Kicukiro -Kigarama: Barasaba kujya bibukira hamwe nk’icyahoze ari Gikondo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

admin
4 Min Read

Ni ibyagarutsweho mu muhango wo kwibuka 29  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  mu murenge wa Kigarama, Tariki ya 10 Mata 2023. Abayirokotse bavuga ko nyuma yo guca mu nzira zigoranye mu minsi 100 yose bahigwa n’ababisha,  bakarokorwa n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, bishimira cyane ibyo Leta imaze kubagezaho mu iterambere n’imibereho myiza,  gusa bagasaba ko imirenge ya Gikondo na Kigarama yajya yibukira hamwe kuko bahuje Urwibutso n’amateka ya Jenoside.

Benshi mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Kigarama bavuga ko bitari byoroshye na gato,  ubwo bahigwaga bukware n’abishi babo  mu 1994,  na cyane ko Gikondo yari  yari yiganjemo Interahamwe zaturukaga imihanda yose  n’abarwanashyaka bakomeye ba CDR bakaba bari batuye i Gikondo, nibo bafashije interahamwe kwica no  gutsembaho abatutsi bose, hakarokoka mbarwa.

UMUBYEYI Médiatrice Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama avuga ko bagiye kuganira n’abo bireba kugira ngo harebwe uko umunsi wo kwibuka muri iyi mirenge ibarizwa mu cyahoze ari Gikondo ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakorwaga.

Ati:”Nkuko twabibonye mu gushyira indabo ku rwibutso, ubwarwo rwitwa urwa Gikondo. Ahabarizwa umurenge wa Kigarama ahanini hahoze ari muri Gikondo. Nk’uko n’ubuyobozi bwa Gikondo bwabigarutseho, nibyiza ko ubutaha twakwibukira hamwe kuko duhuje byinshi. Turizeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ko tugiye kubiganiraho nk’ubuyobozi.”

Reba uko umuhango wose wagenze

Ikindi cyagarutsweho mu kwibuka ku nshuro ya 29 muri Kigarama, ni uburyo abahaniwe icyaha cya Jenoside bagasoza ibihano byabo batitabira umuhango wo kwibuka, aho hifuzwa ko bagatanze n’ubuhamya bw’ibyabaye, ntibiharirwe Abarokotse Jenoside gusa.

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kigarama, Kalisa John Damascene avuga ko abo bantu bashobora kuba bafite ibindi byaha batireze, bikaba birimo guteza urwikekwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati:”Duhereye uyu munsi , umurenge wacu wa Kigarama twibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, ariko usanga abahora batanga ubuhamya turi bamwe nihereyeho n’abandi twese twarokotse , ntabwo twagakwiye kuba ari twe tuvuga neza ibyabaye benshi twabaga tunihishe , ariko bariya batwiciye baje hano bakaduha ubuhamya byatwubaka tukaganira nkuko basabye imbazi tukazibaha, kuba batagaragara mu bikorwa byo kwibuka imbabazi basabye ziracyemangwa kuko hari n’abarimo kuvuga ko barenganye , birababaje cyaneeee….”.

Ibuka hamwe n’inzego za Leta zitandukanye bakomeje gusaba abatarahigwaga mu gihe cya Jenoside, gutinyuka bakavuga aho imibiri y’Abatutsi bishwe yagiye ijugunywa, kugira ngo habeho kuyishyingura mu cyubahiro, kuruhuka kw’imitima y’abarokotse ndetse no kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge burambye.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, mu murenge wa Kigarama, wabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gikondo aharuhukiye Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho gufata umunota wo kwibuka ndetse no gucana urumuri rw’Ikizere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Anny Monique ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanije n’abaturage ba Kigarama muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abitabiriye bakurikiye ikiganiro cyarimo gutangwa na Bwana Higiro Jules aho agaruka ku mateka yaranze u Rwanda ahereye mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Cyami aho Abanyarwanda batahirizaga umugozi umwe gusa ubumwe bwabo bukaza gusenywa n’Abakoroni.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere wungirije Madamu Huss Anny Monique mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Kwibuka muri yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuba bataraheranwe n’agahinda ahubwo bagafasha ubuyobozi bwiza kubaka Igihugu . Abibutsa ko ubuyobozi buzakomeza kubitaho mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yibukije Abaturage muri rusange ko batanga amakuru ku hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo ishyingurwe. Uyu muhango wo kwibuka byasojwe baremera bamwe mu baturage batishoboye, mu rwego rwo kubakomeza no kubaba hafi.

E. Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *