C.F.PRO.RU T VET School ni rimwe mu mashuri y’inararibonye mu gushyira abarirangijemo ku isoko ry’umurimo kubera rimaze kumenyekana hose rikaba rikomeje kuba ubukombe bitewe n’ubumenyi abaryigamo barivomamo.
Ni ishuri ry’abanyamuryango batandukanye riherereye mu karere ka Ruhango, mu ntara y’Amajyepfo ryatangiye mu mwaka wa 2004 ritanga ubumenyi mu bya Tekinike no gutwara imodoka rikaba ritanga ubumenyi mu mashuri yisumbuye, ubukanishi ndetse no gutwara imodoka.
Mu kiganiro umuyobozi w’ishuri Bwana GASANA Jean Damascene yahaye itangazamakuru yavuze ko iri shuri icyo bashyira imbere ari ubumenyingiro(pratiques) kurusha kumara umwanya munini babyiga mu magambo, aha yagize ati:” Hano muri C.F.PRO.RU TVET School twigisha abanyeshuri bacu ubumenyingiro, umwanya munini bawumara bari mu masomo ngiro kandi dufite abarimo b’indashyikirwa tuba twizeye ko bafite ubumenyi buhagije mu gufasha abanyeshuri bacu.”
Yakomeje avuga ko banafite umwihariko ko buri munyeshuri urererwa muri iki kigo ahavana uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga (provisoire) ndetse bigakorwa neza ku buryo abanyeshuri iyo bari kwiga nta kindi kintu kibahuza na kimwe.

Muri iri shuri kandi bafite gahunda yo kwigisha ubukanishi no gutwara imodoka by’igihe gito(short couses) aho umwaka umwe gusa buri wese uhize aba azi gutwara imodoka no kuyikanisha kandi kinyamwuga binyuze mu bumenyi ishuri ribaha.
Ubwo twagaraga aho iri shuri riherereye twasanze bamwe mu banyeshuri bari ahagenewe kwigira gukanisha imodoka dusanga abanyeshuri bateranya moteri kandi baduhamiriza ko ubumenyi bazavana muri C.F.PRO.RU. TVET School buzabafasha kwibeshaho mu gihe bazaba barangije kwiga muri iri shuri.
Ni ishuri rifite ibikoresho bihagije birimo imodoka zo kwigiraho gukanisha, ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda (auto ecole) ndetse biga no gutwara moto, buri munyeshuri ahava ari umukanishi kandi n’umushoferi mwiza.
Ni ishuri rifite ubuyobozi bwiza kuko usanga abahiga bafite uburere n’ubupfura bitewe n’abarezi bafite bunganira abanyeshuri mu buzima bwa buri munsi.
Si ibyo gusa biri muri iri shuri kuko hari n’ibindi bikorwa abanyeshuri bahugiramo iyo bashoje amasomo yabo nko kwidagadura dore ko bafite ikipe y’umupira w’amaguru ikomeye cyane ku rwego rw’igihugu kuko bafite ibikoresho byose bya ngombwa biborohereza gukora siposo.

C.F.PRO.RU TVET School ni ishuri rifite ibyangombwa bitangwa na n’urwego ngenzura mikorere (RURA) ku kwigisha amategeko y’umuhanda, gutwara imodoka no kuzikanisha.
Iri shuri riherereye rwa gati mu mujyi wa Ruhango hirya gato y’isoko rya Ruhango ku muhanda werekeza I Gitwe.
Ushaka kumenya byinshi byerekeye iri shuri ry’ubukombe wahamagara ubuyobozi bw’ishuri kuri 0784936728 cyangwa ukabandikira kuri cfprorutvetschool@gmail.com
MATATA Christophe