Abatalibani banyonze umuntu mu ruhame ku nshuro ya mbere uhereye igihe bongeye gufata ubutegetsi muri Afghanistan umwaka ushize.
Umuvugizi w’Abatalibani, Zabihullah Mujahid, yatangaje ko umugabo witwa Tajmir yiciwe mu maso ya rubanda rwari ruteraniye ku kibuga cy’umupira cyo mu Burengerazuba bw’Amajyepfo y’Intara ya Farah nyuma yo kwemera icyaha cy’ubwicanyi.
Zabihullah Mujahid yatangaje ko iki gikorwa cyakurikiranwe n’abacamanza benshi, abasirikare, ba minisitiri barimo uw’Ubutabera, uw’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Umutekano.
Umuyobozi w’Ikirenga w’Abatalibani, Haibatullah Akhundzada, yaciye iteka mu kwezi gushize ko mu bihano abacamanza bagomba gutanga harimo icy’urupfu, guca ingingo z’umubiri mu ruhame no gutera amabuye.Nubwo bimeze bityo ibyaha bigomba guhanishwa ibyo bihano ntibyigeze bitangazwa n’Abatalibani.
Abatalibani bari bijeje ko bazoroshya ibintu ugereranyije n’uko bagenderaga ku mategeko akazi y’abayisilamu ubwo bari ku kubutegetsi kuva mu 1996 kugeza mu 2001 ariko igihano cy’urupfu cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu ni ikimenyetso cy’uko urwishe ya nka rukiyirimo.

Nubwo bari baherutse gutanga ibihano byo gukubita abantu benshi mu ruhame aho ababarirwa mu 10 babikorewe, ni ubwa mbere bemera ku mugaragaro ko batanze igihano cy’urupfu.