FERWAFA yamaze kwemeza kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 21 Mutarama 2023 ingengo y’imari y’ishyirahamwe ihwanye na miliyari 8,140,773,630 Frw azakoreshwa muri uyu mwaka muri gahunda yo gukomeza gushyigikira no kuzamura ibikorwa byose bigamije guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Inteko rusange idasanzwe y’abanyamuryango ba FERWAFA aribo bayobozi b’amakipe atandukanye y’Umupira w’amaguru mu byiciro byose by’abagabo n’abigitsinagore barangajwe imbere na Komite nyobozi iyobowe na Bwana Mugabo Nizeyimana Oivier ikaba yayemeje nyuma yo kuyiganiraho no kuyitangaho ibitekerezo bitandukanye.
Ku ngingo zindi inteko rusange yagombaga kwigaho no gufataho ibyemezo harimo Kwemeza Amategeko shingiro n’amategeko ngengamikorere bya FERWAFA, nyuma yo kugezwaho birambuye umushinga w’itegeko na zimwe mu ngingo zavuguruwe mu mategeko yari asanzweho n’ibyongewemo bigamije kugira FERWAFA umuryango ugendera ku mategeko mu buryo bunoze, abitabiriye Inteko rusange bemeje bose ayo mategeko abagenga habanje kubaho ubugororangingo bityo asinywaho na buri wese anemezwa na Noteri wigenga.

Ku ngingo yo kwemeza Umugenzuzi w’imari wigenga muri uyu mwaka wa 2023 hemejwe KMD Partners wagaragaje ubushobozi busumbye abandi mubabihataniraga.
Ikindi gikorwa cyari giteganijwe mu Nteko rusange harimo no gushyiraho Komisiyo y’amatora ari nayo igira uruhare mu ishyirwaho ku izindi Komisiyo, biza kuzitirwa n’uko umubare w’abasabye kuyinjiramo utagejeje ku bantu 7 bateganywa ndetse na bamwe mu basabye bakaba ngo batari bujuje ibisabwa nk’uko Perezida wa Komisiyo ucyuye igihe Bwana Kamarade yabitangarije abagize Inteko bityo hafatwa umwanzuro wo kuzabagena mu Nteko rusange itaha.
Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’amaguru mu Rwanda, ashima cyane akazi kakozwe na Komisiyo yari ishinzwe gutegura no kuvugurura Amategeko ya FERWAFA, Komisiyo ishinzwe iby’ingengo y’imari n’abandi bose bakomeje kugaragaza ubwitange n’umurava kugira ngo umupira w’amaguru ukomeze utere imbere kurushaho.
Agira ati “Hakozwe byinshi byo kwishimirwa na buri wese. Nishimiye cyane aya mategeko amaze gushyirwaho umukono n’abanyamuryango tukaba twishimira ko ari Amategeko agendanye n’igihe kugira ngo hakomeze hatezwe imbere umupira w’amaguru mu ngero zose. Kimwe n”iyi ngengo y’imari Kandi imaze kwemezwa igizwe n’asaga Miliyari 8 igiye kudufasha kubaka ibibuga by’umupira mu turere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi cyane ko FIFA yamaze kwemera kudushyigikira muri ibyo bikorwa nyuma y’uko tugaragaje ubushobozi bwo kuzuza Hoteli ya Federasiyo izagira uruhare mukwinjiza umutungo utari muke muri FERWAFA.

Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier, avuga ko FIFA yari yarahakanye kutagira icyo yafasha FERWAFA mbere yo kuzuza Hotel yari imaze igihe yubakwa ntiyuzure, ari nayo mpamvu ingengo y’imari y’umwaka ushize habonetse 47% by’ayarateganyijwe yose 9,425,624,257 hakaboneka 4,404,895,257 yakoreshejwe mu kubaka Hoteli ya FERWAFA, kwita ku ikipe y’igihugu n’ama Clubs n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ishyirahamwe.
Umwe mu bitabiriye Inteko rusange idasanzwe akaba n’umwe mu bagize uruhare mu ivugururwa ry”Amategeko ya FERWAFA Bwana Gahigi Jean Claude Perezida w’ikipe ya Bugesera FC Yishimira ko Ari ubwa mbere mu myaka ine hatangwa Raporo y’imikoreshereze y”umutungo wa FERWAFA hakanatangazwa ingengo y’imari nshya.
Avuga ko ibi bigaragaza umuhate n’ubushobozi bwa Komite nyobozi iyobowe na Mugabo Nizeyimana Olivier ikomeje kugaragaza ubudasa mu miyoborere y’ishyirahamwe. Agira ati “abanyamuryango dukomeje kwishimira ibiri kugerwaho n’ibikorerwa abanyamuryango bigamije guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda haba mu cyiciro cya mbere, icya kabiri ndetse no mu bari n’abategarugori ariyo mpamvu twatoye Kandi tugashyikira ibyakozwe byose.
Bwana Gahigi avuga ko nk’Umuyobozi wa Ekipe ya Bugesera biteguye neza muri iki kiciro cya kabiri cyamaze gutangira, bakaba ngo bagomba guharanira ko umwaka w’imikino uzasoza bari mu myanya ya mbere Kandi ngo bazabigeraho ubushobozi n’ubushake birahari.

Zimwe mu mpinduka zagaragajwe mu ngingo nshya z’amategeko mashya yemejwe n’abanyamuryango ba FERWAFA mu Nteko rusange yo kuwa 21 Mutarama 2023 harimo ko mu matora uwiyamamaza azajya ahatanira umwanya ashaka ku giti cye Kandi ko uwamamaza yamamaza umuntu umwe gusa. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ribumbiye hamwe Abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya mbere, icya kabiri mu bagabo ndetse n’ibyiciro byombi by”abari n’abategarugori. Komite nyobozi itorerwa imyaka ine. Iriho muri kino gihe iyobowe na Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier ikomeje gushimirwa ibikorwa byiza birimo no kuzuza Hoteli ya FERWAFA no guteza imbere umupira w’abari n’abategarugori.

E. Niyonkuru