“KIGALI SHOPPING FESTIVAL EXPO ” ije gufasha abantu gusoza umwaka no gutangira umushyashya neza

admin
5 Min Read

Ni Imurikagurisha ryiswe “KIGALI SHOPPING FESTIVAL EXPO” ryateguwe ku nshuro ya mbere n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, rifite intego yo gufasha abanyarwanda kubonera hafi ibyo bakeneye byaba ibiribwa, ibikoresho, imyambaro n’ibindi byinshi bigamije kubafasha gusoza umwaka neza wa 2022, banitegura gutangira  umushya wa 2023.

Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda HUNDE Walter, aganira n’ikinyamakuru Igisabo kuri uyu wa Kane Tariki ya 08 Ukuboza 2022, avuga ko ari ibisanzwe ko  Urugaga rw’abikorera  rutegurira rukanageza ku banyarwanda ibyiza , ariyo mpamvu mu mpera z’uyu mwaka wa 2022 utegura abantu kwinjira muwundi mushya wa 2023,  babateguriye imurikagurisha rigamije ahanini  kubegereza ibizakenerwa byose,  byaba ibyo mu Rwanda no mu mahanga cyane ko ibihugu birenga icumi biri mubazitabira.

Agira ati “Nyuma y’uko hasojwe Expo mpuzamahanga mu kwezi kwa munani, byabaye ngombwa ko hategurwa irindi ryo gusoza umwaka, rikaba rizitabirwa n’abacuruzi, abanyenganda, abanyabukorikori, abahinzi, aborozi n’abandi bose bashaka kwerekana umusaruro w’ibyo bakora cyane cyane,  ibigendanye n’ibikorerwa mu Rwanda no hanze yarwo birangwa n’ikoranabuhanga rigezweho.

Mu by’ukuri iri murikagurisha, rigamije no kwegereza abantu  ibyo bazakenera cyane  muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, byaba ibikoresho cyangwa se ibiribwa by’amoko yose.”

Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda HUNDE Walter

Bwana Muhunde Walter avuga ko muri make, ari imurikagurisha ryateguwe neza ku buryo abazaryitabira ntacyo bazabura, bakazahaha ibyo bakeneye byose. Bityo bakazasoza umwaka, banatangira umushya bafite umunezero.

Ikindi avuga,  n’uburyo kwinjira muri Expo bizaba biteguwe neza nta muvundo, cyane ko abagana Expo bazajya bishyura bakoresheje ikoranabuhanga rya Airtel na MTN, kwinjira igiciro kikaba ari 500F ku muntu, ufite imodoka akongeraho 1000F agenda yiyongeraho make uko isaha ishize.

Icyuma cyifashishwa mu kwinjira muri iyi EXPO

Ku bigendanye n’igiciro cya Stand (aho umuntu akorera), avuga ko nacyo cyagabanutseho ibihumbi 100 kuyatanzwe muri Expo mpuzamahanga irangiye.

Ku bigendanye n’ibinyobwa bizaba biri muri Expo, avuga ko nta kibazo cy’inyota kizagera kubazitabira Expo, kubera ko utubari dufite uburambe n’ubunararibonye mu gucuruza ibinyobwa, twamaze gufata ibyicaro byatwo ahabigenewe kugirango ba nyiratwo bifatanye n’abanyarwanda gusoza umwaka  banatangira umushya neza.

Aho kwicira inyota naho harateguwe

Bwana Walter, avuga ko Expo yatangiye ibikorwa byayo kuri uyu wa kane Tariki ya 08 Ukuboza, ikazasozwa ku wa 26 Ukuboza 2022, kugira ngo abantu bahahe neza ibyo bazakenera kuri Noheli n’Ubunani, Expo bakazayizihiza bataramiye muri Expo, ariko Ubunani bakazaburira mu ngo zabo.

Ku bigendanye n’abana bataruzuza imyaka 18, asaba ababyeyi babo kuzababa hafi kandi na banyiri utubari bakaba barahawe amabwiriza ko nta mwana ugomba kwinjiramo n’uwakwinjira akaba agomba guhabwa ibinyobwa bidasembuye.

Asoza asaba abazamurika ibintu byabo kurangwa no kuzana udushya kugira ngo abanyarwanda bazahahe iby’iminsi mikuru bifuza bishimye. Asaba kandi abazasura Expo kuzarangwa n’umutuzo, bakinjra neza nta muvundo cyane ko abashinzwe kubibafashamo bahari ari benshi kandi amasaha yo gusura Expo akaba ahagije kuko bazajya bafungura saa tatu za mu gitondo bagasoza saa yine za nimugoroba.

Mubitabiriye iri murikagurishwa barimo Entreprise Urwibutso Nyirangarama  ya Sina Gerrard usanzwe urangwa no kuzanira abanyarwanda udushya dutandukanye dukorerwa kuri Nyirangarama.

Umwe mu bakozi ba Enterprise Sina Gerad Nyirangarama avuga ko bazaniye abanyarwanda udushya twinshi turimo amavuta y’inka yo guteka n’ayo kwisiga, Jus y’igisheke, igitabo gikubiyemo amateka yose yaranze Sina Gerard Nyirangarama n’uburyo yagiye yiteza imbere kuva akiri umwana kugeza uyu munsi.

Entreprise Urwibutso yizeza abakiliya bayo ko izakomeza kubafata neza nk’uko bisanzwe

Avuga kandi ko bazanye n’ibindi binyobwa n’ibiribwa by’amoko yose bikorwa n’uruganda rwa Nyirangarama bakaba biteguye kwakira no kunezeza abazagana Expo bose kuva mu ntangiriro kugeza isojwe.

Stand ya”Ese Urwibutso Nyirangarama”

Kubigendanye no kuzicira abantu icyaka hari akabari k’ikitegerezo Agence PUB kakaba karazaniye udushya twinshi abazitabira Expo bahabwa ibinyobwa by’amoko yose, ari ibikorerwa mu Rwanda no mu mahanga.

Bwana Ngabo Karangwa Uhagarariye ibikorwa by’ako kabari k’ikitegerezo, avuga ko intego bafite ari ugushimisha abazagana Expo bose bagafashwa kunezezrwa muri iyi minsi mikuru.

Avuga ko uretse ibinyobwa n’ibiribwa by’amoko yose , bazamye ababyinnyi kabuhariwe mu mbyino za Kinyarwanda, iny’Afurika n’iza kizungu biherekejwe n’Abashyushyarugamba, Ikindi avuga ni uko abazabagana bazajya banerekwa n’imipira y’igikombe cy’Isi ku nsakazamashusho za rutura babazaniye.

Agence pub ifite ahantu heza kandi hagari ho kwicara ukica inyota muri iyi EXPO
Urubyiniro rwo muri aka kabari
Abitabiriye iyi Expo icyo kunywa gifutse bazagisanga muri Agence Pub

Iri murikagurisha rigamije gufasha abanyarwanda gusoza neza umwaka wa 2022 bitegura gutangira neza umushya wa 2023.

Ni imurikagurisha rizitabirwa n’abarwiyemezamirimo bagera kuri 350 haba abaturutse mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga bazamurika ibikorwa na servisi byabo, abanyarwanda bose bakaba bararitswe kuzaryitabira ari benshi.

Turatsinze Emmanuel

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *