Kigali: FLOSAM ikora ikanacuruza Amavuta ya Moteri n’ibyuma by’imodoka bifite Umwimerere

admin
5 Min Read

Ni Isosiyete isanzwe ikorera ku mugabane wa Aziya yitwa FLOSAM ifite uburambe mugucuruza  ibikoresho bikenerwa mu binyabiziga byaba ibisimbura ibishaje (Pieces de Rechanges) ndetse n’amavuta ya Moteri, ikaba imaze imyaka  itanu igeza ku banyarwanda ibyo bikoresho. Muri kino gihe ubuyobozi bwayo bukavuga ko  bwamaze kwagura  amarembo mu Ntara   hafi ya zose mu Rwanda,  kugira ngo abafite ibinyabiziga bakomeze banyurwe na Servise zitangirwa muri FLOSAM.

Bwana Samuel Dusabe,  Umuyobozi Mukuru wa FLOSAM, avuga ko ari Sosiyete ifite uburambe n’ubunararibonye mu kugeza ku bantu bose bafite ibinyabiziga ndetse n’abacuruza ibyuma bisimbura ibishaje.

Ni Sosiyeti  yavukiye inakorera kugeza ubu, muri  Leta zunze Ubumwe z’abarabu (United Arab Emirates ) ku mugabane wa Aziya, Sosiyeti  imaze gukundwa na benshi kubera ahanini Serivise nziza bayisangana.

Bwana Samuel Dusabe,  Umuyobozi Mukuru wa FLOSAM

Avuga ko mu Rwanda  bakorera mu mujyi wa Kigali, aho bafite igaraji ry’Intangarugero mu Gatsata, bakagira igaraji i Burasirazuba mu Karere ka kayonza , i Musanze ndetse n’i Rubavu.

Agira ati “ iyi ni Sosiyete imaze kugira ubunararibonye ku mugabane wa Aziya no mu Rwanda,  aho Amasosiyete  acuruza ibyuma by’imodoka bisimbura ibishaje (Pieces de Rechanges),  batugana ari benshi muri EAU baturutse ku migabane itandukanye y’isi.

This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2022-12-21-at-21.59.11-1.jpeg
FLOSAM imaze kugirirwa icyizere gikomeye

 Hano mu Rwanda naho, twatangiye ibikorwa byacu muri 2017 tukaba twarakiwe  neza n’abantu benshi, cyane ko ibikoresho tubaha ari Umwimerere gusa, wawundi uzirana n’ibyiganano bikunze kugaragara hamwe na hamwe.

Ni muri urwo rwego duhamagarira abantu  kugana FLOSAM ari benshi kugira ngo tubagezeho amavuta ya Moteri y’ubwoko bugezweho twabazaniye. Turifuza kandi ko abantu bagana Amagaraje yacu ari benshi,  kugira ngo bakorerwe imodoka neza uko bikwiriye,  hifashishijwe cyane cyane ibyuma by’umwimerere tubafitiye by’amoko atandukanye hamwe  n’amavuta ya Moteri utasanga ahandi.”

Amwe mu bwoko bw’amavuta  FLOSAM itunganya kandi yazanye no mu Rwanda aboneka henshi mu Rwanda nk’Uko Ubuyobozi bukuru bwayo bubitangaza, hari amavuta ya Moteri nini zikoresha Mazutu nkiza  Coaster Bus n’amakamyo,  yitwa SEA 15 w 40 na SEA 40 hakaba kandi n’amavuta ya Boite zayo ya SEA 90/SEA 140

Ku bigendanye n’amavuta y’imodoka ntoya na za Moto byose bikoreshwa na Essence, FLOSAM ivuga ko  ibafitiye ayitwa SEA 20 W 50, hakaba kandi n’amavuta ya Boite z’imodoka zizwi nka Authomatic ya ATF DIII.

Hari  n’andi mavuta kandi azwi  ku izina rya Hydrolic ndetse na  GREASE(Girise) hakaba na ya Feri.

 Aya yose akaba aboneka ku kicaro gikuru cya FLOSAM giherereye i Kigali no ku magarage yayo yose yavuzwe haruguru.

Ku bigendanye n’ibyuma by’imodoka nabyo(Spares Ports),  FLOSAM ivuga ko ibafitiye ibyumwimerere (original) birimo : ibya Transmission, Body ndetse n’iby’amashanyarazi(Wiring Spare Parts)

Hari kandi ibyuma by’imodoka nini za Youtng Bus n’ibya Dragon Bus n’ibindi.

Ku bigendanye n’akamaro k’amavuta ya Moteri y’ikinyabiziga Bwana Samuel Dusabe,  avuga ko amavuta ya Moteri ubusanzwe afite uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’imodoka cyangwa  ikindi kinyabiziga kigendeshwa na Moteri,  cyane cyane ko ariyo atuma  ibyuma byikaraga bidakoranaho kugirango hatabaho icyitwa KUGONGA KWA MOTERI.

Agira inama cyane,  abakoresha ibinyabiziga cyangwa se abafite amagarage n’amangazini acururuza by’umwihariko ibyuma by’imodoka n’amavuta yazo (Pieces de Rechanges),  kujya bashishoza mbere yo kwishyura,  bakamenya niba ibyo baguze ari  iby’umwimerere cyane ko hari abacuruza ibyiganano, bityo bagatesha agaciro ibyujuje ubuziranenge.

 Bwana Samuel Dusabe  kandi,  ashishikariza abakoresha ibinyabiziga bose mu Rwanda,  gukomeza kunyurwa n’amavuta meza n’ibyuma by’imodoka bisimbura ibindi bizanwa na FLOSAM,  cyane ko biza  bivuye  ku uruganda rw’Umwimerere muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu EAU, bikaba bivayo bikagera ku isoko,  byujuje ubuziranenge bwabyo 100%.

Aboneraho kwifuriza  abanyarwanda n’abakiliya ba FLOSAM muri rusange, Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023.

FLOSAM ni Sosiyete y’inzobere ikagira n’uburambe mu byo ikora  no gucuruza ibyuma by’imodoka bisimbura ibishaje(Pieces de Rechanges) ndetse n’amavuta ya Moteri,  byose bikaba birangwa n’umwimerere, bakagira n’amagaraji mu bice bitandukanye mu gihugu.

Icyicaro gikuru cya FLOSAM giherereye mu mujyi wa Kigali,  Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge,   hafi neza yahahoze hakorera Rwanda Revenue Authority mu bihe byashize.

Abifuza ibindi bisobanuro mwahamagara kuri 0784878455, 0784251829, mugahabwa amakuru ahagije n’ababishinzwe.

igisabo.rw/

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *