babo babanjirije, bari gutanga umusaruro ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, ku buryo Amahoteri menshi akomeje kubakira atazuyaje, cyane ko baba barigishijwe n’abarimu b’abahanga babakoresha imyitozo ihagije igamije ahanini kubafasha gushyira mu bikorwa ibyizwe kurusha gufata mu mutwe gusa.

Agira ati “ abasoje amasomo ni ab’icyiciro cya cyenda mu bana bose bagiye batambuka ahangaha. Twabahaye ubutumwa rero bwo kujya Kwimenyereza ibyo bize mu bice bitandukanye by’igihugu, tukizera tudashiikanya ko bazarangwa n’ikinyabupfura no gukora neza nk’uko babitojwe.”
Avuga ko SACCA Complex Tvet School yatangiye ari Umuryango utari uwa Leta NGO, aho bafashaga kandi bakita ku baana n’imiryango itishoboye, muri kino gihe bakaba ngo bashyize imbaraga mu burezi bugendanye n’ubumenyingiro, ku buryo abana b’abakobwa babyariye mu ngo, urubyiruko rwacikishirije amashuri ndetse n’abatarize, bose bafite inyota yo kwiga imyuga itandukanye, basoza bagakora imirimo igendanye n’ibyo bize bizafasha gukirigita ifaraga ntacyo bishisha.
Ashima cyane abafatanyabikorwa ba SACCA Complex Tvet School muri rusange, baba abo mu Rwanda no mu mahanga, uburyo bakora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byayo byo kwita no gushyigikira urubyiruko bikomeze kujya mbere.
Umulisa Sofia, usoje amasomo mu bigendanye no gutunganya imisatsi, yishimira ko yize neza ibyo yigishijwe akaba agiye kubishyira mu bikorwa aharanira kwiteza imbere no guhanga umurimo
Agira ati “ twize neza, tukaba dufite n’akarusho ko ibyo tuzajya dukora tuzajya tubimenyekanisha kurushaho twifashishije imbuga nkoranyambaga na Social Media kugira ngo bimenyekane cyane.

Avuga ko bize amoko menshi yo gusokoza, gutunganya imisatsi, ubwiza n’ibindi, ariyo akangurira urubyiruko rwaba urwize n’urwacikirije amasomo kuza ku kigo cyabo kuhavoma ubumenyingiro bwazabahesha kumenya umwuga uzabatunga mu buzima bwabo bwose.
Uyu Sofiya, yunganirwa na Mukamugisha Oliva ufite ubumuga bw’ingingo. Mukamurigo avuga ko n’ubwo amugaye bwose, asoje amasomo y’ubudozi, akaba azi kudoda amoko y’imyenda yose mu buryo butandukanye.

Ni muri urwo rwego abwira bagenzi be bafite ubumuga, kutitinya na gato bakaza kwiga imyuga muri SACCA Complex Tvet School kuko bizabarinda gusabiriza bakarya umugati bavunikiye.
Muhawenimana Claudine, Ni umwe mu bana bashya bari gutangira. Afite imyaka 20 y’amavuko ahetse uruhinja rw’amazi 6 kandi avuka mu muryango utishoboye.

Avuga ko nyuma yo kubyara inda atateguye akiri muto, yishimira ko yabashije kuza kwiga imyuga, bityo akaba yifuza kugera ikirenge mu cya bagenzi be basoje amasomo.
Avuga ko ikigo cyabo kibigisha neza, akishimira ko we na bagenzi be bafite abana, bashyiriweho IRERERO ribitaho kandi ryjuje ibisabwa byose.
Asaba abahuye n’ikibazo cyo guterwa inda imburagihe nkawe kutigunga cyangwa ngo bishore mu ngeso mbi, ahubwo bakaza kwiga imyuga.
MUDA Bututa, Umuyobozi ushinzwe ibigendanye n’amakoperative, avuga ko ari ibyagaciro kenshi nk’Akarere, kuba bakiriye abana 160 batojwe bya kinyamwuga, bakaba biyongereye ku bandi benshi bagiye basoza muri SACCA Complex Tvet School bari gutanga umusaruro mu byo bakora mu gihugu hose.

Agira ati” nibaze rwose urubyiruko rwacu, twiteguye kubakira ari nako tubaha inama yo kwibumbira mu makopertive, kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bize bafatanyije kuko nta mugabo umwe.
Agira ati’ hari amahirwe menshi kuri uru rubyiruko. Nimugende mushyire mu bikorwa ibyo mwize kuko hari amahirwe menshi kuri mwe.
Nimugende mwishyire hamwe nibinaba ngombwa muzagane BDF mugurizwe mukore neza, cyane ko ariyo ibabera ingwate ya 75 y’inguzanyo muba mwatse, amake asigaye mukayishakamo.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Mukarange Kabandana Patrick, avuga ko nk’ubuyobozi, ari ishema kubona urubyiruko rwiga neza imyuga hagamije kugera ku iterambere rirambye.
Avuga ko bazakomeza gushyigikira SACCA Complex Tvet School mu bikorwa byayo bya buri munsi byo guteza imbere urubyiruko, no guharanira ko higa benshi bityo n’abatarabasha kwiga hakabaho ubukangurambaga guhera mu Masibo bahereyemo.

SACCA Complex Tvet School, ni Ikigo gikomeje kurangwa no guteza imbere urubyiruko kirwigisha imyuga itandukanye, bakaba bahera ahanini ku batarabashije gukomeza amasomo yabo, n’abana b’abakobwa baba baratewe inda zitateguwe.
Urubyiruko rusaga 160 rwasoje amasomo kuri uyu wa 09 Gicurasi, rwagaragaje ubuhanga bushimwa na bose, ku buryo imyenda ikoranye ubuhanga abiga ubudozi bari bambaye mu birori, ari iyo bidodeye ubwabo.
Abatunganya imisatsi nabo baserutse buri wese akeye ku mutwe no ku mubiri, abiga gutunganya amafunguro bakaba aribo bagaburiye abasaga 400 bari bitabiriye ibirori.



E.Niyonkuru