Itangazo ryihutirwa ku Bana batsinze batabashije kujya kwiga Boarding School kubera ubukene. Bihutire kugana abashinzwe uburezi mu mirenge yabo.

admin
1 Min Read

Nyuma yo kubona ko hari abanyeshuri batabashije kujya ku ishuri cyane cyane abatsindiye kujya mu bigo biga babamo kubera ubushobozi buke, minisiteri y’uburezi yabatekerejeho. Ni muri urwo rwego binyujije ku bayobozi b’uturere bungirije, minisiteri y’uburezi yabasabye gukusanya imibare y’abo banyeshuri ngo harebwe uburyo mu gihembwe cya kabiri bakwerekeza ku ishuri bari barahawe.

Mu gushaka kumenya aho iki gikorwa kigeze igisabo.rw/ cyavuganye n'umwe mu bayobozi b'uturere bungirije, Bwana Mbonyintwari Jean Marie Vianney ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gicumbi, atubwira ko bo basabye imirenge gukusanya imibare n'imyirondoro y'abo banyeshuri igashyikirizwa akarere nako kakayishyikiriza minisiteri.

Bwana Mbonyintwari Jean Marie Vianney Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gicumbi

Basomyi bacu, turabasaba gusangiza abandi aya makuru kugira ngo abo bireba bagane inzego z’ibanze z’aho batuye badacikanwa!

Mporebuke Noel

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *