Lisa Marie Presley wabaye umugore wa Michael Jackson yitabye Imana

admin
1 Min Read

Uwahoze ari umugore wa Michael Jackson, Lisa Marie Presley yapfuye ku myaka 54, azize indwraa y’umutima yamufashe mu rukerera rwo ku wa 12 Mutarama 2023.

Amakuru IGIHE ikesha TMZ avuga ko Lisa Marie Presley wahoze ari umuhanzi ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma yo gusangwa iwe yafashwe n’indwara y’umutima yatumye bamujyana kwa muganga.

Uyu mugore usanzwe akora umuziki, yamenyekanye ubwo yakoraga album yise ‘To whom it may concern’ yashyize hanze mu 2003, inashyirwa ku rukuta rwa Billboard ku mwanya wa gatanu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

Lisa Marie Presley wavutse ku babyeyi b’ibihangange muri muzika no gukina filime Elvis Presley na Priscilla Presley, yavuzwe cyane mu rukundo mu 1994 ubwo yasezeranaga na Michael Jackson.

Aba baje gutandukana mu 1996 nyuma y’imyaka ibiri basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma yo gutandukana na Michael Jackson, Lisa Marie Presley yashatse abandi bagabo babiri, byatumye mu buzima bwe ashaka abagabo bane.

Usibye Danny Keough bashakanye mu 1988 kugeza mu 1994, na Michael Jackson bamaranye imyaka ibiri, na Nicolas Cage bamaranye na we ibiri undi mugabo barambanye ni Michael Lockwood bashakanye mu 2006 kugeza mu 2021.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *