Iyi ni imvugo y’umwe mu baturage wo mu murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, uvuga ko yababajwe n’inkuru iherutse guca kuri kimwe mu binyamakuru bikorera kuri youtube mu Rwanda, uwitwa Gasore yihandagaza agatuka umusaza Mutangana Jean Baptista, umwe mu bashoramari wubashywe kandi unashimwa na benshi mu Rwanda kubera iterambere atahwemye kugaragaza mu kuzamura igihugu n’abanyarwanda muri rusange.
Mu minsi mike ishize nibwo ku murongo wa Youtube ya kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, umusaza Gasore yifashe ku gahanga atuka Umusaza Mutangana Jean Baptista, avuga ko yambuye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amasambu yabo, ahitwa i Rusiga mu Karere ka Rulindo afatanyije ngo n’umusirikare witwa Rugeyo, nyuma ngo ahagurisha Leta yahubatse ikigo cya Gisirikare.

Umusaza Gasore ufite umugambi wo gusebya Umushoramari Mutangana
Muri icyo kiganiro kigaragaramo gutukana cyane no kwibasira umusaza Mutangana akanavuga ko adashobora kujyana ikirego cye muri RIB no mu bushinjacyaha, Gasore avuga ko amasambu yari ay’imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside, akavuga ko bari mu nkiko ariko ngo nazo ntibazizera kuko bakeka ko zaba zikoreshwa na muzehe Mutangana.

Gakwerere wiyitirira guhagarira ba nyiri amasambu agamije gusebanya
Nyiri ukuganira n’ikinyamakuru igisabo, akababazwa n’uburyo nyiri ugutukana Gasore, yita Umusaza wabo bakunda Mutangana, umujura ndetse akunganirwa n’uwitwa Gakwerere uvuga ko ahagarariye ba Nyiri amasambu. Ibintu yita ko ari ububeshyi butagira ishingiro na gato.
Mu kiganiro kigufi ikinyamakuru Igisabo, kiganira n’uriya muturage w’i Rusiga uzi neza iby’ubutaka bwa muzehe Mutangana, bariya bantu biyitirira bakanatukana, cyane ko ariho yavukiye akanahakurira.
Agira ati “nakubiswe n’inkuba ubwo nabonaga umusaza Gakire tutazi ino ahangaha, yihandagaza agatuka Umushoramari Mutangana twubaha twese, wanafashije iterambere muri kano gace dutuyemo no mu Rwanda muri rusange.
Ku bwanjye mbona ko abavuga nabi Muzehe Mutangana ari ugushaka kumusiga icyasha ku nyungu ntazi na gato, cyane ko abaturage b’ino ahangaha tumuzi neza. Mutangana yagiye aduha akazi, bigatuma abana bacu babona uko biga neza natwe tubasha kwiteza imbere.
Hariya hantu bavuga kandi banabeshya, ni ahantu Mutangana yagiye agura na beneho nk’umuntu washakaga aho akorera ibikorwa by’ubworozi, nta n’umwe yahahahuguje bibaho izo mbaraga ntazo yabona mu gihugu cyacu kigendera ku mategeko ntaho wacikira Leta rwose. Ikindi navuga ni uko ni ari Umusaza w’Inyangamugayo urangwa n’ukuri kandi ukora agamije kuzamura igihugu cye n’abaturage.”
Uyu muturage wo mu murenge wa Rusiga, uvuga arakariye cyane bariya bantu Gakwerere na Gasore batutse Mutangana bifashishije itangazamakuru.
Avuga ko bakagombye gukurikiranwa mu butabera kubera ko gusebanya n’ubwo cyakuwe mu mategekeko ahana, ariko ko iyo ugikoze ubigambiriye ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yibaza impamvu nk’umusaza Gakire yihandagaza agatuka Umusaza Mutangana wubashywe na benshi mu gihugu, agatuka inzego z’ubutabera akanagaragara atuka Umusirikari mukuru w’Ipeti rya Colonel ngo wanze kumwakira, agasaba ko Ubutabera bwakora akazi kabwo.
Mu minsi ishize ni bwo Bwana Mutangana yashimiwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA, uruhare rugaragara yagize mu gusora neza imisoro igenewe inzego z’ibanze.

Muzehe Mutangana (hagati) ubwo yahembwaga na RRA
Nyuma yaho ikinyamakuru igisabo cyabashije kuganira na bamwe mubakozi bakora mu bikorwa bitandukanye by’uyu mushoramari, bamushimira uburyo abafata neza mu kazi ka buri munsi, bishimira ko bahabwa imishahara neza ari nako bagenerwa ibyangombwa byose bihabwa umukozi.
Bamushimira kandi ko ari umwe mu bashoramari baharaniye iterambere ry’igihugu kuva mbere na nyuma ya Jenoside, yubaka inganda n’ibindi bikorwa bitandukanye aho afite abakozi barenga ibihumbi 10 yahaye akazi haba mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye, bakaba barubatse amazu meza ndetse bajyana abana mu mashuri n’ibindi.
E. Niyonkuru