Bugesera : Abavanywe mu birwa bya Mazane na Sharita havutsemo abahanzi bashimira uwabahaye

admin
6 Min Read

Nyuma y’igihe gito ababaga mu manegeka yo mu birwa bya Mazane na Charita bakuwemo bagatuzwa heza na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri bo harimo n’abahanzi Madame Speciose Imanizabayo « Kagame Paul yambereye Akabando” na Hategekimana Theoneste « Karame Mwungeri » n’abandi baturage barashimira uwabakijije imvubu n’ingona

Madame Speciose Imanizabayo waririmbye « Kagame Paul yambereye Akabando”

Madame Speciose, avuga ko yatangiye ubuhanzi ari umwana muto ku buryo mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza  yahimbaga imivugo akandika n’udukino twakinwaga na bagenzi be babifashijwemo n’abarimu, impano ye iza gukura kugeza no mu mashuri y’isumbuye.

Avuga ko ubwo yari amaze gukura neza  abikesheje ineza ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’abamufasha,  bamurihiye amashuri nk’umwana w’Imfubyi, yasanze nta kindi yamwitura kitari ukumuhimbira indirimbo  yifashishijwe n’abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye mu kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame mu 2017, mu minsi mike  akaba agiye no gusohora izifashishwa muri 2024.

Agira ati «  Nta kindi numva mfite nagombaga kwitura Nyakubahwa  Paul Kagame watumye niga neza nkamenya Ubwenge. Paul Kagame  yaranyubakiye ntuye mu mudugudu w’icyitegererezo  mu nzu nziza irimo umuriro, amazi hafi, ivuriro, amashuri y’abana hafi, nkaba mbasha gufatanya na bagenzi banjye kubaka igihugu muri byinshi nta rugendo binsabye. »

Madame Speciose, avuga ko « Akabando » aririmba, gafite ibisobanuro byinshi  mu muco Nyarwanda, cyane ko ugasindagiriraho waba umusaza cyangwa umunyantege nke imbaraga zikagaruka,  ari nako  Paul kagame ngo yamusindagirishije kuva mu buto bwe kugeza ubwo amwubakiye akamutuza heza, akaba akomeje no kwiteza imbere ariwe abikesha.

Asoza avuga ko yumva atindiwe   n’amatora yo muri 2024,  ngo yitorere kandi ashyigikire uwamubereye Akabando, akaba ahamya adashidikanya ko aziyamamaza kuko ashyigikiwe n’abanyarwanda bose, Ibanga ry’indirimbo amubikiye akazarimena igihe kigeze.

Hategekimana Theoneste waririmbye« Karame Mwungeri »

Hategekimana Theonestse « Mwungeri. »  Kimwe na mugenzi we Perezida Paul Kagame yabereye Akabando, we ngo yamubereye Umwungeri mwiza.

Avuga ko Umwungeri  cyangwa se Umushumba mwiza, amenya ubushyo bwe, kandi Intama aragiye akazikunda kimwe.

Ni muri urwo rwego  Perezida Paul Kagame akunda abanyarwanda bose kuva ku bato n’abakuru, akabashakira icyabateza imbere ibihe byose. Kuba yaramukuye mu manegeka yo mu Kirwa akamutuza aheza,  byatumye amwita Umwungeri  w’Ibihe byose.

Agira ati « Hano tubayeho neza mu mudugudu w ‘Icyitegererezo twubakiwe n’Umubyeyi,  Intore ibarusha Intambwe  Paul Kagame dukunda. Naje gusanga rero nta kindi namwitura maze ngira Nti «  KARAME MWUNGERI ».

 Ni Umwungeri wanjye kandi w’abanyarwanda bose muri rusange. Twamutoye mu bihe bitanduanye. Bityo turifuza ko no muri 2024 yakwiyamamaza tukamuhundagazaho amajwi 100% uko bisanzwe, agakomeza kutuyobora kuko arabikwiriye.

Ibi ndabivugira ko hari imigabo  n’imigambi myinshi yiyemeje kutugezaho. Turacyanyotewe no kuyoborwa nawe, indirimbo ibishimangira nkaba ndaza kuyisohora mu minsi ya vuba.

Aba bahanzi « Akabando na Mwungeri » bafite Impano idasanzwe,  bashimangira ko u Rwanda rwagize amahirwe yo  kuyoborwa  n’umuntu w’Intwari nka  Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, agashimangira ukunywanisha abanyarwanda, amajyambere akiyongera ibice bitandukanye by’igihugu.

ku bw’ibyo byose,  bagasaba abanyarwanda gukomeza kumugirira icyizere bamuhundagazaho amajwi 100% igihe cyose yabemerera akongera kwiyamamaza muri 2024.

Umudugudu wa Mbuganzeri, aba bahanzi bavuga ko wiganjemo  impano nyinshi ziri mu rubyiruko ruhabarizwa, ku buryo benshi ngo bifashishwa mu birori n’iminsi mikuru itandukanye kuva mu mududugudu kugeza no ku urwego rw’igihugu,  bakaba  bibanda ku nyigisho  zikangurira abanyarwanda kubana mu mahoro, kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge, ubwomanzi, uburaya n’izindi ngeso mbi zitesha agaciro umunyarwanda.

Didas Uwimana uhagarariye urubyiruko muri uwo mudugudu

Ibi nabwo bigashimangirwa na  Didas Uwimana uhagarariye urubyiruko muri uwo mudugudu, akaba afite impano yo gusetsa.

Avuga ko Leta ibafashije kuzamura impano zibihishemo nta kabuza mu bihe biri imbere  bazakizwa n’ibihangano byabo.

Agira ati «  n’ubwo wumva ngo  Akabando na Mwungeri bageze mu rwego rushimishije ndetse natwe twe tukaba tugerageza, nta bikoresho tugira byatwunganira nk’Amatelefoni agezweho « Smartphone », Mudasobwa ndetse n’amafaranga yo kwifashisha.

 Turasaba Leta kudufasha kwifasha cyane ko dufite impano nyinshi zabyazwa umusaruro zikatugirira akamaro ubwacu, Akarere turimo n’igihugu muri rusange.

Umusaza Damiyani wakuwe  mu kirwa cya Mazane, utunzwe no gutunganya imitego yifashishwa n’abaroba mu biyaga bitandukanye byo muri ako gace, ashima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabatuje neza.

 Cyakora asaba ko yabafasha kubona ifunguro rihagije kuko aho guhinga ngo ari hato nta musaruro ubahagije babona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru Gasirabo Gaspard, Umudugudu wa Mbuganzeri, uherereyemo, avuga ko ikihutirwaga kwari ukuvana abaturage bari bagorewe mu birwa bya Mazane na Sharita, cyane ko  igihe cyose  bashoraga ngo guterwa n’ibiza by’imyuzure bagahinduka ikibazo gikomeye kuri Leta.

Avuga ko abasigaye bo muri Sharita  nabo  umwaka uzashira  bamaze gukurwayo.

Kubirebana n’urubyiruko rufite impano rwagombye gufashwa kuzizamurirwa, bikaba byarufasha kubeshwaho nazo,

Agira ati «  muri Mbuganzeri no mu murenge wacu muri rusange dufite abahanzi benshi kandi badufasha muri byinshi.

Turabizeza kubakorera ubuvugizi buhoraho, kugira ngo impano bafite zigere kure hashoboka kandi babashe kubona umusaruro mu byo bakora. »

Ku bigendanye n’ubukene abaturage bo uri Mbugangari bataka cyane ko aho guhinga ari hato, avuga ko babahaye amatungo, batozwa gukora uturima tw’igikoni,  n’amasambu  akaba ngo ari gushakishwa kugira ngo babashe kwihaza.

Umudugudu wa Mbuganzeri utuyemo Madame Speciose Imanizabayo, Perezida Paul Kagame yabereye Akabando, ndetse na Hategekimana Theoneste yabereye Umwungeri, uherereye mu Karerere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru, Akagari ka Batima, ugizwe n’imiryango isaga 290, ibumbiye hamwe abasaga 1200,  bakuwe  mu Birwa bya Mazane na Sharita.

 Abafite impano bahatuye, barasaba ubufasha bwo kuzizamura no kuzikuza. Abaturage bagasaba amasambu yo guhinga kugira ngo bihaze mu biribwa.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *