Umunyarwenya Mazimpaka Japhet agiye gutaramira muri Kenya

admin
2 Min Read

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet wamenyekanye mu itsinda rya #Bigombaguhinduka yatumiwe muri Kenya mu gitaramo azahuriramo n’abandi banyarwenya bakomeye muri Afurika.

Iki gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya MCA Trick uri mu bafite izina rikomeye muri Kenya, unaherutse gutumirwa i Kigali mu gitaramo cy’urwenya cyiswe ’Iwacu comedy show’.

Igitaramo Mazimpaka Japhet yatumiwemo giteganyijwe ku wa 31 Werurwe 2023, aho azahurira n’abandi banyarwenya barimo Dr Hilary wo muri Uganda, Maketh wo muri Sudan y’Amajyepfo, Nalimi wo muri Tanzania, Mitch na Nasra bo muri Kenya.

Mu kiganiro na IGIHE, Mazimpaka Japhet yavuze ko yishimiye ko imiryango ikomeje gufunguka umunsi ku wundi.

Ati “Ndi mushya mu ruganda rwo gutarama ku rwego mpuzamahanga ariko umunsi ku wundi Imana ikomeje kunyiyereka. Imiryango iri gufunguka kandi ni ibyo gushima.”

Ibi Japhet yabigarutseho mu gihe ari kubarizwa muri Nigeria aho amaze iminsi mu bitaramo bibiri yari yatumiwemo mu Mujyi wa Lagos.

Ku wa 15 Werurwe 2023 yataramiye abitabiriye igitaramo ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ yari yahuriyemo n’abandi banyarwenya bo mu Mujyi wa Lagos.

Uyu munyarwenya ni we wa mbere ukomoka hanze ya Nigeria witabiriye iki gitaramo ‘JJC (Jokes, Jabs & Chill)’ gisanzwe kibera i Lagos kigategurwa n’umunyarwenya Olu Salako wamenyekanye nka SLK.

Igitaramo uyu musore agiye gukorera muri Kenya, kizaba kibaye icya kane akoze wenyine nyuma atangiye uru rugendo mu cyo yakoreye i Kigali muri Gashyantare 2023.

Turatsinze Emmanuel

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *