Ni nyuma y’uko uwitwa Karima Cyrille uyoboye Umudugudu w’I Buhoro, mu Kagari ka Nyagatovu, agaragaje gusuzugura Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bwakemuye mu kwezi kwa gatatu 2022, ikibazo cy’ubutaka bw’igisigara gitoya bukora ku gipangu cya Abazarama Dancilla, bwari bugiye gutwarwa n’umuturanyi we Nizeyimana Emmanuel bigizwemo uruhare ngo n’Umuyobozi w’umudugudu Karima, hakanzurwa ko hakomeza kuba aha Leta, Abazarama uhegereye ahakorera isuku, yakenera inzira akahasohokera, kuri uyu wa 05 Mutarama 2023 uyobora Umudugudu akaba yazanye imashini itengura igipangu cya Abazarama gisigara hejuru y’umukingo.
Madamu Abazarama, avuga ko atiyumvisha na gato, uburyo ikibazo cyakemuwe n’Umuyobozi w’Umurenge Madame Rwabukumba abaturage bateranye, ariko Karima Cyrille akabirengaho akamusenyera, ari nako ngo amutoteza, ibyatumye amukura ku rubuga yahuriragaho n’abaturage ndetse n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi abereye Umunyamuryango, bityo agasaba inzego zibishinzwe kwirukana Bwana karima Cyrille ku buyobozi bw’Umudugudu cyane ko yaba ngo arangwa n’indi myitwarire itabereye umuyobozi muri kino gihe.
Agira ati “ Umuyobozi w’umudugudu Karima yambujije amahoro ambuza umudendezo mu gihugu cyanjye. Yangambaniye ku muturanyi Emmanuel Nizeyimana bahimba inyandiko ko yaguze aka gace gafatanye n’inzu ye, banshora mu manza babeshya ko twabakubitiye abakozi bari gufunga umuryango nsohokeramo, none dore n’ikibazo Umuyobozi w’Umurenge yakemuye avuga ko ngomba kujya mpakorera isuku nkahasohokera njya guhaha mu baturanyi, Karima umukuru w’umudugudu azana imashini agatengura nkaba nsigaye ndi mu kirere abana Babura aho basohokera. Ndasaba ko inzego zimukuriye bamwirukana akava ku buyobozi ntabushoboye ni uwo kuryanisha abantu nta kindi.”

Madame Abazarama akomeza avuga ko uyu muyobozi w’Umudugudu karima Cyrille ubwo yaramaze kumva ko ikibazo cy’akarengane ke cyageze mu itangazamakuru yahise ngo amukura ku urubuga rw’abaturage bahurizaho amakuru mu mudugudu n’urw’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kugira ngo ahere mu bwigunge ku buryo nta gikorwa cy’inama amenya, n’Inteko z’Umuryango wa FPR Inkotanyi abereye umunyamuryango kuva mu 1990 yayimenya ngo ntakimenya igihe n’aho zabereye.
Agira ati “ ndi umunyarwanda wa kino gihugu cyarwaniriwe na FPR Inkotanyi abavandimwe banjye bakahasiga ubuzima bari ku rugamba, imiryango yacu igashira izira uko yavutse Karima Cyrille akimpezamo gute ansenyera izuba riva, akantandukanya n’umudugudu n’umuryango wa FPR Inkotanyi narerewemo ?”

Ikinyamakuru Igisabo cyaganiriye n’abaturanyi barimo Habakurama Samuel uhagarariye isibo Abazarama abarizwa mo avuga ko ibyabaye ntacyo yabivugaho kihariye, gusa ngo abona umukuru w’umudugudu yashakaga inzira.
Ibi uyoboye isibo avuga byamaganwe cyane na Abazarama avuga ko umukuru w’isibo ari umugambanyi ku buryo ngo imashini zahasenye ahari.
Umuturage Buregeya Stanislas yamaganye icyo yise ubunyangamugayo buke Karima Cyrille yagaragaje ajya gucisha imashini mu butaka bwemejwe ko ari igisigara bukaragizwa Abazarama ngo ajye ahakora isuku.
Agira ati “abayobozi nkaba ntibagikenewe mu gihugu. Ninde muyobozi umukuriye waba yamuhaye uburenganzira bwo gukora amahano nk’aya yo gucukura munsi y’umuturage akamusigira igipangu kinagana gutya ?”
Uwitwa Ndihokubwayo Marcel nawe yavuze ko abona Umukuru w’Umudugudu yakurwaho ikizere kuko umuyobozi ushyamirana n’umuturage yakagombye kugira inama mu byiza, ahubwo akamuhoza ku nkeke ngo ntaba agifitiwe icyizere mu byo ayobora bityo nawe asaba abakuriye Karima Cyrille kumusimbuza amazi atararenga inkombe.
Agira ati “ ntuye kure gato y’uno mudugudu ariko ikibazo cy’uyu Mubyeyi nkunda kucyumva. Ko mbona ari umubyeyi witonda Karima amuhora iki byatuma amutandukanya n’abandi baturage.”

Umuyobozi w’Umurenge Dr Rwabukumba Mado Umuhoza avugana n’ikinyamakuru igisabo, avuga ko atumva impamvu umuyobozi w’umudugudu yiha ububasha bwo kugarura ikibazo Ubuyobozi bw’umurenge bwamaze gufataho umwanzuro abaturage bahari.
Agira ati “ibyo ntabyo tuzi, cyakora maze kubyumva noherejeyo Umuyobozi w’Akagari ka Nyagatovu, ushinzwe umutekano mu Kagari ngo bakurikirane icyo kibazo nkaba ntiyumvisha uburyo hazanywe imashini ngo isize muri icyo gisigara twavuze ko hazajya hakorerwa inama y’umudugudu bibaye ngombwa kandi ko uwo gifatira ku gipangu azafata iya mbere mukuhasukura akanahabona inzira kuko ari uburenganzira bw’umuturage.”
Avuga ko kandi ko atuyumvisha na gato icyatumye Uyoboye umudugudu yiha ububasha bwo guheza umuturage ku rubuga ahuriyeho na bagenzi be, avuga ko yamusabye kenshi kumusubizaho akaba yari aziko byakozwe.

Ubwo itangazamakuru ryahageraga, kureba ikibazo cyatejwe na Karima Cyrille Umuyobozi w’umudugudu wa Buhoro, mu masaha arenga abiri ryahamaze abatumwe n’umurenge ntawahagaragaye n’ubwo byaje kumenyekana ko hari uwahageze akirinda kwiyerekana no kugira icyo yavugisha itangazamakuru.
Karima Cyrille usabirwa kwirukanwa ku buyobozi bw’umudugudu wa Buhoro, mu masaha abiri abanyamakuru bamaze bamutegereje ngo agira icyo avuga ku byo ashinjwa byo kwigomeka kubyemezo umurenge wafashe byo kudakora ku gisigara gito gifatanye n’inzu y’umuturanyi na we ntiyigeze aboneka.
Gusa nyuma y’amasaha atatu yavuzeko akora akazi ko mu minara, yabuze uko yitabira ngo hari ibice byari byabuze umuriro.
Ahakana ko ibyakozwe byaba byari bigambiriye gusenyera umuturage.
Agira ati “ nabwiye abashoferi basizaga ko badakora ku gisigara niba bacukuye bakagera hafi y’igipangu cyangwa niba bacukuye cyane simbizi gusa nabonye amafoto mbona ntakibazo. Ni inzira nashakaga ijyana amabuye n’imicanga iwanjye.”
Abajijwe niba yasabye uburenganzira Abazarama uvuga ko ari mu manza z’icyo gisigara yemera ko ntabyo yamusabye,Ndetse nta n’uburenganzira ubuyobozi.
Abajijwe icyo avuga kubyo yaba asabirwa kwirukanwa ku buyobozi bw’umudugudu agira ati “ abaturage nibo banshyizeho,bansabye kuvaho ntacyo nabagishaho impaka.”

Ikibazo cya Abazarama ushinja umuyobozi w’Umudugudu Karima Cyrille kumutoteza no gushaka kumwangisha abaturage bivugwa ko kimaze igihe. Abaturage bamwe bakavuga ko nta muyobozi wakagombye guhangana n’umuturage aho kumwigisha no kumugira inama, ariyo mpamvu bamusabira kuvanwa ku buyobozi.
Amakuru agera ku kinyamakuru Igisabo mbere yo gutunganya inkuru ni uko Karima Cyrille yaba n’ubundi ngo amaze iminsi itatu yeguye, akaba ngo yashakaga gusiga abujije Abazarama uburenganzira kuri icyo kisigara cya M5 kuri M20 burundu.


igisabo.rw/