Bamwe mu banyamuryango ba Koperative A.T.A.K itwara abagenzi ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe bajyanye iyi koperative mu nkiko ku bw’igihombo bagize nyuma yo guhagarikwa mu kazi (gutwara abagenzi) mu gihe kirenga umwaka.
Abaganiriye n’igitangazamakuru cyacu,bemeza ko iyi koperative A.T.A.K yatangiye kugirana ibibazo n’abanyamuryango bayo nyuma y’aho Koperative iyobowe na Nyirahabimana Chantal wari usanzwe ari umukozi wa Bank of Africa wirukanwe ndetse bagashimangira ko yahawe izi nshingano ashimirwa ko mbere ubwo yari umukozi wa Bank ari uko yafashije iyi Koperative kubona inguzanyo.
Aba banyamuryango kandi bemeza ko kuva ubwo Nyirahabimana Chantal ayoboreye iyi Koperative yahise atangira kuyisenya biyishora mu nkiko kuko yashatse guhindura uburyo bwari bwarashyizweho busanzwe bwifashishwa n’abanyamuryango mu kuyobora iyi Koperative.

Ngo ku ikubitiro yabanje gushyiraho inzego zipyinagaza abanyamuryango, bamwe batangira guhagarikwa mu gihe cy’amezi nta cyaha bakoze abandi batangira gucibwa amafaranga y’amande nta cyo baregwa .
Nyuma yo kubona ako kajagari,inteko rusange yarateranye ibifashijwemo n’ubuyobozi bwa RCA yemeza ko bagomba kumuhindura asimbuzwa Rtd Lt Col John Ndengeyinka. Aba banyamuryango bashimangira ko amakosa Chantal yasize akoze yagejeje koperative A.T.A.K mu nkiko. Twagerageje kuvugisha uyu muyobozi mushya Rtd Lt Col John Ndengeyinka,ariko yirinze kugira icyo atangaza ku karengane bamwe mu banyamuryango bashinja koperative kubakorera.
Baje kubona ko ibyo baburana nta shingiro bifite bihutira guhindura amategeko yari asanzwe agenga iyi koperative kuko babonaga ko nta ngingo n’imwe ibarengera. Ayo mategeko yahinduwe 2022 mu kwezi kwa 9 taliki 29 kandi abarega bari baramaze kwiyambaza inkiko mu kwezi kwa 8 uwo mwaka wa 2022.
Ibyo byose bikabatangaza uburyo hakorwa amategeko imbere ya noteri ariko ntibemeze abanyamuryango batoye iryo tegeko. Ibi byose ngo bibatera kwibaza ukuntu umuntu agura imigabane bakakureka ukajyamo ugakora nyuma y’igihe gito ukirukanwa muri Koperative bigaragaza ko ubuyobozi budahuza mu gufata ibyemezo.
Urugero batanga ngo ni inama ya komite nyobozi yateranye yemeza Kayisire Charles nk’umunyamuryango ndetse nk’uko byari bisanzwe asabwa kubanza guteza imodoka irangi no kwishyura amadeni yose y’uwo yaraguriye imigabane muri Koperative. Gusa ngo nyuma yaje gutungurwa no guhagarikwa atategujwe biturutse ku ishyari n’amatiku ya bamwe mu bayobozi.
Uyu Kayisire Charles yagize ati” Ngeze igihe numva nkeneye kurenganurwa n’umukuru w’igihugu ku bw’igihombo natewe n’akarengane nakorewe na koperative A.T.A.K.”
Ku bw’akajagari kabarizwa muri Koperative A.T.A.K ntiwamenya abanyamuryango bayigize, dore ko lisiti yambere yakozwe mu mwaka wa 2012 igizwe n’abanyamuryango 19 bayitangije. Iyo mu mwaka wa 2022 mu kwa 8 igaragaza abanyamuryango 32, Mu gihe iyo mu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa 2 ari na yo liste bafite yo kwa noteri igizwe n’abanyamuryango 36 kandi abo bose abanyamuryango batangiranye na koperative A.T.A.K bemeza ko batazi uko aba bose bashya binjiye kuko ntanama yateranye.
Amakuru dufite yizewe agaragaza ko hari abayobozi bashya binjijwemo kugira ngo bafashe koperative kubona indi contract yo gukorera ku kibuga cy’indege i Kanombe ari byo bituma batemerera uwaguze gukora kuko hari abo baba bashaka gushyira muri iyo myanya.

Umuyobozi mukuru wa RCA yasabye ubuyobozi bwa koperative A.T.A.K kunga ubumwe no guharanira iterambere yizeza abarenganye ko barenganurwa bidatinze.
Iyi komerative yatangiye ari Asosiyasiyo mu mwaka 1995 izaguhinduka koperative mu mwaka wa 2012 kugeza ubu yamaze no guhabwa ubuzima gatozi.
Ubusanzwe umunyamuryango mushya yandikaga asaba kwemererwa kwinjira agategereza igihe inama izaterana ikamwemeza ariko uguze umugabane w’umunyamuryango ’usanzwemo yahitaga ko akomerezagaho ajya mu mwanya w’ugurishije muri Koperative akagira uburenganzira busesuye muri Koperative.
Abagize iyi koperative kandi baratabaza inzego zose bireba mu kubafasha kubaza ubuyobozi bw’iyi koperative uko bwagiye busimburana kumenya irengero ry’imitungo yabo irimo Station igurisha ibikomoka kuri peterori yahoze yitwa Kobire yakoreraga ahitwa yo ku cya Mitsingi mu mujyi wa Kigali ubu utamenya irengero ryayo.
Gutanga ibisobanuro ku irengero ry’umusamnzu w’abanyamuryango utangwa buri cymweru utamenya irengero. Kuba mu mwaka wa 2019 umunyamuryango wa Koperative yari ku mugabane hafi ya miliyoni 5 uyu munsi akaba ari ku mugabane wa miliyoni 1.5. bigatera kwibaza irengero ry’iyi mitungo.
Iyumvire uko Akajagari mu mikorere bitumye iyi Koperative ya A.T.A.K ijyanwa mu nkiko
Edouard Niyonkuru