Muri gahunda ngaruka mwaka Akarere ka kicukiro kahariye Umuturage ukwezi kose kwa Werurwe, bimwe mu bikorwa byakozwe harimo n’icyumweru cyahariwe ubuzima, cyatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2023, mu bukangurambaga bugamije gufasha ababyeyi kumenya gutegura no kugaburira abana indyo yuzuye.
Ni umuhango wabereye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Ayabaraya mu murenge wa Masaka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madame Umutesi Solange, Abafatanyabikorwa nka Intrahealth International na Reach the Children Rwanda n’abandi bakozi b’Akarere, bakaba bifatanyije n’ababyeyi gutekera no kugaburira abana ibiryo byuje Intugamubiri, ari nako babakangurira kumenya guhinga uturima tw’igikoni tuzajya tubafasha kubona ibyo bagaburira abana babo, kugira ngo bace ukubiri n’igwingira ryabo.
Madame Umutesi, avuga ko hakozwe byinshi muri uku kwezi kwahariwe umuturage, birimo nko kubakangurira kwirinda indwara bagira isuku ihagije, kubakangurira kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, kwirinda amakimbirane mu mirayngo n’ibindi.
Agira ati “ Hamwe n’ibyo byose twakoze, Uyu munsi twatangije n’icyumweru cy’ubuzima kigamije ahanini gukangurira abaturage kurya no kugaburira abana indyo yuzuye. Twabanje gupima abana kugira ngo turebe uko bahagaze, dufatanya n’ababyeyi guteka no kugaburira abana babo indyo yuzuye, indyo ikaba iva mu bihingwa bihingira ubwabo nk’imboga rwatsi, ibinyamafufu nk’ibijumba n’ibirayi, Karoti inyanya n’ibikomoka ku matungo nk’amagi n’amata.”
Avuga ko Akarere ka Kicukiro kashyizeho ingamaba zihamye zo kurwanya igwingira ry’abana kandi ngo bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’imena b’Akarere ngo intego imaze kugerwaho ku gipimo cya 70% mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kicukiro.
Abajyanama b’Ububuzima bari mu bagira uruhare rugaragara mu gukangurira ababyeyi kumenya gutegurira abana indyo yuzuye ibafasha mu mikurire izira kugwingira.

Uwajeneza Emeline, wo mumudugudu wa Akababyeyi, Akagari ka Ayabaraya, avuga ko bashishikariza kenshi ababyeyi kwita ku buzima bw’abana babo, babafasha gukora uturima tw’igikoni bakanabashishikariza korora amatungo magufi nk’inkoko, zishobora kubafasha kubona amagi yo kuvanga n’ibiribwa by’imbuto zirimo intungamubiri.
Agira ati “ muri rusange dufasha ababyeyi kwirinda indwara ndetse bakazirinda n’abana babo babagaburira indyo ziboneye, tubatoza kugira isuku aho batuye, aho bakorera, ku biribwa barya n’ibyo bagaburira abana, hanyuma tukanavura indwara zoroheje mbere y’uko abafashwe bajyanwa kwa muganga biramutse binaniranye.”
Iby’uyu mujyanama w’ubuzima bishimangirwa na Dushimimana Esthel, umubyeyi witabiriye inyigisho zo kumenya kugaburira abana babo, uvuga ko yamaze gucengerwa n’inyigisho, abana be bakaba babyibushye, bafite ubuzima bwiza ntabyo kugwingira bibarangwaho abikesheje ubukangurambaga n’inyigisho yahawe.

Bwana Sibomana Callixte ni Umukozi w’Umushinga Ingobyi Activity wa SFH Interhealth Intrnational, umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu bikorwa bitandukanye bigendanye n’ubuzima n’imbereho myiza y’abaturage muri rusange.
Avuga ko Umushinga ahagarariye wakoze ubukangurambaga mu bigo nderabuzima n’ibitaro, mu nzego z’ibanze bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, hagamijwe guhashya no gusezerera burundu igwingira mu bana, benshi bakaba baramaze kuva mu murongo w’umutuku bagana mu ibara ry’icyatsi kibisi rigaragaza abari mu mirire myiza.
Agira ati “ dukorana n’Akarere ka kicukiro n’ahandi mu gihugu, mu bigendanye n’ubuzima n’imibereho myiza y’imiryango muri rusange. Tunafashanya nabo kandi mu nyigisho zo kwirinda amakimbirane mu miryango, cyane ko nayo ari mu ntandaro zituma habura umwanya wo kwita ku bana babo bikabaviramo kugwingira.”
Avuga ko ibyo bikorwa byabo bigera no mu tundi turere dutandukanye mu gihugu, intego nyamukuru ikaba ari ugufasha abantu kurangwa n’imibeeho myiza izira indwara n’igwingira ry’abana muri rusange.

Benjamin Musuhuke ni Umuyobozi mukuru wa Reach the Children Rwanda (RCR), bakaba nabo abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro mu bukangurambaga no gufasha abagatuye kurangwa no kugira ubuzima buzira umuze, by’umwihariko bakaba bagiye gufasha abatuye Umudugudu w’ikitegererezo wa Ayabaraya, kwigishwa kwizigamira no gukora imishinga ibabyarira inyngu bicishijwe mu masibo n’amatsinda bakoreramo, bakaba bizeye badashidikanya kuzabona umusaruro utubutse uzabasha kugera ku iterambere rirambye ry’aho batuye.
Agira ati “ turizera ko nyuma y’uyu mudugudu, n’abandi bo muyindi mirenge bazareberaho, tugahamya tudashidikanya ko ubukangurambaga twatanguye kandi tugikomeza dufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere, bugamije gushakira abaturage imibereho myiza, nta kabuza bizagerwaho bigatanga umusaruro cyane ko abaturage babigiramo uruhare mu buryo bugaragara. “
Uyu muryango ukaba ufasha n’abana batishoboye kwiga bishyurirwa amafaranga y’ishuri ndetse n’ibikoresho
Akarere ka Kicukiro kihaye intego buri mwaka yo guharira ukwezi kwa Werurwe, ibikorwa bigamije guteza imbere umuturage no kumufasha kugera ku buzima bwiza.
Umuhango watangijwe kuri uyu wa kabiri Tariki ya 21, ukaba ugamije a ubuzima bwiza, hibandwa cyane ku bukangurambaga bwo kwirinda igwingira ry’abana mu miryago.









E.Niyonkuru