Ni mu muhango wahurije hamwe abarwanashyaka basaga 450 muri kongere ya 8 y’Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana mu Rwanda PL, kuri iki cyumweru Tariki ya 11 Ukuboza 2022, igasozwa hatowe Komite nyobozi nshyashya iyobowe na Hon. Mukabalisa Donatila wari usanzwe n’ubundi ari we Muyobozi.
Abarwanashyaka basaga 450 baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu bari babukereye, bagamije ahanini, guhugurwa kuri gahunda za Leta n’amateka yaranze u Rwanda, gusobanurirwa aho gahunda n’imikorere y’ishyaka ryabo zigeze muri kino gihe, kugezwaho ibyakozwe, ibiteganyijwe no gufatira hamwe ingamba nshya zigamije gukomeza gushyigikira no guteza imbere ishyaka ryabo PL bahisemo. nyuma y’ibyo byose, bakaba basoje batora urwego rwa Komite nyobozi y’igihugu iyobora ishyaka igizwe n’abantu batanu, nyuma y’uko mu minsi mike ishize, hari hanatowe izindi nzego zirihagarariye kuva ku mirenge kugera ku urwego rw’Intara n’abahagarariye za Komisiyo 17 zigize Ishyaka.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PL ucyuye igihe, Hon. Odette Nyiramirimo, yishimira ko hari byinshi byagezweho na Komite icyuye igihe bigamije kubaka no gushyigikira Ishyaka PL, n’ubwo bwose haje kuzamo kidobya y’icyorezo cya Covid 19 cyabaye nk’igikoma mu nkokora bimwe mu bikorwa byabaga biteganyijwe kugewaho.
Avuga ko Ishyaka PL rimaze kuba Ubukombe muri Politike y’igihugu cy’u Rwanda, cyane ko rimaze imyaka igera kuri 32, rigaragaza rikanagira uruhare rugaragara mu miyoborere myiza y’igihugu.
Agira ati ”Ishyaka PL ni Ishyaka ryiza rirangwa no kugira abayoboke beza kandi benshi baharanira iteka kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu. Bikaba bigaragazwa cyane n’uburyo ishyaka rihagarariwe mu nzego nkuru z’igihugu, nko m’Umutwe wa Sena, mu Ntekeko ishinga amategeko, muri za Komisiyo zitandukanye, Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, za Ambasade, mu nzego z’ibanze nahandi.”
Hon. Odeta Nyiramirimo avuga kandi ko hari byinshi byakozwe mu n’ishyaka PL mu myaka 6 ya Komite icyuye igihe byo kwishimirwa, birimo Kuvugurura mategeko shingiro agenga ishyaka na ya Ndangamyitwarire, gutegura igenamigambi rishya ry’Ishyaka 2021-2026, kugena abakandida bahagararira u Rwanda muri EALA muri 2017, hakaba haratanzwe abakandida babiri umwe muri bo agatorwa akaba na n’ubu akiri muri iyo nteko.

Avuga kandi ko muri 2018, nabwo bitabiriye amatora y’Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda batsindiramo imyanya 4, muri abo uko ari bane, umwe muri bo akaba ariwe uyoboye Umutwe w’Abadepite Donatila mukabalisa, bakagira n’abandi mu mutwe wa Sena n’ahandi hatandukanye.
Ikindi avuga cyakozwe ni ukongerera ubumenyi abayoboke ku bigendanye na gahunda za Leta nka Ndi Umunyarwanda, Ibigendanye n’ama Koperative, ikoranabuhanga, kwirinda igwingira ry’abana, kwihangira imirimo n’ibindi.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo mu buryo burambuye no kongererwa ubumenyi mu biganiro byatanzwe , harimo n’ibirebana n’Amateka y’uRwanda, Ikiganiro cyayobowe na Ambasaderi Joseph Nsengimana, abagize Kongere y’igihugu y’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana mu Rwanda PL , bitoyemo abagize Komite nyobozi nshya, igikokorwa cyayobowe na Hon. Byabarumwanzi Francois, Perezida wa Komisiyo y’amatora mu ishyaka, maze ku mwanya wa Perezida w’Ishyaka hatorwa Hon. Mukabalisa Donatila, wagize amajwi 99,6%, Vise perezida wa mbere aba Theogene Munyangeyo wagize 91,9%, Visi Perezida wa 2 ni Bwana Epimaque Twagirimana ku majwi 94,2%, Umunyamabanga Mukuru aba Hon. Umuhire Adri wagize 95,5%, mu gihe Umubitsi Mukuru, yabaye Dr Murenzi Phanuel n’amajwi 90,9%.

Madame Mukabalisa Donatila wakomeje kugirirwa icyizere n’abagenzi be, ashimira cyane abagize inteko itora, bakomeje kumugaragariza icyizere cyo kumushyira ku isonga ry’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana mu Rwanda PL, bityo abasezeranya gukomeza kubabera Intumwa nziza igihe cyose.
Agira ati “Nkomeje kubashimira kandi nzahora mbashimira ku bw’icyizere mukomeje kungaragariza, bikaba bigaragara ko mwambonyemo ubushobozi bwo gukomeza kubabera Intumwa. Nanjye rero nzakomeza nsohoze uko bikwiriye ubutumwa muba mwantumye kubagereza aho muba mutabashije kugera.

Mu by’ukuri, mwakomeje kuntuma kenshi kandi ndabatumika, kuva nayobora ishyaka muri Kigali Ngali, nkagera aho mba Umuyobozi wa mbere w’ishyaka ku urwego rw’igihugu, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka, muri 2016 mukantora nka Perezida w’Ishyaka none mukaba mukomeje kungaragariza icyizere no kuri iyi Tariki muntoreye gukomeza kubahagararira. Ndabizeza nkomeje ko nzakomeza kubatumikira no kuba Intumwa nziza uko mubyifuza.”
Mukayisenga Julienne umwe mu barwanashyaka wari witabiriye Kongere yatorewemo Komite nyobozi nshya y’ishyak rya PL aturutse mu Karere ka Rusizi, avuga ko yishimira cyane kubarirwa mu Ishyaka rikora neza kandi ryubaha rikanafata neza abarwanashyaka baryo rya PL.
Agira ati “kuva menya ubwenge, nta rindi shyaka rindi nzi ritari PL. Turashimira abayobozi bacu, nibakomeze batubere Intumwa nziza, natwe abayoboke, tuzahora dushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi batugezaho igamije kubaka no kuzamura igihugu cyacu.

Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana mu Rwanda PL, rimaze imyaka igera kuri 32 kuko ryatangiye gukorera mu Rwanda Tariki ya 17 Nyakanga 1991.
Kuva muri ibyo bihe rikaba ryarakomeje kugira uruhare mu miyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda. Muri kino gihe Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko ishinga Amateeko y’u Rwanda akaba akomoka muri iryo shyaka ariwe Donatila Mukabalisa wongeye no kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora ishyaka kuri iki cyumweru Tariki ya 11 Ukuboza 2022.
E. Niyonkuru