MINADEF yatangaje umubare w’abasirikare bamaze kujya mu butumwa bw’amahoro kuva iyi gahunda yatangira

admin
3 Min Read

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira yatangaje ko u Rwanda rumaze kohereza abasirikare 73,731 mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, batanze umusanzu mu bihugu bitadukanye kuva mu 2004.

Kuri uyu wa Kabiri Gen Murasira yari mu Nteko ishinga amategeko, mu kiganiro na Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano mu Mutwe w’Abadepite, mu rwego rwo guhabwa amakuru ajyanye n’uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Gen Murasira yavuze ko ku wa 15 Kanama 2004, ari bwo abasirikare ba mbere b’u Rwanda bageraga ku 155, berekeje mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur.

Yakomeje ati “Kugeza ubu twavuga ko u Rwanda rumaze kohereza mu bikorwa byo kurinda amahoro abagera ku 73,731, harimo abagore 1792. Aba nibo bamaze kugenda kuva igihe twatangiriye.”

“Birumvikana ko hari abasubiyeyo wenda nka kabiri nk’abashoferi cyangwa abatekinisiye, ariko bose tugenda tubara umubare kuri buri misiyo, ubwo rero murumva ko barenze 70,000.”

Gen Murasira yavuze ko nyuma hagiye hajyayo abasirikare bake b’indorerezi, aho mu Ukuboza hari abagiye barimo na we ubwe.

Kugeza ubu abasirikare bari mu butumwa bagera ku 5752. Bari mu bihugu bya Centrafrique na Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryago w’Abibumbye. U Rwanda runafite abasirikare mu bihugu bya Mozambique na Centrafrique ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Gen Murasira yavuze ko ubu bushake bushingiye ku cyemezo gishingiye ku mateka abanyarwanda baciyemo.

Yavuze ko u Rwanda rwaharaniye impinduka mu buryo bwo kurinda amahoro, nyuma y’amasomo rwavanye ku byabaye mu 1994, ubwo hari abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye, ariko Jenoside yatangira, aho gutabara abaturage bagahita bigendera, na bake basigaye, “barirebaga gusa, bakarebera abaturage bicwa.”

Yakomeje ati “Ni yo mpamvu nyuma yaho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu nama yabereye i New York mu kwezi kwa cyenda mu 2014, mu ijambo yavuze yagaragaje ko iyo hari ikibazo cy’ubuzima bw’abaturage, nta mpamvu n’imwe yagombye kubuza umuntu ushinzwe kurinda abaturage uba ari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, gutabara abo baturage.”

Nyuma y’umwaka umwe ngo hashyizweho amabwiriza ya Kigali avugurura ubu butumwa bw’amahoro.

Kugeza ubu aho Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zishimirwa ubwitange n’ubunyamwuga, ku buryo zihora zitahana imidali.Minisitiri Maj Gen Murasira aganira n’abadepite kuri uyu wa KabiriMinisitiri Murasira yari kumwe n’abayobozi bakuru muri MINADEF barimo Lt Col Jean Paul Ruhorahoza ushinzwe amategeko na Lt Col Pascal Munyengabe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *