Bamwe mu banyaKenya bakorera ishoramari ryabo mu Rwanda, bagaragaza inyungu bakura mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzengo zitandukanye z’iterambere.
Bimwe mu bikorwa byaranze umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cya Kenya, Dr. William Ruto, harimo n’isinywa ry’amasezerano mu nzengo 9 zitandukanye zirimo nk’iz’ubucuruzi n’ubuhahirane, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’uburezi
Bamwe mu banyaKenya bakorera ishoramari ryabo mu Rwanda, bagaragaza amahirwe u Rwanda rubaha ahanini binyuze muri ubu bufatanye bworohereza abaturage b’ibihugu byombi
Betty Mahhugu, rwiyemezamirimo w’umunyakenya agira ati “Ni inyungu ya twembi, mu by’ukuri hari inyungu nini dukura kuri iki gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko mu iterambere ry’ubukerarugendo no kwakira abatugana, twakunze uburyo umuntu afashwa mu gutangiza ubucuruzi bwe hano, bikaba biri mu bintu bihebuje hano.”
Prof. Edwin Odhuno, umuyobozi wa Mount Kenya University agira ati “Twaboneye amahirwe menshi atandukanye ku bihugu byombi, by’umwihariko mu iterambere ry’ubukungu bw’abaturage, nk’urugero Mount Kenya imaze hafi imyaka 12 mu Rwanda, muri iyo myaka 12 twatanze ubumenyi ku banyarwanda basaga ibihumbi, mu nzego zose zitandukanye z’ubukungu ndetse n’iz’imyuga.”
Aba banyaKenya kandi bagaragaza uruhare rw’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu kwagura iterambere ry’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange
Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye abaturage ba Kenya basaga ibihumbi 10, bakora mu nzego z’itandukanye z’imirimo ndetse n’abanyeshuri, aha ninaho umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, agaragaza uruhare rw’umuryango mugari w’aba banyaKenya mu iterambere ry’u Rwanda.
“Twishimiye ko mu Rwanda ari mu rugo ku muryango mugari w’Abanyakenya. Twishimiye umusanzu wabo mu iterambere ryacu. Iterambere ry’abikorera ni ingenzi kuri twe mu Rwanda na Kenya. Kwishyira hamwe kw’Akarere n’ubucuruzi bibifitemo uruhare runini.”
Igihugu cya Kenya nicyo gihugu cyiza ku mwanya wa mbere mu bifite ubukungu buhamye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho mu myaka ibiri ishize umusaruro mbumbe w’iki gihugu wabarirwaga muri miliyari zisaga 110 z’amadorali y’amerika ahanini bitewe n’izamuka ry’igipimo cy’ibisohoka mu gihugu cyageze kuri 11.2%, ni mu gihe icy’ibicuruzwa byinjira mu gihugu cyo kiri kuri 20.1%,
Ibyo ahanini bishingiye ku musaruro w’icyambu cya Mombasa kigemurira byinshi mu bihugu byo muri aka karere.