Ababyeyi barashimira Perezida Paul Kagame uburyo abana basubukuye amasomo yabo neza

admin
4 Min Read

Bamwe mu babyeyi babashije guherekeza abana babo  ku modoka zabavanaga mu bice bitandukanye by’igihugu, ubwo berekezaga  ku mashuri bigaho,  bashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abamufasha, uburyo ingendo  zateguwe neza kugeza n’ubwo ababuze imodoka bacumbikirwa bakanahabwa amafunguro.

Ibi ni ibigarukwaho cyane n’abamwe mu babyeyi bari bateraniye kuri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK baherekeje abana babo, aho  benshi bahagurukiraga berekeza mu Ntara zitandukanye bigamwo,  kuva kuwa kane Tariki ya 5 kugeza kuya 8 Mutarama 2023. Bavuga banashima ko ingendo z’abana babo zazeteguwe neza, bikagarazwa n’uburyo muri za Gare zitegerwamo imodoka,  ababishinzwe bose  bakiranaga umutima mwiza abana  bari bambaye Impuzangano z’ibigo bigaho,  hagamijwe ahanini kubafasha kugera aho bari bufatire imodoka za rusange zibageza ku bigo byabo.

Umwe mu babyeyi  utarashatse gutangarizwa amazina ye waganiriye n’ikinyamakuru igisabo.rw/, ubwo yari amaze guherekeza umwana we wategeye imodoka muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, kuwa gatanu Tariki ya 6 Mutarama 2023, avuga ko ari ibintu byo kwishimirwa na buri wese, bitewe n’uburyo Leta y’u Rwanda iha agaciro abana bayo bitandukanye cyane n’uko abana  bo mu minsi yashize bagenderaga mu kavuyo bagongana n’abagenzi basanzwe, benshi bakarara nzira bitewe n’uko nta gahunda n’uburyo bwo kubafasha byari bihari.

Agira ati “ twashimiye umuryo muri Gare ya Nyabugo nk’urugero, abana bahageraga bambaye imyenda y’ishuri hari hashyizwemo abantu bashinzwe kubakurikirana bakaburiza imodoka zibageza kuri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, kugeza ubwo bafashe iza rusange zibageza ku bigo byabo ndetse hakaba n’izabatwariraga ubuntu.”

Uyu mubyeyi w’Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40, avuga ko Leta y’u Rwanda yitaye cyane  ku bana kuko aribo bayobozi bo mu bihe bitaha, bityo ikaba iri kubategura nta shiti, ibarinda icyabahungabanya igihe cyose  bajya cyangwa bava ku bigo by’amashuri bigaho.

Undi nawe wabashije kuvugana n’itangazamakuru witwa Muhire, wari uherekeje umwana we wiga mu mwaka wa mbere muri kimwe mu bigo by’amashuri biri mu Karere ka Nyabihu, avuga ko bashimishijwe cyane n’uburyo abana bahuye n’ibibazo byo kubura imodoka bukabiriraho, Leta ngo yabashakiye uburyo bwo kuryama neza muri ULK, baragaburirwa, bahabwa n’ibyo kunywa, bukeye bafashwa kubona  imodoka mu buryo bwihuse.

Avuga ko itangira ry’amashuri,  ari igikorwa cyakozwe neza na Leta y’u Rwanda,  bityo agashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abamufasha bose,  uburyo bita ku ireme ry’uburezi bw’abana b’u Rwanda hafatwa ingamba zose zishoboka, zigamije kubateza imbere no kubarinda icyabahutaza.

Agira ati “ dukomeje kandi gushimira Perezida wacu Paul Kagame n’abamufasha,  uburyo hashyizweho gahunda yo kwishyura amafaranga  y’ishuri angana hose mu Rwanda,  bitandukanye cyane n’uburyo ikigo cy’ishuri runaka, cyabyukaga kikayagena uko kibyumva kititaye na gato ku bushobozi bw’ababyeyi, ibyo bikaba byaratumaga abana benshi  bata ishuri bya hato na hato bagahinduka inzererezi, abandi nabo  bakishora mu ngeso mbi nk’iz’ubusinzi  , uburaya no gukoresha ibiyobyabwenge.”

 Bwana Muhire,  avuga ko kuba abana babo bagenerwa imodoka zihariye zibakura iwabo zikabageza ku bigo bigaho nta mubyigano, bizatuma   biga bashyizeho umwete, cyane ko nabo  bamaze kubona ko Leta y’u Rwanda ibitayeho muri byose,  bityo  bagasabwa n’ababyeyi babo,  gutanga umusaruro mu byo biga  kugira ngo bazabashe gusoza, gutsinda uko bikwiriye no kuzigirira akamaro mu bihe biri imbere muri rusange.

Umwaka w’amashuri  wa 2022-2023, abana bari gukurikiranamo amasomo nk’uko bitangazwa na Ministeri y’Uburezi,  igihembwe cyawo cya mbere cyatangiye kuwa 26 Nzeri gisozwa kuwa 23 Ukuboza 2022.

Igihembwe cya kabiri cyatangiye kuwa 09 Mutarama 2023, bikaba biteganyijwe ko kizasozwa kuwa 31 Werurwe 2023

Igihembwe cya gatatu cyo kizatangira kuwa 17 Mata, gisozwe kuwa 14 Nyakanga 2023.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa kuwa 17 kugera kuwa 19 Nyakanga 2023, naho ibyo mu mashuri y’isumbuye n’ay’imyuga bikazakorwa Tariki ya 25 Nyakanga kugeza kuwa 04 Kanama 2023.

E.Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *